Rubyiruko—Ni Izihe Ntego Mufite z’iby’Umwuka?
1 Yehova azi ukuntu umurimo w’ingenzi kandi ufite icyo ugamije, hamwe n’intego zishobora kugerwaho, bihesha umunezero. (Reba Itangiriro 1:28; 2:15, 19.) Muri iki gihe, Yehova yahaye ubwoko bwe inshingano yo kubwiriza no kwigisha. Dufite kandi intego y’uko amaherezo tuzagera mu buzima bw’iteka muri Paradizo. Hagati aho, niba dushaka kwirinda gukoresha nabi imbaraga zacu hamwe n’ubutunzi bwacu, tugomba kwishyiriraho intego zijya mbere zo mu buryo bw’umwuka zihoraho.—1 Kor 9:26.
2 Intego Zihuje n’Ukuri ku Bakiri Bato: Abakiri bato, bagomba kugira intego za gitewokarasi bashobora kugeraho, hakurikijwe ubushobozi bwabo, buri wese ku giti cye (1 Tim 4:15). Bamwe mu bakiri bato cyane, bageze ku ntego yo gufata mu mutwe ibitabo bigize Bibiliya, ndetse na mbere y’uko biga gusoma. Binyuriye mu cyigisho cy’umuryango, abana biga gutegura amateraniro, kugira ngo bashobore kugera ku ntego yo gutanga ibisobanuro byumvikana, hamwe no kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Mu gihe abana baherekeza ababyeyi babo mu murimo wo mu murima, baba bitoza kugira uruhare mu gutanga ubuhamya, hamwe no gutera intambwe zizabageza ku ntego yo kuba ababwiriza batarabatizwa. Ababyeyi bagombye kumvisha abana babo bato, ko bakwiriye kugira intego yo kwitanga no kubatizwa.
3 Niba uri ingimbi cyangwa umwangavu, ni ibiki bikubiye mu ntego zawe z’iby’umwuka? “Ujye wibuka Umuremyi wawe” (Umubw 12:1; Zab 71:17). Kuki utakora umurimo w’ubupayiniya bw’umufasha mu mezi umara mu biruhuko? Mbese, watekereje ibihereranye no gukora umurimo w’igihe cyose, maze ukaba umupayiniya w’igihe cyose? Bite se, ku bihereranye no kwiga ururimi rushya, kugira ngo mu gihe kiri imbere uzashobore gufasha itsinda cyangwa itorero rivuga urundi rurimi ryaba riri mu ifasi yawe cyangwa ahandi? Muri iki gihe, abantu benshi bakora kuri Beteli, cyangwa bakaba ari abagenzuzi basura amatorero, cyangwa abamisiyonari, bishyiriyeho intego yo gukora umurimo wihariye w’igihe cyose, mu gihe bari bakiri mu mashuri. Kuki nawe utabigenza utyo?
4 Mu gihe ukiri muto, ihatire kwigana urugero rwa Yesu. Ndetse no mu gihe yari akiri umwana w’imyaka 12, yavuze ibihereranye n’ibintu by’umwuka nta cyo yishisha (Luka 2:42-49, 52). Kwishyiriraho intego z’ingirakamaro zo kugira icyigisho cya bwite, zo gusoma Bibiliya buri munsi, hamwe n’izo kugirana ubucuti buri gihe n’Abakristo b’inararibonye mu materaniro no mu murimo, bizagufasha kugira ubuhanga bwo kwigisha abandi ibihereranye n’Ubwami bw’Imana, nk’uko Yesu yabigenje.