ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp19 No. 3 pp. 10-11
  • Ese urupfu rushobora kuvaho?

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ese urupfu rushobora kuvaho?
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
  • Udutwe duto
  • Ibisa na byo
  • IMANA YATANZE INSHUNGU
  • URUPFU RUZAVAHO RYARI?
  • Incungu ni impano ihebuje twahawe n’Imana
    Ni iki Bibiliya itwigisha?
  • Incungu Ya Kristo—Inzira y’Agakiza Yateganyijwe n’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1999
  • Icyo I,mana Yakoze ngo Irokore Abantu
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Yehova yatanze “incungu ya benshi”
    Egera Yehova
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2019
wp19 No. 3 pp. 10-11
Yesu; Yesu amanitse ku giti ari hagati y’abagizi ba nabi babiri

Ese urupfu rushobora kuvaho?

NUBWO ababyeyi bacu ba mbere baturaze icyaha n’urupfu, umugambi Imana ifitiye abantu ntiwigeze uhinduka. Bibiliya igaragaza ko Imana yavuze kenshi ko umugambi wayo utahindutse.

  • “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”​—Zaburi 37:29.

  • “Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.”​—Yesaya 25:8.

  • “Urupfu ni rwo mwanzi wa nyuma uzahindurwa ubusa.”​—1 Abakorinto 15:26.

  • “Urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi.”​—Ibyahishuwe 21:4.

None se Imana izakora iki ngo ‘imire bunguri’ urupfu kandi ‘ihindure ubusa’ uwo mwanzi wacu? Nk’uko twabibonye, Bibiliya igaragaza neza ko ‘abakiranutsi bazatura [ku isi] iteka ryose.’ Ariko nanone ivuga ko “nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa” (Umubwiriza 7:20). None se, ubwo Imana izirengagiza amahame yayo maze ipfe guha ubuzima bw’iteka abantu badatunganye b’abanyabyaha? Oya. Imana ntiyabikora kuko ‘idashobora kubeshya’ (Tito 1:2). None se ubwo Imana izasohoza ite umugambi yari ifite irema abantu?

IMANA ‘IZAMIRA BUNGURI URUPFU KUGEZA ITEKA RYOSE.’​—YESAYA 25:8

IMANA YATANZE INSHUNGU

Yehova yatanze inshungu kugira ngo akize abantu urupfu. Inshungu ni nk’ikiguzi umuntu atanga yishyura ibyangiritse. Icyo kiguzi kigomba kuba kinganya agaciro n’ibyangiritse. Ariko bitewe n’uko abantu bose bakora ibyaha bakaba barakatiwe urwo gupfa, Bibiliya ivuga ko “nta n’umwe muri bo ushobora gucungura umuvandimwe, cyangwa ngo ahe Imana incungu ye; (ikiguzi cy’incungu y’ubugingo bw’umuntu ni icy’agaciro kenshi cyane, ku buryo kitatanzwe kugeza ibihe bitarondoreka).”—Zaburi 49:7, 8.

Ubwo rero iyo umuntu apfuye aba yishyuye umwenda w’ibyaha bye wenyine. Ntashobora kwicungura cyangwa ngo acungure abandi (Abaroma 6:7). Twari dukeneye umuntu utunganye, utarakoze icyaha, kugira ngo atange ubuzima bwe, atari ukugira ngo yishyure umwenda w’ibyaha yakoze, ahubwo ari ukugira ngo aducungure.—Abaheburayo 10:1-4.

Ibyo rero ni byo Imana yakoze. Yohereje Umwana wayo Yesu, ava mu ijuru, avukira hano ku isi atunganye, nta cyaha afite (1 Petero 2:22). Yesu yavuze ko yaje “gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi” (Mariko 10:45). Yaradupfiriye kugira ngo adukize urupfu, maze tubeho.—Yohana 3:16.

URUPFU RUZAVAHO RYARI?

Nk’uko Bibiliya yari yarabihanuye, muri iki gihe turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira.’ Ibyo bigaragaza ko turi mu “minsi y’imperuka” y’iyi si mbi (2 Timoteyo 3:1). Iyo “minsi y’imperuka” izasozwa n’“umunsi w’urubanza no kurimbuka kw’abatubaha Imana” (2 Petero 3:3, 7). Abantu bakunda Imana bazarokoka iryo rimbuka maze bahabwe “ubuzima bw’iteka.”—Matayo 25:46.

Abantu b’ingeri zose

Yesu yaje “gutanga ubugingo bwe ngo bube incungu ya benshi.”​—Mariko 10:45

Abandi bantu babarirwa muri za miriyoni bazazuka, na bo bahabwe ubuzima bw’iteka. Igihe Yesu yari mu mugi wa Nayini yazuye umuntu. Yahuye n’umupfakazi wari wapfushije umwana we w’ikinege, maze “amugirira impuhwe” aramuzura (Luka 7:11-15). Intumwa Pawulo yaravuze ati: “Mfite ibyiringiro ku Mana . . . ko hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.” Ibyo byiringiro bigaragaza rwose ko Imana ikunda abantu cyane.—Ibyakozwe 24:15.

Abantu babarirwa muri za miriyari bazabaho iteka. Bibiliya igira iti: “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zaburi 37:29). Icyo gihe bazishimira isohozwa ry’amagambo intumwa Pawulo yanditse, ubu hakaba hashize imyaka igera ku 2.000, agira ati: “Wa rupfu we, kunesha kwawe kuri he? Wa rupfu we, urubori rwawe ruri he?” (1 Abakorinto 15:55). Icyo gihe, urupfu rwajujubije abantu ruzavaho burundu.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze