‘Rushaho’ Guterana Amateraniro
1 Guteranira hamwe, buri gihe byagiye biba iby’ingenzi ku bwoko bwa Yehova. Urusengero n’amasinagogi y’Abisirayeli byari ihuriro ryo gusenga k’ukuri, inyigisho ziva ku Mana hamwe n’imishyikirano irangwa n’ibyishimo. Muri ubwo buryo, Abakristo ba mbere ntibigeze birengagiza guteranira hamwe. Uko imihangayiko n’ibigeragezo bigenda byiyongera muri ibi bihe birushya by’imperuka, ni nako natwe turushaho gukenera gukomezwa mu buryo bw’umwuka; ibyo tukaba tubibonera mu materaniro y’itorero—kandi turabikeneye ‘kurushaho’ (Heb 10:25). Dore impamvu eshatu zituma duterana amateraniro.
2 Tujya mu Materaniro Kugira ngo Dushyikirane na Bagenzi Bacu: Ibyanditswe bitugira inama yo ‘guhumurizanya no guhugurana’ (1 Tes 5:11). Kugirana imishyikirano n’abantu bubaha Imana bituma ubwenge bwuzuramo ibitekerezo byubaka kandi bikadushishikariza gukora ibikorwa byiza. Ariko mu gihe twitandukanyije n’abandi, dushobora kugira ibitekerezo by’ubupfapfa, by’ubwikunde, cyangwa ndetse n’ibitekerezo by’ubwiyandarike.—Imig 18:1.
3 Kugira ngo Duhabwe Inyigisho: Amateraniro ya Gikristo agizwe na porogaramu ihoraho y’inyigisho zishingiye kuri Bibiliya, zigenewe gutuma urukundo dukunda Imana rukomeza kuba ruzima mu mitima yacu. Atanga ubuyobozi bw’ingirakamaro mu bihereranye no gushyira mu bikorwa “ibyo Imana yagambiriye byose” (Ibyak 20:27). Amateraniro adutoza mu buhanga bwo kubwiriza no kwigisha ubutumwa bwiza, ubwo buhanga bukaba bukenewe cyane kurushaho muri iki gihe kugira ngo tugire ibyishimo bitavugwa bibonerwa mu gushaka no gufasha abazemera ukuri kwa Bibiliya.
4 Kugira ngo Tubone Uburinzi: Muri iyi si mbi, itorero ni ubuhungiro nyakuri bwo mu buryo bw’umwuka—ahantu harangwa amahoro n’urukundo. Mu gihe duteranye amateraniro y’itorero, umwuka wera w’Imana utugiraho ingaruka zikomeye, ukera imbuto z’ ‘urukundo, ibyishimo, amahoro, kwihangana, kugira neza, ingeso nziza, gukiranuka, kugwa neza, kwirinda’ (Gal 5:22, 23). Amateraniro aradukomeza kugira ngo duhagarare dushikamye mu byo kwizera kandi tutajegajega. Aduha ibyo dukeneye byose kugira ngo twitegure kuzahangana n’ibigeragezo bizatugeraho mu gihe kiri imbere.
5 Binyuriye mu guterana amateraniro buri gihe, tubona ibyo umwanditsi wa Zaburi yavuze, nk’uko byanditswe muri Zaburi 133:1, 3, hagira hati “dorere, erega ni byiza n’iby’igikundiro ko abavandimwe baturana bahuje.” Aho ari ho hose ubwoko bw’Imana bukorera kandi bugateranira muri iki gihe, ‘ni ho Uwiteka yategekeye umugisha, ni wo bugingo bw’iteka ryose.’