Ihatire Gutuma Abantu Bashishikarira Kumva
1 Abantu benshi duhura na bo mu murimo wacu wo ku nzu n’inzu nta bwo batekereza na mba ku bintu by’umwuka. Usanga bahugiye mu mihihibikano y’ibireba abagize umuryango, ingorane z’iby’ubukungu, cyangwa se ibibazo byabo bwite. Mu gutangiza ibiganiro, akenshi birushaho kuba byiza iyo twibanze ku bintu rusange bishishikaje abantu benshi bo muri ako gace. Dushobora gukoresha ibibazo kugira ngo tubyutse ugushismishwa, kuko bituma nyir’inzu agira uruhare mu biganiro. Utubazo tudasesereza abantu two kumenya uko babona ibintu, tugira ingaruka nziza cyane kurushaho.
2 Mu kwezi gushize hari benshi bagize ingaruka nziza mu gutuma abantu bashishikarira kumva binyuriye mu gutanga udutabo. Muri uku kwezi tuzongera kugaruka kuri ubwo buryo kugira ngo tubukoreshe muri kampeni yacu yo mu mafasi yitaruye kandi adakunze kubwirizwamo kenshi. Ushoboora kuvuga uti
◼ “Mbese, waba warigeze kwibaza uti ‘Mbese koko, Imana yita ku karengane n’imibabaro abantu bahura na byo?’ ” Reka asubize. Soma Zaburi 72:12-14. Noneho, rambura ku ipaji ya 22 y’agatabo Mbese Imana Itwitaho Koko? maze ugire icyo uvuga ku mitwe yanditse mu nyuguti zitose mu gice cya 10, kandi uvuge icyo ishusho iri ku ipaji ya 23 isobanura. Niba atemeye gufata ako gatabo, ni kuki utamuha inkuru y’Ubwami, nka Faraja kwa Walioshuka Moyo cyangwa Imibereho y’Amahoro Mu Isi Nshya?
3 Mu gihe utanga agatabo “Dore,’’ ushoboora gukoresha ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro bugira buti
◼ “Twarimo tuganira n’abaturanyi bacu ku bihereranye n’icyakorwa kugira ngo buri muntu wese abe yabona akazi n’inzu yo guturamo. Mbese, wemera ko ari iby’ubwenge kwiringira ko abantu bazabigeraho? [Reka nyir’inzu asubize.] Hariho uzi uko yakemura ibyo bibazo; reba isezerano rye ribyemeza hano muri Yesaya 65:21-23. [Soma.] Umuremyi wacu yatumye iryo sezerano ryandikwa kugira ngo ridutere inkunga, kandi, buri wese muri twe akeneye iyo nkunga muri ibi bihe bigoye, si byo se?”—rs-SW, p.11. Mu gihe urimo utanga agatabo “Dore,” ni kuki utakwerekana uko igitekerezo cyo kubonera buri wese inzu yo guturamo n’akazi bishushanije ku gifubiko cy’imbere n’icy’inyuma by’ako gatabo? Ushobora kukarambura kugira ngo nyir’inzu abone iyo shusho yose uko yakabaye.
4 Mu karere karangwamo ubwoba bw’ubwicanyi, ushobora kugaruka kuri ubu buryo bwo gutangiza ibiganiro bugira buti
◼ “Abantu benshi bakunze kwibaza bati, ‘Niba Imana ari urukundo, ni kuki ireka ubuguzi bwa nabi bugakomeza kubaho?’ Mbese, icyo cyo waba warigeze kukibazaho?” Reka agire icyo abivugaho, hanyuma uvuge uti “Urabona ko mu Migani 19:3 hatwihanangiriza kutaryoza Imana ibintu bibi bikorwa n’abantu.” Nyuma yo gusoma uwo murongo, wakwerekeza ibitekerezo bye ku ipaji ya 15 y’agatabo “Dore, Byose Ndabihindura Bishya” maze ugasoma paragarafu ya 27. Ibyo bishobora gutuma mukomeza kuganira ku maparagarafu akurikiraho.
5 Wibuke ko icyo tugamije ari ukugira ngo dutume abantu bashimishwa n’ubutumwa bw’Ubwami. Kugira ngo dutume abantu bashishikarira kumva, mbere na mbere tugomba gutuma nyir’inzu ahugukira kudutega amatwi kandi tugakangura ibitekerezo bye. Ibyo bizatuma abantu bagereranywa n’intama bashaka ‘kumva icyo Imana [y’ukuri, MN], Uwiteka [Yehova, MN] ivuga’ ku bihereranye n’umugambi ifitiye abantu.—Zab 85:8.