Agasanduku k’Ibibazo
◼ Ni gute twatanga ibisubizo birushijeho kugira ingaruka nziza mu materaniro?
Tuba dutegerezanyije amatsiko guteranira hamwe mu materaniro ya buri cyumweru. Icyo gihe tuba dufite uburyo bwo kugaragaza ukwizera kwacu no gutera abandi inkunga binyuriye mu gutanga ibitekerezo (Imig 20:15; Heb 10:23, 24). Twagombye kubona ko gutanga ibisobanuro mu materaniro ari igikundiro, hanyuma tukihatira kubigiramo uruhare buri gihe. Ni gute twabikora mu buryo bugira ingaruka nziza?
Gutegura ni intambwe ya mbere. Kubanza gusoma mbere y’igihe no gutekereza ku byigwa, ni iby’ingenzi. Gerageza gushaka ibisobanuro nyakuri bw’ibivugwa. N’ubwo ingingo yaba yaraganiriweho mu gihe cyashize, shaka ingingo zatsindagirijwe cyangwa z’inyongera zatanzwemo. Zirikana umutwe mukuru w’iyo ngingo yose. Igihe utegura ibisobanuro wifashishije igitabo gitsindagiriza icyigisho cyimbitse cy’igitabo cya Bibiliya, nk’igitabo Indunduro y’Ibyahishuwe, gerageza kureba isano umurongo wa Bibiliya wihariye waba ufitanye n’indi mirongo iwukikije. Gukurikiza iyo nama bishobora kugufasha kongera ubushobozi bwawe bwo gutekereza. Bizagufasha gutegura ibisubizo byiza no kubonera ibyishimo mu kwifatanya kwawe.
Ibisubizo byiza cyane ni bimwe bigufi, bivuzwe mu buryo bworoshye, kandi bushingiye ku gitabo kirimo cyigwa. Usubiza bwa mbere ashobora guhita asubiza ikibazo, akareka kuvuga ibintu bimwe kugira ngo bize kuvugwa mu bisubizo by’inyongera. Irinde kurambirana, utanga ibisubizo birebire cyane birimo uburondogozi bitwara igihe kinini, ku buryo ubuza abandi kugira icyo bavuga. Tanga ibitekerezo mu magambo yawe bwite, aho gusoma ibisobanuro ijambo ku rindi uko byakabaye mu gitabo. Ibisobanuro by’inyongera bishobora kuba bikubiyemo ingingo zivugwa mu mirongo y’Ibyanditswe. Tegera amatwi mu bwitonzi, iby’abandi bavuga kugira ngo ushobore kwirinda gusubira mu byo abandi bavuze bitari ngombwa.
Ni byiza kuzamura ukuboko kwawe incuro nyinshi ariko atari kuri buri paragarafu. Turatumirira abakiri bato kwifatanya mu gutanga ibitekerezo. Niba utinya kuvuga cyane, ushobora kumenyesha uyobora, mbere y’igihe, paragarafu wifuza gutangaho ibisobanuro, kandi birashoboka ko na we yaza kuguha uburyo bwo kubikora.
Buri wese muri twe, yagombye kwihatira kwifatanya mu materaniro y’itorero mu buryo runaka mu gihe abateze amatwi babisabwe. Ibuka ko amateraniro azagira icyo amarira abantu ari uko bagize ubushake bwo kuyitabira cyane bakanatanga ibitekerezo bigira ingaruka nziza.—Zab 26:12.