Imirimo yo Kubaka Amazu y’Ubwami Muri Afurika y’i Burasirazuba
1 Iyo turebye mu murima wo ku isi hose, tukabona ukwiyongera gukomeye umuteguro wa Yehova wo ku isi ufite, bidususurutsa umutima. Umwaka ushize, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika honyine, hashinzwe amatorero mashya agera kuri 246, mu gihe ku isi hose hiyongereye amatorero agera ku 3.288 yose hamwe. Kubera uko kwiyongera kose, ntibitangaje kuba hakenewe Amazu y’Ubwami menshi kurushaho.
2 Abavandimwe na bashiki bacu benshi, bagaragaza umwete utangaje kandi bagashyigikira umuteguro wa Yehova, bitangira gukoresha igihe cyabo n’umutungo wabo mu mirimo yo kubaka Amazu y’Ubwami. Komite 8 z’Akarere Zishinzwe Iby’Ubwubatsi zikorera muri Afurika y’i Burasirazuba, zihihibikanira Amazu y’Ubwami arimo yubakwa muri iki gihe agera kuri 48. Komite z’akarere zishinzwe kugenzura iyo mishinga, kandi imirimo ikomeye zikora, irashimirwa. Gahunda yose uko yakabaye yo kubaka Amazu y’Ubwami, isohozwa binyuriye ku mwuka wa Gikristo wo gutanga no kwitanga—ukaba unyuranye n’umwuka wogeye mu isi.—2 Tim 3:2, 4.
3 Kugira ngo Sosayiti ifashe komite z’akarere kubaka Amazu y’Ubwami ameze kimwe, yazihaye igishushanyo mbonera cy’Inzu y’Ubwami. Byongeye kandi, twakoze ibishushanyo mbonera byoroheje, bigenewe amatorero mato yo mu karere kacu. Ibyo byafashije mu gucunga neza amafaranga agenewe kubaka Amazu y’Ubwami. Abasaza, babifashijwemo na Komite z’Akarere Zishinzwe Iby’Ubwubatsi, bihitiramo muri ibyo bishushanyo mbonera shingiro. Kugira ibyo bishushanyo mbonera, bizadufasha nanone kugira ibipimo bihuje kurushaho, kandi bidahindagurika, by’Amazu y’Ubwami. Kubera ko amatorero afatanya mu gushyigikira igikorwa cyo kubaka Amazu y’Ubwami ameze kimwe, twiringira ko umutwaro w’abahanga bagena imyubakire y’amazu, abahanga mu bihereranye no kwiga imishinga no kuyicunga, hamwe n’abahanga mu bwubatsi, batanga ubufasha bwabo ku bushake, uzoroha mu buryo bugaragara.
4 Abitangira Gukora Imirimo, Bashyigikira Umurimo Mwiza: Sosayiti yishimira abitangira gukora imirimo, batanga ubufasha mu murimo wo kubaka Amazu y’Ubwami. Mu by’ukuri, birashimishije kubona abitangiye gukora imirimo, bitanga ubwabo mu mpande zose zigize umurimo wo kubaka Amazu y’Ubwami. Iyo porogaramu ishobora kugira icyo igeraho, kubera ko abakozi bitangiye gukora imirimo baba bafite ubwo bushake, ubuntu hamwe n’umwuka w’ubufatanye, bakaba batanga igihe bashoboraga gukoresha bita ku matorero yabo no ku miryango yabo (Zab 110:3; Kol 3:23). Ubwo buryo bwuje urukundo babyitabiramo, butuma baba abantu dukwiriye gushimira, kwitaho no gushyigikira mu buryo bwuzuye.—Rom 12:10; Heb 13:1.
5 Abantu bose bashoboye gufasha Komite z’Akarere Zishinzwe Iby’Ubwubatsi kuri gahunda idahindagurika, bazasabwa kuzuza fomu ziriho Ibibazo Bigenewe Abakozi Bitangiye Gukora Umurimo wo Kubaka Amazu y’Ubwami (S-82). Itorero rizoherereza komite y’akarere izo fomu, rigaragaza ibyo umukozi ashoboye gukora n’urugero ashobora kujya abonekamo. Mu gihe habayeho ihinduka mu mimerere y’uwitangiye gukora imirimo, nk’igihe umuntu yimutse cyangwa agahabwa inshingano yo kuba umukozi w’imirimo cyangwa umusaza, fomu nshya zizahita zuzuzwa, kandi zoherezwe binyuriye ku mwanditsi w’itorero. Niba uwiyemeje gukora imirimo atacyujuje ibisabwa, abasaza bagombye guhita babimenyesha komite y’akarere, bakoresheje ibaruwa. Mu gihe hakenewe izindi fomu, zishobora gutumizwa binyuriye kuri fomu Itumirizwaho Ibitabo ya buri kwezi.
