Amateraniro Adutera Ishyaka ry’Imirimo Myiza
1 Ibintu bibiri by’ingenzi bigize gahunda yacu yo gusenga Imana, ni uguterana amateraniro y’itorero no kwifatanya mu murimo wo mu murima. Ibyo byombi ni magirirane. Kimwe kigira uruhare ku kindi. Amateraniro ya Gikristo adutera ishyaka ry’imirimo myiza; umurimo mwiza kurusha iyindi yose ukaba ari uwo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa (Heb 10:24). Turamutse turetse guterana amateraniro, twahita tureka no kubwiriza, kubera ko tutaba duterwa ishyaka ryo kubikora.
2 Mu materaniro ya buri cyumweru, duhabwa inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, zigenewe kudushishikariza kubwiriza. Duhora twibutswa ko igihe cyihuta, ibyo bikadushishikariza kugeza ku bandi ubutumwa bwa Bibiliya butanga ubuzima. Duterwa inkunga, kandi tukongererwa imbaraga zo kwihangana mu murimo wo kubwiriza (Mat 24:13, 14). Mu gihe dufatiye ku buryo bubonetse bwose bwo gutanga ibitekerezo mu materaniro, turushaho kuba abantu bamenyereye kurushaho kugeza ukwizera kwacu ku bandi (Heb 10:23). Binyuriye mu kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, duhabwa imyitozo ituma tuba abakozi bagira ingaruka nziza kurushaho, kandi tukongera ubushobozi bwacu bwo kwigisha.—2 Tim 4:2.
3 Uko Amateraniro y’Umurimo Adutera Ishyaka ryo Kubwiriza: Twese duterwa inkunga yo kureba ibikubiye mu Murimo Wacu w’Ubwami mbere y’igihe. Icyo gihe, izo nyigisho zitwinjira mu bwenge, iyo duteranye Iteraniro ry’Umurimo, maze tukabona ibyerekanwa bitangwa kuri platifomu. Mu gihe turi mu murimo wo mu murima, dushobora kongera gutekereza ku Murimo Wacu w’Ubwami, tukibuka ibyerekanwa byatanzwe, hanyuma muri ubwo buryo tugatanga ubuhamya bugira ingaruka nziza kurushaho. Ibyo ni ibintu byabaye ku babwiriza benshi.
4 Hari bamwe bashyira mu bikorwa ibyo bize mu Materaniro y’Umurimo, bagashyiraho gahunda yo kujya bifatanyiriza hamwe n’abandi mu murimo. Ababwiriza baba bafite mu bwenge bwabo ibitekerezo bishyashya bihereranye n’umurimo wo mu murima, kandi bashishikarizwa kugerageza kubishyira mu bikorwa, kubera ko ayo materaniro aba yabateye inkunga yo kwifatanya mu murimo wo kubwiriza buri cyumweru.
5 Nta gishobora gusimbura amateraniro yacu ya Gikristo, aho duteranira hamwe na bagenzi bacu duhuje kuyoboka Imana, kandi tugaterwa ishyaka ry’imirimo myiza. Niba dushaka ko umurimo wacu usagamba, tugomba buri gihe guterana amateraniro y’itorero. Nimucyo tugaragaze ko dushimira Yehova ku bw’icyo kintu gihebuje yaduteganyirije, ‘tutirengagiza guteranira hamwe.’—Heb 10:25.