ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/98 p. 2
  • Amakuru ya Gitewokarasi

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amakuru ya Gitewokarasi
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
  • Ibisa na byo
  • Amakuru ya Gitewokarasi
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1995
Umurimo Wacu w’Ubwami—1998
km 5/98 p. 2

Amakuru ya Gitewokarasi

Angola: Mu kwezi k’Ukuboza, habayeho ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 35.034.

Bangaladeshi: Mu Ikoraniro ry’Intara “Kwizera Ijambo ry’Imana” ryabereye i Dacca, hateranye umubare munini utari warigeze ugerwaho w’abantu 142, habatizwa 14. Uwo mubare wari ukubye kabiri umubare w’abantu baba barigeze kubatirizwa igihe kimwe muri Bangaladeshi.

Bénin: Abateranye bose mu byiciro by’Ikoraniro ry’Intara “Kwizera Ijambo ry’Imana” bageraga ku 15.633, habatizwa abagera kuri 403. Raporo yo mu kwezi k’Ukuboza yagaragaje ko habayeho ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 5.351.

Liberiya: Mu kwezi k’Ukuboza, i Monrovia habereye ikoraniro ryiza ryakoranyije abantu 5.158. Habayeho ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 2.127 batanze raporo.

Madagasikari: Mu kwezi k’Ukuboza, habayeho ukwiyongera kw’ababwiriza kwa 11 ku ijana kurenza mwayene y’umwaka ushize, abifatanyije mu murimo wo kubwiriza bakaba barageraga ku 9.226.

Rwanda: Porogaramu yo gutaha Inzu y’Ubwami yabayeho yabayeho ku ncuro ya mbere mu gihugu, yabaye muri Mutarama, igihe hatahwaga Inzu y’Ubwami ya Kigali/Kacyiru. Hazatahwa andi Mazu y’Ubwami 17 igihe azaba arangije kubakwa.

Saint Martin: Mu kwezi k’Ukuboza habaye ukwiyongera gushya kw’ababwiriza 265​—ni ukuvuga ukwiyongera kwa 10 ku ijana kurenza mwayeni y’umwaka ushize. Bayoboye ibyigisho byo mu rugo 310.

Raporo z’umurimo wo kubwiriza, zirerekana ko gutanga Inkuru y’Ubwami No. 35 byashyigikiwe kandi bikakirwa neza. Twakomeje gusabwa agatabo Ni Iki Imana Idusaba no kuyoborerwa ibyigisho bya Bibiliya byo mu rugo, tubisabwe n’abantu bashimishijwe n’iyo nkuru y’Ubwami.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze