Wakora iki ngo uzabone ubuzima nyakuri?
IMANA ntiyifuzaga ko abantu babaho nk’uko babayeho muri iki gihe. Yifuzaga ko isi yaturwa n’abantu bagandukira ubutegetsi bwayo, bayumvira kandi bigana imico yayo. Nanone Imana yifuzaga ko bagira imiryango yishimye, bakavumbura ibintu bishya kandi bagahindura isi yose paradizo.
YEHOVA YASEZERANYIJE KO AZATUMA ISI YONGERA KUBA NZIZA
“Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.”—Zaburi 46:9.
‘Igihe cyagenwe kiragera cyo kurimbura abarimbura isi.’—Ibyahishuwe 11:18.
“Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24.
“Abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.”—Yesaya 65:22.
Ubwo buhanuzi buzasohozwa bute? Imana yashyizeho Yesu Kristo ngo abe Umwami w’ubutegetsi buzategeka isi. Ubwo butegetsi Bibiliya ibwita Ubwami bw’Imana (Daniyeli 2:44). Bibiliya yerekeza kuri Yesu igira iti: ‘Imana izamuha intebe y’ubwami, abe umwami.’—Luka 1:32, 33.
Igihe Yesu yari ku isi, yakoze ibitangaza byinshi maze agaragaza ko natangira gutegeka, azatuma abantu babaho neza cyane kuruta uko babayeho muri iki gihe.
YESU YAGARAGAJE IBYO AZAKORERA ABANTU BUMVIRA
Yakijije indwara z’ubwoko bwose, bityo agaragaza ko azakiza abantu ubumuga bw’uburyo bwose.—Matayo 9:35.
Yatumye inyanja ituza maze agaragaza ko azarinda abantu ibiza.—Mariko 4:36-39.
Yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi maze agaragaza ko azaha abantu ibyo bakeneye.—Mariko 6:41-44.
Igihe yari mu bukwe, yahinduye amazi divayi maze agaragaza ko azatuma abantu bishimira ubuzima.—Yohana 2:7-11.
Wakora iki ngo uzabone ubwo buzima bwiza Imana iteganyiriza abayikunda? Bibiliya ivuga ko ugomba kunyura mu ‘nzira ijyana abantu ku buzima.’ Icyakora ivuga ko abayibona ari bake.— Matayo 7:14.
UKO WABONA INZIRA IJYANA KU BUZIMA
Inzira ijyana ku buzima isobanura iki? Inzira ijyana ku buzima igereranya ibintu byose Imana idusaba gukora. Imana igira iti: “Jyewe Yehova ndi Imana yawe. Ni jye ukwigisha ibikugirira umumaro, nkakunyuza mu nzira ukwiriye kunyuramo” (Yesaya 48:17). Nunyura muri iyo nzira, uzagira ubuzima bwiza cyane.
Yesu yaravuze ati: “Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima” (Yohana 14:6). Nitwemera ukuri Yesu yigishije kandi tukigana urugero yadusigiye, bizatuma tuba inshuti z’Imana kandi bizatugirira akamaro.
Wakora iki ngo ubone inzira ijyana ku buzima? Kubera ko hariho amadini menshi, Yesu yatanze umuburo ugira uti: “Umuntu wese umbwira ati ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Data wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo” (Matayo 7:21). Nanone yaravuze ati: “Muzabamenyera ku mbuto zabo” (Matayo 7:16). Bibiliya yagufasha kumenya idini ry’ukuri.—Yohana 17:17.
Wakora iki ngo unyure mu nzira ijyana ku buzima? Ugomba kumenya uwaduhaye ubuzima. Ukibaza uti: “Imana ni nde? Izina ryayo ni irihe? Imico yayo ni iyihe? Idufasha ite muri iki gihe? Ishaka ko dukora iki?”a
Yehova ntiyaturemeye gukora, kurya, gukina no kwita ku miryago yacu gusa, ahubwo ashaka ko tunamumenya kandi tukaba inshuti ze. Twagaragaza ko tumukunda dukora ibyo ashaka. Yesu yaravuze ati: “Ubu ni bwo buzima bw’iteka: bitoze kukumenya, wowe Mana y’ukuri yonyine.”—Yohana 17:3.
IMANA IKORESHA BIBILIYA, IKAKWIGISHA “IBIKUGIRIRA UMUMARO.”—YESAYA 48:17
UKO WATANGIRA KUGENDERA MURI IYO NZIRA
Niba wifuza gushimisha Imana ugomba kugira ibyo uhindura. Nubwo bishobora kukugora, iyo utangiye kugendera muri iyo nzira ijyana ku buzima, ugira ibyishimo nyakuri. Abahamya ba Yehova bashobora kukwigisha Bibiliya ku buntu, maze ukabona ibisubizo by’ibibazo wibaza ku Mana. Bashobora kukwigishiriza ahantu wifuza no ku gihe kikunogeye. Ushobora kujya ku rubuga rwacu rwa www.jw.org ugasaba ko bakwigisha Bibiliya.