Korera Yehova Nta Kurangara
1 “Hahirwa ubwoko bufite Uwiteka ho Imana” (Zab 144:15). Mbese, ayo magambo y’Umwami Dawidi aracyari ukuri, ndetse no muri iyi minsi mibi (Ef 5:16)? Yego rwose! Abakristo baracyakomeza kubonera ibyishimo mu gukorera Yehova. Ibintu ntibitworohera buri gihe. Satani aduteza ingorane muri ibi “bihe birushya,” ariko ntiducika intege (2 Tim 3:1, 2). Imimerere irushaho kugenda iba mibi ni igihamya cy’inyongera cy’uko igihe cyegereje cyo kugira ngo Ubwami bw’Imana bukureho iyi si mbi ishaje maze buyisimbuze isi nshya isukuye (2 Pet 3:13). Umwijima w’iyi si, nta bwo uhwamika cyangwa ngo uzimanganye ibyiringiro byacu binejeje; ahubwo, ibyiringiro byacu by’Ubwami birushaho kumurika cyane. Mbese, ntiwishimira kuba ukorera Yehova uri nk’itabaza rimurika muri iyi si icuze umwijima?—Fili 2:15.
2 Twebwe, umwe umwe, tugomba guhora turi maso ku bihereranye n’ukuntu dukorera Yehova. Kubera iki? Kubera ko Satani ari Umurangaza kabuhariwe. Inkoranyamagambo imwe isobanura ko “kurangaza” ari “kunyuza ahandi,” “kwerekeza cyangwa kuganisha (nk’ibitekerezo by’umuntu) ku kindi kintu cyangwa ahandi hantu mu gihe kimwe,” no “kuvurunganya cyangwa kujijisha binyuriye ku byiyumvo cyangwa ibitekerezo bivuguruzanya.” Uhereye igihe Satani ajugunyiwe kuri iyi si, yashoboye “kuyobya” abantu. Akoresha uburiganya bwinshi bwo kurangaza abantu kugira ngo be kwita ku bibazo by’ukuri byo muri iki gihe (Ibyah 12:9). N’ubwo Abahamya ba Yehova bimazeyo mu kubwiriza Ubwami mu myaka ijana ishize, ni abantu bangahe se bazirikanye agaciro k’ibibazo by’ingenzi cyane bihereranye no kwezwa kw’izina ry’Imana no guharanira ubutegetsi bwayo bw’ikirenga binyuriye ku Bwami bw’Imana? Ugereranyije, ni bake (1 Yoh 5:19). Niba Satani ashobora kurangaza za miriyari z’abantu kuri iyi si, akaga gakomeza kuhaba ni uko natwe ashobora kuturangaza, cyangwa se akaba yakwigarurira ibitekerezo byacu kugira ngo tureke umurimo dukorera Yehova. Ikibabaje ariko, ni uko bamwe mu bavandimwe bacu bajijishijwe n’ibirangaza bya Satani. Baretse ibitekerezo byabo byerekezwa ahandi hantu. Muri iki gihe, hariho ibirangaza by’ingeri zose. Reka dusuzume bike gusa muri byo.
3 Ibibazo by’Ubukungu no Gukunda Ibintu by’Umubiri: Mu bihugu byinshi mu isi, kubura akazi hamwe n’ibiciro bihanitse by’ibitunga ubuzima, bitera imihangayiko. Birumvikana ko tugomba kubona ibyo kurya, imyambaro, n’aho tuba, kuri twe ubwacu hamwe n’imiryango yacu. Icyakora, nitureka ibyo bintu bikenerwa mu buzima bikaba ari byo biduhangayikisha cyane, iyo mihangayiko iziganza mu bitekerezo byacu. Kubona amaramuko bishobora kuba ari byo biba ikintu cy’ingenzi cyane mu buzima bwacu kurusha uko dushyigikira iby’Ubwami. Intumwa Pawulo yatanze inama ku bihereranye n’ibyo mu Baheburayo 13:5, 6. Yesu Kristo atwizeza ko abashaka mbere na mbere Ubwami badakwiriye kwiganyira; Yehova aduha ibyo dukeneye by’ukuri (Mat 6:25-34). Abapayiniya hamwe n’abandi bagaragu b’igihe cyose bari hose ku isi, bashobora kwemeza ko ibyo ari ukuri.
4 Isi ya Satani iteza imbere ibyo gukunda ibintu by’umubiri. Kugira ubutunzi bwinshi, cyangwa kuburinda, ni yo mbaraga iyobora imibereho ya za miriyoni z’abantu. Ibirangaza nk’ibyo byariho no mu gihe cya Yesu. Umutware w’umusore w’umutunzi yabajije Yesu icyo yari akwiriye gukora kugira ngo abone kuragwa ubuzima bw’iteka. Yesu yarasubije ati “nushaka kuba utunganye rwose, genda ugurishe ibyo utunze, maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru, uhereko uze unkurikire” (Mat 19:16-23). Uko bigaragara, ubutunzi bwinshi bw’umubiri bw’uwo musore bwaramurangaje bumubuza gukorera Imana abigiranye umutima wose. Umutima we wari wibereye ku butunzi bwe. Yesu yari azi ko uwo musore yari kubona inyungu iyo aza kwikiza uwo mutwaro w’ibyo birangaza. Byamubujije kwiyegurira Imana n’umutima we wose. Kuri wowe se, bimeze bite? Mbese, ujya wibonera ko umara igihe kirekire cyane mu kazi k’umubiri kugira ngo ubone uko ukomeza kugira imibereho wamenyereye? Mbese, ibyo byaba byaragize ingaruka ku murimo ukorera Yehova? Mbese, ubutunzi bwawe bw’umubiri bugutwara igihe cyose wari kugenera inyungu z’Ubwami (Mat 6:24)? Mbese, ushobora koroshya imibereho yawe kugira ngo uharire igihe kurushaho inyungu z’umwuka?
5 Ibintu Bisanzwe by’Imibereho ya Buri Munsi: Tutabaye maso, wasanga duhugira cyane mu bintu bisanzwe by’imibereho, ku buryo dutangira gukerensa ibintu by’umwuka. Ibuka abantu bo mu minsi ya Nowa. Bari bahugiye cyane mu bintu by’imibereho, barya kandi banywa, barongora kandi bashyingira abana babo, ku buryo batamenye ubutumwa bwa Nowa bwatangaga umuburo ku bihereranye n’Umwuzure warimo wegereza. Mbere y’uko babimenya, Umwuzure waraje maze urabatwara bose. Kuri bo, ibirangaza byasobanuye ukurimbuka. Yesu yaravuze ati “ni ko no kuza [kuhaba, MN] k’Umwana w’umuntu kuzaba” (Mat 24:37-39). Mu by’ukuri, ubu abantu benshi bahugiye cyane mu by’imibereho yabo bwite ku buryo batabona uko bahugukira ubutumwa butanga umuburo tubagezaho. Berekana ko batita na mba ku bintu by’umwuka.
6 Mbese, imibereho yawe yaheranywe cyane n’ibintu by’imibereho ku buryo kwita ku bintu by’umwuka bikomeza kugenda bicogora buhoro buhoro? Mu gihe kimwe, Yesu yari yatumiwe iwabo wa Marita na Mariya. Mariya yarimo yumvana ubwitonzi ibyo Yesu yavugaga. Ku rundi ruhande, Marita “yari yahagaritswe umutima [yarangajwe, MN] n’imirimo myinshi yo kuzimāna.” Marita yari ahangayikishijwe cyane n’ibyo kuba umuntu wakira abashyitsi neza. Ntiyamenye ko yari akeneye gufata igihe cyo gutega amatwi Yesu. Abigiranye ubugwaneza, Yesu yagaragarije Marita ko amazimano ahambaye atari yo ya ngombwa; ahubwo ko ibintu by’umwuka byo bigomba kwitabwaho kurusha ibindi byose. Mbese, waba ukeneye gushyira mu bikorwa iyo nama (Luka 10:38-42)? Nanone kandi, Yesu yatanze umuburo w’uko tugomba kwirinda kugira ngo tutagwa ivutu no gusinda, bityo tukananiza ubwenge bwacu n’umutima wacu. Muri iki gihe kiruhije cy’amateka ya kimuntu, tugomba kuba maso mu buryo bwuzuye.—Luka 21:34-36.
7 Gukurikirana Ibinezeza: Kimwe mu birangaza bikomeye cyane Umwanzi ajya akoresha mu kuvana ibitekerezo ku kibazo cy’Ubwami, ni ugukurikirana ibinezeza. Za miriyoni z’abantu bo muri Kristendomu bimitse ibinezeza mu mwanya w’Imana. Bakunda kunezezwa n’imyidagaduro runaka aho gufatana uburemere Ijambo ry’Imana (2 Tim 3:4). Birumvikana ko imyidagaduro n’ibirori bikwiriye atari bibi ubwabyo. Icyakora, kumara igihe kinini cyane buri cyumweru mu bintu, nka televiziyo, sinema, videwo, siporo, gusoma ibitabo by’isi, cyangwa ibindi bintu byo kwinezeza, bishobora gutuma umutima ushukana utuzamo maze ukadutesha Yehova (Yer 17:9; Heb 3:12). Ni gute ibyo bishobora kubaho? Mu gihe cy’amateraniro ya Gikristo, ushobora gusanga uzerereza ibitekerezo; ushobora ndetse no kwifuza ko iteraniro ryarangira vuba kugira ngo ubone uko ujya gukurikirana ibinezeza. Nyuma y’igihe gito, ushobora gusanga ushakashaka impamvu zo kwigumira mu rugo aho kujya mu materaniro cyangwa kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ubu, ni cyo gihe cyo kureba neza niba uko gukurikirana ibinezeza kutarabaye ikirangaza mu mibereho yawe (Luka 8:14). Mbese, amwe muri ayo masaha y’ingirakamaro umara uri mu myidagaduro, ntashobora kurushaho kuba yakoreshwa neza mu bihereranye no gukura mu by’umwuka?
8 Ibibazo Bitari Iby’Ingenzi Bitwara Igihe Kinini: Bamwe baheranywe n’imihati yo gukemura ibibazo rusange mu bantu bo muri iki gihe. Abakristo bagomba kwirinda kwivanga mu mpaka z’urudaca z’isi zihereranye n’ibibazo by’abantu, cyangwa kuruhira ubusa kwayo iharanira kugorora ibihereranye n’akarengane (Yoh 17:16). Ibyo byose ni bimwe mu byo Satani akoresha kugira ngo avane ibitekerezo by’abantu ku nama za Bibiliya no ku kuri kw’ingenzi kuvuga ko hariho umuti umwe rukumbi wonyine uramba—ari wo Bwami bw’Imana. Niba twaragiriwe nabi cyangwa twararenganyijwe tuzize akarengane, tugomba kwirinda kwihorera cyangwa kugira ibyiyumvo bivurunganye cyane ku buryo bituma twibagirwa abo turi bo—ni ukuvuga Abahamya ba Yehova. Ikirenze ibyo byose, ni uko Yehova ari we uba uhemukiwe, kandi izina rye rikaba ari ryo tugomba kweza.—Yes 43:10-12; Mat 6:9.
9 N’ubwo buri muntu wese ashaka guhora afite ubuzima bwiza mu rugero runaka, kwita cyane bikabije ku bitekerezo bitangwa, hamwe n’imiti bisa n’ibitagira iherezo, bishobora gutuma umuntu ahangayikira cyane ibibazo by’ubuzima. Hari abantu benshi batanga inama z’imirire y’uburyo bwinshi butandukanye, ubuvuzi, na gahunda zo guhashya ibibazo by’umubiri n’iby’ibyiyumvo, inyinshi muri zo ugasanga zivuguruzanya. Ibyo umuntu ahitamo gukora ku bihereranye n’ibibazo by’ubuzima ni we bireba ku giti cye, bipfa kuba bitanyuranyije n’amahame ya Bibiliya. Nimucyo rero dukomeze kwiringira Ubwami bw’Imana mu buryo bwuzuye, bwo muti nyamuti wo gukiza indwara z’abantu.—Yes 33:24; Ibyah 21:3, 4.
10 Komeza Gushikama, Utajegajega: Uko imperuka igenda yegereza, ni na ko Satani azagenda akaza umurego mu kubarangaza kugira ngo mureke gukorera Yehova. “Mumurwanye mushikamye, kandi mufite kwizera gukomeye” (1 Pet 5:9). Gute? Ugomba kwigaburira ibitekerezo by’Imana (Mat 4:4). Ntiwemere ko ibirangaza by’isi bigutwara igihe ukeneye, wowe hamwe n’umuryango wawe, kugira ngo mutekereze kandi mwungukirwe n’Ijambo ry’Imana mutuje. Mu gihe umuryango urimo ufata amafunguro, murajye musuzumira hamwe inkuru z’ibyo mwabonye byubaka n’ibindi bintu by’umwuka. Ntukanamuke kuri gahunda ihoraho y’icyigisho cya bwite no gutegura amateraniro.
11 Mu gihe amaganya atangiye kuvurunga ubwenge bwawe, ikoreze Yehova umutwaro wawe binyuriye mu isengesho. Gira icyizere cy’uko atwitaho (1 Pet 5:7). Reka amahoro y’Imana arinde umutima n’ubwenge bwawe (Fili 4:6, 7). Ntiwemere ko ibirangaza bihuma amaso yawe y’umwuka. Komeza gushyira Yehova imbere yawe buri gihe, nk’uko Yesu yabigenje (Ibyak 2:25). Komeza guhanga amaso ku ntego yawe, nk’uko mu Migani 4:25-27 hadutera inkunga hagira hati “boneza amaso imbere yawe, ugumye uhatumbire. Tunganya inzira y’ibirenge byawe, kandi imigendere yawe yose ikomezwe. Ntuhindukire iburyo cyangwa ibumoso.”
12 Terana amateraniro yose mu budahemuka, kandi ujye wicyaha kugira ngo uhugukire kwita ku byo wiga mu Ijambo ry’Imana (Heb 2:1; 10:24, 25). Kandi aho gushakashaka ibinezeza bitangwa n’iyi si yononekaye mu by’umuco, gira intego yo gukomeza gukora umurimo ugira ingaruka nziza. Ibyo ni byo bivamo ibyishimo no kunyurwa biramba (1 Tes 2:19, 20). Hanyuma, ntugatume hari ikintu icyo ari cyo cyose, cyangwa umuntu uwo ari we wese, wakurangaza ngo atume ureka gukora umurimo wera. “Mukomere mutanyeganyega, murushaho iteka gukora imirimo y’Umwami, kuko muzi yuko umuhati wanyu atari uw’ubusa ku Mwami.”—1 Kor 15:58.