ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 10/94 p. 7
  • Tegura Abigishwa ba Bibiliya ku bw’Umurimo

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tegura Abigishwa ba Bibiliya ku bw’Umurimo
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • Uburyo bwo Guhindura Abantu Abigishwa Hakoreshejwe Igitabo Ubumenyi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Uko twakwigisha umuntu Bibiliya akabatizwa—Igice cya mbere
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2020
  • Fasha abandi kumvira ibyo Bibiliya yigisha
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2007
  • Fasha abigishwa ba Bibiliya babatizwe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 10/94 p. 7

Tegura Abigishwa ba Bibiliya ku bw’Umurimo

1 Guhindura abantu abigishwa bashya, bakaba abakozi bazifatanya natwe mu kwigisha abandi, ni yo ntego y’ibanze mu gihe tuyobora ibyigisho bya Bibiliya (Mat 28:19, 20). Ku bw’ibyo rero, nta bwo umugambi w’icyigisho ari uwo guha abantu ubumenyi gusa; ugomba kuba uwo gushimangira cyane umutima wizera mu bigishwa bacu, no kubategurira kugeza ibyiringiro byabo ku bandi (2 Kor 4:13). Ni mu buhe buryo bw’ingirakamaro dushobora kubafasha kugira ngo babe abantu bakwiriye kwigisha abandi?—2 Tim 2:2.

2 Umurimo Wugire Intego: Kuva mugitangira, umvikanisha neza ko ugusenga k’ukuri gukubiyemo ‘kwatura kugira ngo [umuntu] akizwe’ (Rom 10:10). Izina ryacu ubwaryo, ari ryo Abahamya ba Yehova, ryumvikanamo ko tugomba kugira icyo tubwira abandi. Bafashe kumva ko kwigishwa kwabo kutagamije kubahesha agakiza bonyine. Mu gihe na bo ubwabo bazaba babaye abigisha, ababumva na bo bazaboneraho uburyo bwo kuzahabwa agakiza.—1 Tim 4:16.

3 Subira mu Byizwe: Isubiramo ry’ibyizwe nyuma y’igihe runaka, ni ubufasha bwo kwigisha bufite agaciro. Iryo subiramo rifasha umwigishwa gukura mu buryo bw’umwuka, uko ukuri gushya yigishwa kugenda gushimangirwa mu bwenge bwe no mu mutima we. Twe ubwacu, twabyiboneye mu gihe cyo gusubiza ibibazo by’isubiramo biba bikubiye mu Cyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Tegurira umwigishwa wawe ibibazo byoroshye, bigusha ku ngingo, ari busubize mu magambo ye bwite.

4 Isubiramo ryawe rishobora kuba mu buryo bw’icyicaro cy’umurimo wo kubwiriza. Baza ikibazo cyangwa usobanure imimerere ubusanzwe umuntu ahangana na yo mu gihe cyo guha abandi ubuhamya. Muri icyo gihe umeze nk’aho uri nyir’inzu, reka umwigishwa wawe yerekane icyo yavuga. Mushimire ibyo yakoze neza, kandi ugire inama z’ingirakamaro umuha zizamufasha kugira ngo agire ingaruka nziza ndetse no kurushaho ikindi gihe. Iyo myitozo izamwigisha uburyo bwo gushyira mu bikorwa ibyo yize, kandi izatuma ubuhanga bwe mu gukoresha Bibiliya burushaho gutera imbere.

5 Igitabo Kutoa Sababu: Reba ko umwigishwa wawe afite igitabo Kutoa Sababu, kandi umutoze kugikoresha. Garagaza ukuntu gitanga ibitekerezo ku bihereranye no gutangiza ibiganiro, gusubiza ibibazo bya Bibiliya, cyangwa guhangana n’imbogamirabiganiro. Koresha icyo gitabo mu cyigisho werekana uburyo bwo kuganira n’abandi mu buryo bwemeza. Icyo gitabo gishobora gutuma arushaho kugirira icyizere ubushobozi bwe, kongera ubushobozi bwe bwo gufata iya mbere mu gutangaza ubutumwa bw’Ubwami.

6 Tsindagiriza Akamaro k’Amateraniro: Amateraniro y’itorero, cyane cyane Iteraniro ry’Umurimo n’Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, yagenewe kudutegurira gukora umurimo wo kubwiriza. Ibintu byose by’ifatizo byo gutanga ubuhamya mu buryo bugira ingaruka nziza, bisubirwamo kandi bikerekanwa n’abamenyereye kandi bafite ubuhanga. Tsindagiriza akamaro k’amateraniro, kandi ukore uko ushoboye kose kugira ngo umufashe ajye aterana. Guterana buri gihe bishobora gutuma umwigishwa wawe abona inkunga akeneye imusunikira kuba umwigishwa nyakuri wa Yesu.

7 Ikintu utagomba kwibagirwa, ni urugero rwawe bwite. Ubwitange bwawe buvuye ku mutima ukunze no kutadohoka mu murimo wo kubwiriza, bigaragaza ko wishimira ukuri mu buryo bwimbitse. Imyifatire nk’iyo itera umwigishwa wawe inkunga yo gukora byinshi kurushaho kugira ngo yerekane ukwizera kwe (Luka 6:40). Ibyo byose bishobora gufasha umuntu mushya kubona ko uwo murimo ari igikundiro no gushimira bitewe n’uko awufitemo uruhare.—1 Tim 1:12.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze