Fasha Abandi Kugira ngo Bafatane Uburemere Agaciro ka Bibiliya
1 Yesu yahaye abigishwa be ibyo bari bakeneye. Muri Luka 24:45 haravuga ngo: “maze abungura ubwenge, ngo basobanukirwe n’Ibyanditswe.” Yari azi ko niba barashakaga kwemerwa n’Imana, byari ngombwa kuri bo ko biga kandi bagasobanukirwa Ijambo ry’Imana, Bibiliya (Zab 1:1, 2). Umurimo wacu wo kubwiriza ufite iyo ntego nk’iyo. Intego yacu ni iyo gutangiza ibyigisho bya Bibiliya aho dushobora ‘kwigisha abantu kwitondera ibyo Yesu yategetse byose’ (Mat 28:20). Mukuzirikana ibyo mu mutima, ubu buryo bukurikira bushobora gufasha igihe usubiye gusura.
2 Niba mbere mwaraganiriye ku gitabo “la Bible—Parole de Dieu ou des hommes?” ushobora gukomeza ikiganiro muri ubu buryo:
◼ “Nifuzaga kukwereka ikindi kintu cyerekana agaciro k’ingenzi k’inama za Bibiliya. Abantu benshi babona ko bikomeye kumvikana neza n’abandi. Ni iki twashobora gukora kugira ngo tuboneze imishyikirano n’abadukikije? [Nyuma y’igisubizo, rambura ku ipaji ya 167-168, kuri paragarafu ya 15, kandi soma muri Matayo 7:12. Ongeraho ibitekerezo biboneka muri paragarafu ya 16.] Uru ni urundi rugero rw’ubwenge buboneka mu nama ya Bibiliya. Ubutaha ningaruka, nzishimira ku kwereka inama Bibiliya itanga kugira ngo umuryango w’abashakanye ugire umunezero mwinshi mu mishyikirano yabo.” Shyiraho gahunda yo kugaruka gusura kugira ngo muganire ku mapaji ya 170-2, herekana icyo Bibiliya iteramo inkunga kugira ngo habeho imibereho y’ibyishimo mu muryango.
3 Niba waravuganye n’umuntu wagaragaje gushimishwa na Bibiliya, ubwo wenda ubu buryo bwashobora kuba ingenzi mu gutangiza Icyigisho:
◼ “Hafi ya bose uganira nabo, bazakubwira ko bifuza kubaho mu isi y’amahoro n’umutekano. Niba ibyo ari byo bose bifuza, kuki dufite isi yuzuyemo imibabaro n’urugomo? [Reka asubiize.] Bibiliya ya Traduction du Monde Nouveau ikwereka aho aho washobora kubona igisubizo cy’icyo kibazo muri Bibiliya.” Rambura ku ipaji ya 1659, hanyuma werekane ahari “Sujets de conversations bibliques”, numero 23a ahanditse ngo “Uteza akaga ku isi.” Soma 2 Kor 4:4. Sobanura ukuntu Imana izarimbura Umwanzi n’ukuntu azazana isi y’amahoro n’umunezero birambye. Soma Ibyahishuwe 21:3, 4. Ushobora rero kuvuga uti “ubutaha ningaruka kugusura nzishimira kukwereka amasomo amwe namwe asobanura impamvu dushobora kurangamira isi itarangwamo imibabaro.”
4 Niba wakoresheje uburyo bwo guhita utangiza icyigisho kandi ibyo bikaba byaragize ingaruka nziza, igihe ugarutse gusura ushobora kuvuga uti
◼ “Tuvugana ubushize, twaganiriye ku mpamvu ari iby’ingenzi kwiga Bibiliya. Imihati ivuye ku mutima tugomba gukora kuri ibyo, ishobora kudufasha gufatana uburemere icyo Imana idusezeranya. [Soma muri Yohana 17:3.] Twateje imbere porogaramu y’icyigisho cya Bibiliya, yafashije abantu ibihumbi kwiga byinshi kubihereranye n’ibyo Imana yasezeranije, n’ukuntu twayishimisha.” Erekana igitabo Kubaho Iteka, genzura imitwe y’ibice bikigize, kandi werekane n’ukuntu tuyobora icyigisho cya Bibiliya.
5 Niba ushobora gufasha abantu bafite imitima itaryarya gufatana uburemere agaciro kadasanzwe k’Ijambo ry’Imana, uzaba ubafashije mu buryo bwiza cyane bushoboka. Ubwenge bashobora kwiga binyuriye mu cyigisho cy’amapaji yaryo bushobora kuba “igiti cy’ubuzima,” kizabazanira umunezero mwinshi.—Imig 3:18.