Amakuru ya Gitewokarasi
Kenya: Inama ya Komite Ihuza [Abarwayi n’Abaganga] mu Bigo by’Ubuvuzi, yateraniye mu biro by’ishami i Nairobi ku matariki ya 10-14 Mata 1994. Abavandimwe bahuguwe bari baturutse mu bihugu hafi ya byose biyoborwa n’iryo shami, hamwe n’abaturutse mu Buhindi, muri Pakisitani, no muri Siri Lanka. Abigisha bavuye ku cyicaro gikuru cya Sosayiti i Brooklyn babahaye imyitozo myiza cyane. Dutegereje kubona inyungu z’ubwo buryo bwaringanijwe.
Ku itariki ya 1 Gicurasi 1994, wari umunsi wo gutanga diporome ku banyeshuri 25 barangije itsinda rya mbere ry’Ishuri Rihugura Abitangiye Gukora Umurimo ryo muri Afurika y’i Burasirazuba. Abantu 294 bari bahari bishimiye porogaramu itera inkunga, kandi bifuriza abo banyeshuri kubona ibyiza mu gihe bazaba bagiye aho boherejwe mu bihugu 6 byo muri Afurika y’i Burasirazuba.
Ubuyapani: Ukwezi kwa Gashyantare kwabayemo imbeho nyinshi cyane ivanzemo no kugwa k’urubura rwinshi. Nyamara kandi, habayeho ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 188.844. Nanone, habayeho ukwiyongera gushya mu gusubira gusura, mu byigisho bya Bibiliya, no mu bapayiniya b’igihe cyose.