ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 12/94 p. 2
  • Abakiri Bato Bakeneye [Guhabwa] Urugero Rwiza

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Abakiri Bato Bakeneye [Guhabwa] Urugero Rwiza
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
  • Ibisa na byo
  • “Ujye ubishinga abantu bizerwa”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2017
  • Muge mwishimira imbaraga z’abakiri bato
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Jya wubaha abageze mu za bukuru bakomeje kuba indahemuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2021
  • Yehova yita ku bagaragu be bageze mu za bukuru abigiranye ubwuzu
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—1994
km 12/94 p. 2

Abakiri Bato Bakeneye [Guhabwa] Urugero Rwiza

1 Twishimira kuba dufite muri twe umubare ugenda wiyongera w’abakiri bato ‘basingiza izina rya Yehova’ (Zab 148:12, 13, MN). Benshi muri bo baracyari bato cyane. Amajyambere yabo ahanini ashingiye ku burere no ku ngero bahabwa n’ababyeyi babo, hamwe n’abandi bakuze bari mu itorero. Ariko kandi, ntitugomba kwibagirwa ko abandi bantu bakiri bato, cyane cyane ab’ingimbi n’ab’abangavu bagimbutse, hamwe n’abakuze bagifite amaraso y’ubuto, bagira icyo babahinduraho. Niba uri uwo muri icyo kigero cy’imyaka, izi nama zishobora kukugirira umumaro.

2 Abakiri bato bakigimbuka, usanga bigana ab’ingimbi n’ab’abangavu babaruta. Muri kamere yabo, bifuza kumera nk’incuti zabo za bugufi bakunda. Usanga bisunga urundi rubyiruko rwenda kuba rukuru rugaragara ko rujijutse kandi rwateye imbere kubarusha. Ingaruka ziba iz’uko bashobora kwigana imivugire yawe n’imyifatire yawe, kimwe n’ukuntu ufatana uburemere ibintu by’umwuka no kwifatanya mu bikorwa by’itorero.

3 Kuba uri ingimbi [cyangwa umwangavu] ugimbutse, ufite igikundiro hamwe n’inshingano ikomeye. Ubu urugero utanga rushobora kuba rurimo ruhindura bagenzi bawe bakiri bato. Ibaze uti ‘ni nkunga bwoko ki ndimo ntera abakiri bato? Mbese, ngira ibitekerezo bihamye, nkirinda ubupfu n’“irari [ribi] rya gisore”? Mbese, ngaragaza ko numvira kandi nkubaha ababyeyi banjye, abasaza, hamwe n’abandi bantu basheshe akanguhe?’ (2 Tim 2:22; Kolo 3:20). Ibyo uvuga n’ibyo ukora bishobora kugira uruhare runini mu majyambere yo mu buryo bw’umwuka y’abandi bakiri bato bitegereza ibyo ukora.

4 Kubwiriza ubutumwa bw’Ubwami ni wo murimo w’ibanze w’itorero. Kuba witeguye kuwifatanyamo ubutadohoka, bishobora gutera inkunga bagenzi bawe bakaba barushaho kuba abakozi b’abanyamurava. Nuramuka ushoboye kwinjira mu murimo w’ubupayiniya, incuti zawe zizaterwa inkunga yo kuyoboka iyo nzira. Gutanga ibisubizo mu materaniro no kwitangira gufasha mu kurangiza imirimo igomba gukorwa mu Nzu y’Ubwami, na byo bishobora kuba icyitegererezo cyiza.

5 N’ubwo Timoteyo atari akiri mu kigero cy’ubugimbi ubwo Pawulo yamugiraga inama ikurikira, iyo nama mwebwe ngimbi [namwe bangavu], mukaba mushobora kuyishyira mu bikorwa; iragira iti “ube i[cy]itegererezo cy’abizera ku byo uvuga, no ku ngeso zawe, no ku rukundo, no ku kwizera, no ku mutima uboneye” (1 Tim 4:12). Kwifatanya mu murimo wa Yehova mu buryo burangwamo umwete kandi ubigiranye ubugingo bwawe bwose, bishobora gutera inkunga incuti hamwe n’abakiri bato bakwitegereza, bikaba byatuma babona ibintu mu buryo bwiza, bikanabafasha kugira amajyambere bagana ku gihagararo cy’abantu bakuze mu buryo bw’umwuka (Ef 4:13). Ingimbi [n’abangavu] bo mu miryango igitangira kwiga, bashobora kuba bakururwa n’ukuri bitewe n’ibyo bakubonana.

6 Byongeye kandi, icy’ingenzi kurushaho ni uko umurava wawe mu kugaragaza imico y’Imana, uhesha Yehova n’umuteguro we icyubahiro (Imig 27:11). Abantu b’imitima itaryarya babyitegereza bazatangazwa n’itandukaniro rikomeye cyane riri hagati yawe n’urubyiruko rwo muri iyi si. Ku bw’ibyo rero, ufite umwanya wihariye wo gufasha abakiri bato, ari na ko ugira uruhare rw’agaciro mu gusingiza Yehova.—Zab 71:17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze