Isuku Ihesha Imana Icyubahiro
1 Amategeko ya Mose yari akubiyemo ibisabwa kuzuzwa bidakuka kugira ngo habeho isuku. Yatumaga Isirayeli iba ubwoko bwihariye bwasabwaga guhorana isuku mu buryo bw’umubiri no mu buryo bw’umwuka (Lewi 11:35, 36; 15:1-11; Yes 52:11). Iyo mimerere isukuye yaheshaga Imana icyubahiro, kandi ikagira uruhare mu gutuma iryo shyanga rigira ubuzima buzira umuze.
2 No muri iki gihe, isuku ni ikimenyetso kiranga ubwoko bwa Yehova. Ariko se, n’ubwo ibyo biranga ubwoko bwa Yehova muri rusange, mbese, ni na ko biri kuri buri wese muri twe umwe umwe? Uburyo twita ku bihereranye no kwifata neza hamwe n’isuku ku giti cyacu, bigaragaza ukuntu twita ku byo Yehova adusaba kuzuza.
3 Bite se ku bihereranye n’isura y’urugo rwacu? Mbese, yaba ituma abantu batita ku butumwa bw’Ubwami tubazanira? Mbese, birashoboka ko bamwe bakemanga ukuri kw’ibyo tubabwira, mu gihe twaba tuvuga ibihereranye no guhindura isi paradizo, kandi urugo rwacu ubwacu rufashwe nabi, ndetse n’umuharuro warabaye ikigunda? Niba urugo rwacu rurangwaho kuba ari ahantu usanga ibintu byose bitari kuri gahunda, cyangwa rurimo impumuro mbi bitewe n’akamenyero kabi ko kutagira isuku, mbese, twavuga ko twitoje gutanga “urugero rwiza rw’isuku ikwiriye gahunda [n]shya y’[i]bintu izategekwa n’Ubwami bw’Imana”?—om-YW amap. 130-1.
4 Bite se ku bihereranye n’imodoka dukoresha mu murimo wo kubwiriza? Mbese, isukuye mu buryo bunonosoye, imbere n’inyuma, kugira ngo isura yayo idatesha agaciro umurimo wacu wo kubwiriza? Bite se ku bihereranye n’imyambarire yacu, isakoshi y’ibitabo, n’imisokoreze yacu? Mbese, birasukuye kandi biraboneye, bitagira uwo bibera ikigusha? Ni iby’ubwenge ko duhorana isuku, twebwe ubwacu n’imyambarire yacu, twiyuhagira kandi tumesa buri gihe.—w89 6/1 amap. 16-19.
5 Bite se niba umuvandimwe asigaye atacyiyitaho, bikaba bituma isuku ye ku giti cye, cyangwa iy’aho atuye, byarashyize umugayo ku itorero? Wenda yaba akeneye gusa ubufasha bwuje urukundo bitewe n’uko yaba akuze cyangwa afite uburwayi runaka. Niba ari ko biri, twaba tugize neza tubimufashijemo. Umuntu nk’uwo ashobora kuba afite ibibazo, kandi wenda akaba atabizi; kumugira inama zuje ubugwaneza bishobora gutuma yihutira kugorora iyo mimerere. Abantu bakomeza gutanga urugero rubi muri ubwo buryo, ntibakwiriye guhabwa inshingano zikomeye mu itorero. Icyakora ariko, abasaza bagomba kwirinda kugira ngo bataza gushyiraho amahame yabo bwite, cyangwa ahuje n’ibibanogeye ku giti cyabo.
6 Abantu bashyashya bashimishijwe, batumirirwa kwishimira ibirori byo mu buryo bw’umwuka bibera mu Nzu yacu y’Ubwami. Ubusanzwe, twishimira gutumira umuntu kubera ko mu nzu haba ari heza cyane kandi hakaba haboneye. Icyakora, kugira ngo bikomeze kumera bityo, bisaba imihati. Itegereze hirya no hino mu nzu yanyu [y’Ubwami]. Mbese, intebe zimeze neza, hasi no ku nkuta harasukuye? Mbese, ibindi byumba biyometseho n’aho bituma bisukurwa buri gihe? Iyo tumenyereye guteranira mu nzu idakoropye cyangwa kubona inkuta ziriho irangi ryahindanye, wenda dushobora kugera ubwo tubimenyera. Ariko kandi, abashyitsi badusuye ubwa mbere bashobora gusigarana ipica mbi. Tugomba gukora uko dushoboye kose kugira ngo inzu ihore ishimishije kandi inogeye amaso, dushyiraho akacu iyo igihe cyo gusukura cyangwa icyo kuvugurura kigeze.
7 N’ubwo twaba nta jambo tuvuze, isura yacu nziza hamwe n’isuku y’ingo zacu, imodoka, n’Amazu y’Ubwami, bishobora guhesha Imana ikuzo. Urugero rwiza dutanga ntiruzagira uwo rubera ikigusha, ahubwo ruzatanga igihamya cy’uko ugusenga kwacu gusukuye kandi kukaba gutunganye.—1 Kor 10:31, 32; Yak 1:27.