‘Gira Umwete’
1 Ubwo twiyeguriraga Yehova, twamusezeranyije kumuha ibyo dufite birusha ibindi kuba byiza. Mu buryo bukwiriye, intumwa Petero yateye Abakristo bo mu kinyejana cya mbere inkunga yo kugira umwete, ku bihereranye no gusuzuma neza igihagararo bafite imbere ya Yehova (2 Pet 1:10). Nta gushidikanya, twifuza kugira umwete kugira ngo dushimishe Yehova, tumukorera muri iki gihe. Ibyo bikubiyemo iki? Uko imishyikirano dufitanye na Yehova igenda yiyongera, kandi tugatekereza ku byo yadukoreye byose, umutima wacu udusunikira buri gihe gukora uko dushoboye kose mu murimo we. Twifuza kunonosora uburyo dukora umurimo wacu, kandi aho bishoboka, tukawagura.—Zab 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; 2 Tim 2:15.
2 Umuvandimwe ukiri muto wifuzaga gukora byinshi kurushaho mu murimo, yabonye ko icyigisho cya buri gihe cy’Ijambo ry’Imana, cyatumye ashimira Yehova mu buryo bwimbitse kandi kigatuma agira ishyaka ryinshi cyane. Ibyo byamushishikarije kuzuza fomu kugira ngo akore umurimo w’ubupayiniya. Mushiki wacu wabonaga ko kuvugana n’abantu atazi bikomeye, yakoresheje bumwe mu buryo bwo gutangiza ibiganiro buri mu gitabo Raisonner, hanyuma mu gihe gito, atangira kugira ingaruka nziza cyane mu murimo we. Yashoboye kuyoborera icyigisho cya Bibiliya umugabo n’umugore bashakanye bemeye ukuri.
3 Ishimire Ibyo Ushobora Gukora: Bamwe muri twe, bahura n’imimerere ikomeye nko kugira umuze mu mubiri, kurwanywa n’abo mu muryango, ubukene, cyangwa kuba mu ifasi irimo abantu batakira ubutumwa. Ibindi bibazo byinshi bya rusange muri iyi minsi ya nyuma, bishobora gupfukirana umurimo wacu (Luka 21:34, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; 2 Tim 3:1). Mbese, ibyo bisobanura ko twateshutse mu kwiyegurira Yehova kwacu? Oya, niba tumukorera dufite umwete.
4 Nta bwo bihuje n’ubwenge ko twakwicira urubanza dushingiye ku byo abandi bashobora gukora. Ahubwo, Ibyanditswe bidutera inkunga y’“uko [buri muntu] yakwisuzuma mu murimo we ubwe.” Kwitanga mu buryo bwuzuye kugeza ku rugero rw’ibyo dushobora gukora ubwacu, bishimisha Yehova kandi bigatuma tubona ‘icyo twīrāta.’—Gal 6:4; Kolo 3:23, 24.
5 Twitondere amagambo ya Petero adusaba ‘kugira umwete wo kuzasangwa mu mahoro, tutagira ikizinga, tutariho umugayo mu maso y’Imana’ (2 Pet 3:14). Uwo mwuka uzatuma twumva dufite umutekano, kandi uzaduhesha amahoro yo mu mutima, ashobora gutangwa na Yehova wenyine.—Zab 4:8.