6 Kugabanya Ibiciro byo Kubaka: Komite z’Ubwubatsi, zagombye gushyiraho urwego rushinzwe kugura ibintu, rukagenzurwa n’umusaza ubishoboye. Abavandimwe bakora muri urwo rwego, biga ibihereranye n’ibicuruzwa babigiranye ubwitonzi, kugira ngo barebe ibiciro bikwiriye binyuriye mu igereranya no mu gupiganwa muri cyamunara. Muri ubwo buryo, bashobora guhitamo abakiriya bagomba kwifashisha, hamwe n’ibikoresho bagomba kugura. Mu gihe cyo kubaka Inzu y’Ubwami, abavandimwe babishoboye bo muri iryo torero, batumirirwa kwifatanya n’urwo rwego rushinzwe kugura ibintu.
7 Kugira ngo Komite y’Akarere Ishinzwe Iby’Ubwubatsi imenye neza niba amafaranga azaronderezwa uko bishoboka kose, izasuzumira hamwe na komite zishinzwe iby’ubwubatsi zo muri ako karere, ibizatangwa byose.
8 Gufasha Andi Matorero mu Byo Akeneye: Hari amatorero yakoze gahunda zo gufasha andi matorero kubaka Amazu y’Ubwami. Ayo matorero ashobora kuba yararangije kubaka Amazu y’Ubwami yayo, kandi amwe muri yo akaba yaramaze kwishyura inguzanyo yahawe yo kubaka Amazu y’Ubwami. Amatorero yabonaga ko bigoye kwiyubakira Amazu y’Ubwami yabo bwite, yishimiye cyane iyo nkunga. Duterwa inkunga no kubona amatorero arangwa n’umwuka wo gushaka gusaranganya (2 Kor 8:12-15). Turashimira amatorero yose yagaragaje ubushake bwo gufasha ayandi kubona Amazu y’Ubwami, ayo mazu akaba afitiye akamaro kanini abantu benshi cyane baterana mu materaniro y’itorero.
9 Kubera ko Amazu y’Ubwami agenda arushaho gukenerwa kurusha ikindi gihe cyose, ni ngombwa gukoresha amafaranga mu buryo burangwa n’ubwenge uko bishoboka kose. Twagombye gucunga umutungo neza cyane uko bishoboka kose, twubaka Amazu y’Ubwami mashya afite ibipimo bishyize mu gaciro, kandi tukanavugurura ayari asanzwe ahari. Twishimira kubona ko amatorero menshi yishyurira kuri gahunda inguzanyo yahawe yo kubaka Amazu y’Ubwami yayo. Ibyo bituma hashobora kuboneka amafaranga yo gufasha indi mishinga yo Kubaka Amazu y’Ubwami.
10 Kuba hakenewe Amazu y’Ubwami menshi kurushaho mu bihugu runaka, bitsindagirizwa mu gitabo Annuaire 1997. Urugero, havuzwemo Ukraine, aho kugeza ubu Amazu y’Ubwami 47 yamaze kubakwa, kandi hakaba hakiri ayandi 56 arimo yubakwa. Muri ibyo bihugu, Amazu y’Ubwami arakenewe cyane mu buryo bugaragara. Raporo ibivuga igira iti “mu Burusiya hakenewe Amazu y’Ubwami menshi cyane kurushaho. Umubare w’Abahamya bo muri ako karere uriyongera mu buryo bwihuse cyane, ariko hafi 85% by’amatorero ayoborwa n’ishami ryo mu Burusiya, ntafite ahantu hadahindagurika akorera amateraniro. Muri Zimbabwe, [igihugu] kirimo amatorero agera kuri 800, byagiye biba ngombwa ko amenshi muri yo ateranira hanze. Ibyo byatumye bamwe mu bantu bashya bari bashimishijwe batongera guterana.” Imimerere nk’iyo, iboneka no mu bindi bihugu byo mu Burayi bw’i Burasirazuba, muri Afurika, no muri Amerika y’Amajyepfo.
11 N’ubwo urukundo rw’abantu benshi cyane rwakonje muri iyi minsi y’imperuka, ubwoko bw’Imana bukomeza kugaragaza igihamya cy’urukundo bufitanye, urukundo rurenga imipaka y’amoko n’iy’uturere (Mat 24:12). Mu kwigana Umubyeyi wacu wo mu ijuru, dukomeze kugaragaza urwo rukundo, binyuriye mu gushyigikira umurimo wo kubaka Amazu y’Ubwami muri Afurika y’i Burasirazuba, tubigiranye ubushake. Nitubigenza dutyo, tuzabona imigisha myinshi iturutse kuri Yehova, kandi twemerwe na we.—Mal 3:10; Heb 6:10.