Mbese, Ibyo Yehova Atwibutsa Biradukangura mu Buryo bw’Umwuka?
1 Umwanditsi wa Zaburi yasingije Yehova agira ati ‘ibyo wahamije [“utwibutsa,” Traduction du monde nouveau] ni byo nibwira (Zab 119:99 ). Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo “utwibutsa,” ryerekeza ku gitekerezo cy’uko Yehova atwibutsa ibikubiye mu mategeko ye, mu mabwiriza ye, mu mahame ye, mu byo adusaba no mu mateka ye. Nitubyitabira, bizadukangura mu buryo bw’umwuka kandi bidutere kugira ibyishimo.—Zab 119:2.
2 Kubera ko turi ubwoko bwa Yehova, ubusanzwe turaburirwa kandi tukagirwa inama. Ibyinshi bikubiyemo tuba twarabyumvise mbere. N’ubwo twishimira iyo nkunga, dukunda kwibagirwa (Yak 1:25). Yehova akomeza kugira ibyo atwibutsa abigiranye urukundo. Intumwa Petero yavuze bimwe mu byo twibutswa kugira ngo ‘akangure imitima yacu ngo twibuke itegeko ry’umwami.’—2 Pet 3:1, 2.
3 Incuro nyinshi cyane, twibutswa ibihereranye n’akamaro k’icyigisho cya bwite no kwifatanya mu materaniro. Impamvu duhora twibutswa ibyo bikorwa ni uko ari iby’ingenzi cyane mu mibereho myiza yacu yo mu buryo bw’umwuka.—1 Tim 4:15; Heb 10:24, 25.
4 Ikibazo gikomeye kuri bamwe ni ugusohoza umurimo wa Gikristo wo kubwiriza. Usaba imbaraga, kwiyemeza no kwihangana. N’ubwo dusabwa byinshi ku ruhande rwacu, tubona ubufasha butuma ‘duhagarara dushikamye’ kandi ‘dukwese inkweto ari zo butumwa bwiza.’ Ef 6:14, 15.
5 Ikidutera gukora umurimo wacu kirenze cyane ubumenyi bwo hejuru gusa ku byerekeye ibyo Yehova ashaka. Intumwa Pawulo itwibutsa ko umutima udutera inkunga dukeneye kugira ngo ‘twature iby’agakiza’ (Rom 10:10). Niba twerekeza umutima wacu ku byo Yehova atwibutsa, tuzumva duhatirwa kuvuga dusingiza izina rye.—Zab 119:36; Mat 12:34.
6 Igihe tugira umuhati wo gukora ibikorwa byiza, tuba dufite impamvu nziza zo kwiringira ko bizaduhesha ibyishimo (Umubw 2:10). Pawulo yasobanuye ko ibyishimo ari imbuto y’umwuka wa Yehova, kandi tukaba dusabwa gukomeza kuyigaragaza (Gal 5:22). Petero yunzemo agira ati “umwete wose” uzagororerwa umurimo ugira ingaruka, uhesha ibyishimo.—2 Pet 1:5-8.
7 Mu gihe duhanganye n’ingorane, twagombye gushobora kwibuka igihagararo gikomeye cy’intumwa ubwo zavugaga zigira ziti “kuko tutabasha kwiyumanganya ngo tureke kuvuga ibyo twabonye kandi twumvise” (Ibyak 4:20). Twongererwa imbaraga zo gukomeza kubigenza dutyo iyo twibutse ko ‘nitugira dutyo, tuzikizanya n’abatwumva.’—1 Tim 4:16.
8 Ntiturakara cyangwa ngo tubike inzika ngo n’uko duhora tubyibutswa hato na hato twibutswa kenshi. Ahubwo, twishimira bituvuye ku mutima agaciro gakomeye kabyo (Zab 119:129). Muri ibi bihe birushya, twishimira ko Yehova akomeza kutwibutsa kugira ngo adukangure mu buryo bw’umwuka no kudutera umwete wo gukora imirimo myiza!—2 Pet 1:12, 13.