Ni Iki Uteganya Gukora mu Kiruhuko cy’Ubutaha?
1 Mbese, si iby’ukuri ko bishoboka cyane ko twagera ku ntego nyakuri, mu gihe twaba dukora gahunda y’ukuntu tuzakoresha igihe dufite, mu buryo buhuje n’ubwenge? Igihe cy’ikiruhuko kiduha uburyo bunyuranye bwo guteza imbere inyungu za gitewokarasi (Imig 21:5). Ni ubuhe buryo bumwe na bumwe muri ubwo?
2 Ikoraniro rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Inzira y’Ubuzima Yemerwa n’Imana,” ni kimwe mu bintu twese tugomba gushyira muri gahunda zacu. Teganya igihe uzakira uruhushya aho ukora cyangwa ku ishuri kugira ngo uzaterane buri munsi w’iryo koraniro. Kora imyiteguro mbere y’igihe, uteganya urugendo.
3 Kuki utateganya kwagura umurimo wawe wo kubwiriza mu gihe cy’ikiruhuko? Ikiruhuko cyo ku ishuri, giha abakiri bato uburyo bwo gukora ubupayiniya bw’ubufasha mu kwezi kumwe cyangwa menshi y’ikiruhuko. Abandi na bo bashobora guteganya mbere y’igihe gukora umurimo w’ubupayiniya bw’ubufasha muri Kanama, uko kwezi kuzaba gufite impera z’ibyumweru eshanu. Muri uko kwezi kwa Kanama, igihe tuzaba dusoza umwaka w’umurimo, hazafatwa ingamba kugira ngo buri wese azifatanye mu murimo mu buryo bwuzuye uko bishoboka kose.
4 Mbese, uteganya gufasha itorero riri hafi yawe rikeneye ubufasha kugira ngo rirangize ifasi yaryo? Umugenzuzi w’akarere ashobora kumenyesha abasaza ibihereranye n’ibikenewe mu karere kawe. Cyangwa, niba ubishoboye kandi ukaba ushaka kwandikira Sosayiti kugira ngo uyisabe kubwiriza mu ifasi idakunze kubwirizwamo cyangwa itaratangwa, andika ubinyujije ku basaza bo mu itorero ryanyu. Niba uzaruhukira kure y’imuhira, teganya kuzaterana amateraniro no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza mu itorero ryo muri ako karere uzaba urimo. Mu gihe usuye abantu mufitanye isano batari Abahamya ba Yehova, tegura mbere y’igihe uburyo ushobora kuzabagezaho ukuri.
5 Ni ibiki uteganya gukora mu kiruhuko cy’ubutaha? Nta gushidikanya ko ushaka kugarurira umubiri wawe ubuyanja. Ariko ntiwirengagize uburyo bw’ingenzi cyane buba bubonetse bwo kugarura intege mu buryo bw’umwuka, ukomeza gushyira Ubwami mu mwanya wa mbere mu mibereho yawe.—Mat 6:33; Ef 5:15, 16.