Mbese, Uzifatanya mu Gutanga Ubuhamya mu Buryo Bufatiweho?
1 Ibihe twagennye byo kubwira abantu ibyerekeye Yehova bikubiye mu bintu twamenyereye gukora buri gihe mu mibereho yacu. Duteganya Igihe cyo gutanga ubuhamya mu buryo buteguwe bwo kubwiriza ku nzu n’inzu, gusubira gusura, no kuyobora ibyigisho bya Bibiliya. Ariko kandi, hariho n’ibindi bihe byinshi bititeguwe cyane dushobora gukoresha tuganira n’abantu ibihereranye n’ukuri. Bene ubwo buryo bwo kubwiriza, nibwo twita gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho.
2 Ababwiriza bamwe na bamwe babona uburyo bwinshi bwo kwinjira muri icyo gice cy’umurimo. Twese dushobora kwihatira kuba maso kugira ngo tubone ubwo buryo, mu gihe twaba turi mu rugendo tujya kandi tuva mu makoraniro, tujya mu biruhuko, no gusura bene wacu. Mbese, uzaboneraho umwanya wo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho muri icyo gihe.
3 Jya Ukora Gahunda Mbere y’igihe: Gutegura no guteganya bizadushoboza gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho mu buryo bugira ingaruka nziza. Ku bihereranye n’ibyo, dufite ibidukwiriye byose bigizwe n’ibitabo binyuranye twifashisha kugira ngo tubigereho. Uretse Umunara w’Umurinzi na Réveillez-vous!, dufite n’inkuru z’Ubwami nyinshi zifite imitwe ishishikaje ituma abantu bashimishwa. Hari n’udutabo dukurura abantu bari mu mimerere inyuranye, no mu madini atandukanye. Na none, dufite ibitabo bikwirwa mu mufuka y’imyambaro bivuga ingingo zishimishije kandi zigezweho. Ni ibihe bitabo wumva byakorohera gukoresha? Mubitekerezeho mu muryango. Hanyuma mwitoze ibyo muzavuga igihe umwanya ukwiriye uzaba ubonetse.
4 Uburyo bwo Gutangira: Niba dufite porogaramu yo kubonanira n’umuntu ahantu runaka kandi tukaba tuzi ko turi bumare igihe runaka tumutegereje, dushobora kwitwaza amagazeti ya vuba cyane, kandi tukaba twiteguye kuganira n’uwo turi buhure nawe dushingiye ku ngingo ishimishije. Dushobora no gukoresha Inkuru y’Ubwami cyangwa agatabo, bikaba byaba urufatiro rwo gutangiza ibiganiro. Muri iyo mimerere abantu bamwe basanze bagira ingaruka nziza iyo batangije ibiganiro bavuga inkuru ishishikariza ibiganiro ishingiye ku kintu giherutse kuba, hanyuma bagasaba uwo muntu kuvuga icyo abitekerezaho.Abandi babonye ko kubaza ikibazo gishishikaje ku bihereranye n’ikintu cyabaye vuba aha bishobora kuganisha ku buhamya bwiza. Ibyo aribyo byose, gutera intambwe ya mbere ni byo bikenewe kugira ngo hagire ibintu bigerwaho.
5 Igihe icyo ari cyo cyose dutangiye gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, ni byiza guha uwo muntu umwanya wo kugira icyo avuga. Tugomba kuba abantu bagira ikinyabupfura kandi bubaha abandi buri gihe. Niduhugukira gutega amatwi ibyo undi muntu avuga, wenda dushobora kumenya ibimushimisha, hanyuma tukaba twavuga amagambo atuma agira ipfa ryo mu buryo bw’umwuka (Imig 25:11). Niba bishoboka tugomba kumenya amazina n’aderesi z’abagaragaje ko bashimishijwe, ku buryo twakongera kubageraho kugira ngo dutume ugushimishwa kwabo kurushaho gushinga imizi. Urugero, ku bihereranye n’amakoraniro mpuzamahanga yabereye i Nairobi, Ishami ryakiriye inzandiko nyinshi zisaba ko ryohereza ibitabo n’abajya gusura abantu bo mu duce twose twa Kenya bahawe ubuhamya mu buryo bufatiweho bw’intumwa zacu zari zahasuye. Mu buryo nk’ubwo, natwe tugomba kugira aho twandika hagaragaza igihe twakoresheje mu gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho, kugira ngo tuzashobore kugitangaho raporo mu buryo bunonosoye.
6 Nimucyo rero twe gucikanwa n’umwanya dufite wo gutanga ubuhamya mu buryo bufatiweho. Ubwo buryo bwo kubwiriza butanga umusaruro, kandi abagaragu ba Yehova bagomba kubwifatanyamo. Kimwe na Yesu, urukundo dukunda baganzi bacu, nirudutere kuvuga dushize amanga uko tubonye uburyo bukwiriye bwose!—Mat 5:14-16.