Umurimo Wacu—Ni Ikimenyetso Kigaragaza Urukundo Nyakuri
1 Binyuriye ku murimo wacu, twerekana ko twumvira amategeko abiri akomeye kurusha ayandi yose (Mat 22:37-39). Urukundo dukunda Yehova rudushishikariza kuvuga mu buryo bwiza ibimwerekeyeho. Urukundo dukunda bagenzi bacu rutuma tubatera inkunga yo gushaka ubumenyi ku bihereranye n’ibyo Imana ishaka n’imigambi yayo, kugira ngo kimwe natwe, bashobore kuzagera ubwo bakunda Yehova, maze babe mu bazahabwa ingororano y’ubuzima bw’iteka. Ku bw’ibyo rero, binyuriye ku murimo wacu, duhesha icyubahiro izina rya Yehova kandi tukageza kuri bagenzi bacu ibyiringiro by’Ubwami bitagereranywa. Ni koko, umurimo wacu ni ikimenyetso kigaragaza urukundo nyakuri dukunda Imana n’abantu.
2 Urukundo rwacu rudusunikira kuvugana n’abantu b’ingeri zose, mu mimerere yose (1 Kor 9:21-23). Dufate urugero: Umukristo w’umusaza yari yicaye iruhande rw’umupadiri wo muri Kiliziya Gatolika y’i Roma bari mu ndege. Uwo musaza yatumye uwo mupadii yatura ibyiyumvo bye binyuriye mu kumubaza utubazo duke abigiranye amakenga, hanyuma yerekeza ikiganiro ku Bwami. Igihe uwo mupadiri yavaga mu ndege, yari yamaze kwakira ibitabo byacu bibiri. Mbega ukuntu kuba uwo musaza yaragaragarije mugenzi we urukundo nyakuri byagize ingaruka nziza!
3 Urukundo Nyakuri Rudusunikira Kubwiriza: Nta gushidikanya ko abakora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha n’ubw’igihe cyose baba bagaragaza urukundo nyakuri bakunda Imana na bagenzi babo. Buri gihe, abapayiniya bigomwa igihe cyabo n’imbaraga zabo kugira ngo bafashe abandi mu buryo bw’umwuka. Ni iki kibasunikira gukora ibyo? Umupayiniya umwe yaravuze ati “nzi ko urukundo ari imbuto y’umwuka w’Imana. Bityo, iyo rutahaba si mba ndi mu kuri na mba, ndetse nta n’ubwo mba nshobora gukora umurimo w’ubupayiniya. Urukundo rutuma nita ku bantu, nkamenya ibyo bakeneye, kandi nishimira ko abantu bitabira urukundo.” Yesu yagaragarije abantu urwo rukundo. Igihe kimwe ubwo we n’abigishwa be bari bananiwe, bagiye ahantu runaka kugira ngo ‘baruhuke ho hato,’ maze basanga imbaga y’abantu yabatanze kuhagera. Ni iki Yesu yakoze? “B[a]muteye impuhwe” maze yivutsa ibyo yari akeneye kugira ngo ‘abigishe byinshi.’—Mar 6:30-34.
4 Ndetse no mu gihe abantu banze ubutumwa bwiza tubabwira, tubona ibyishimo byo mu mutima, tuzi ko mu gihe dushishikajwe n’urukundo, tuba twakoze uko dushoboye kose kugira ngo tubafashe kubona agakiza. Amaherezo igihe twese tuzacirwa imanza na Kristo, tuzishima cyane kubera ko tuzaba twaragaragaje urukundo nyakuri binyuriye mu ‘gusohoza umurimo wacu [mu buryo bwuzuye].’—2 Tim 4:5.