ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 3/00 p. 8
  • Saba ubufasha

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Saba ubufasha
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Abasaza bafasha itorero bate?
    Ni ba nde bakora ibyo Yehova ashaka muri iki gihe?
  • Jya usaba abasaza bagufashe
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2025
  • “Muragire umukumbi w’Imana mushinzwe kurinda”
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2011
  • Uko itorero rya gikristo riyoborwa
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 3/00 p. 8

Saba ubufasha

1 Ijambo ryahumetswe rivuga ngo “birushya,” rihuje neza n’ibi bihe bigoye turimo (2 Tim 3:1). Ku bw’ibyo se, ni iki wakora mu gihe uhuye n’ibibazo by’ingorabahizi byo mu buryo bw’umwuka, ukaba ubona ko udafite ibikwiriye byose kugira ngo uhangane na byo?

2 Mbese, witeguye kuba wabibwira umwe mu bagize itorero ukuze mu buryo bw’umwuka? Bamwe bashobora gutinya kubigenza batyo bitewe n’isoni, bakaba badashaka kugira uwo baremerera, cyangwa se bakaba babona ko ari nta muntu ushobora kubafasha mu buryo bwa nyabwo. Ni iby’ukuri ko twagombye kwihatira guhihibikanira ibitureba ku giti cyacu tukabyitaho mu buryo bwiza uko bishoboka kose, ariko rero mu bintu birebana n’imibereho yacu myiza yo mu buryo bw’umwuka, twagombye buri gihe kumva ko dufite umudendezo wo gushaka ubufasha.—Gal 6:2, 5.

3 Aho Wahera: Ushobora kwegera uyobora icyigisho cy’igitabo ukamubaza niba ushobora gukorana na we mu murimo wo kubwiriza. Ibyo bizaguha uburyo bwo kumubwira ibihereranye n’icyifuzo cyawe cyo gukura mu buryo bw’umwuka. Niba ari umukozi w’imirimo, mumenyeshe icyifuzo cyawe cy’uko ukeneye gufashwa mu buryo bw’umwuka, na we azasaba abasaza kugufasha. Cyangwa se, ushobora kwegera uwo ari we wese mu basaza ukamubwira ibintu biguhangayikishije.

4 Ni ubuhe bufasha ukeneye? Mbese, haba hari ikintu cyatumye ishyaka ryawe ricogora? Mbese, uri umubyeyi urera abana wenyine kandi ukaba urimo ugerageza gutuma bakomeza kwifatanya n’itorero mu buryo bwa bugufi? Mbese, uri umuntu ugeze mu za bukuru ukaba ukeneye ubufasha? Cyangwa hari ikibazo runaka cyaba kirimo kiguca intege? Guhangana n’ibihe birushya turimo, bishobora kugorana—ariko rero birashoboka. Ubufasha burahari.

5 Uko Abasaza Batanga Ubufasha: Abasaza b’itorero bita ku bandi bantu by’ukuri. Bazagutega amatwi kugira ngo bumve ibiguhangayikishije. Niba hari abandi babwiriza bahanganye n’ingorane nk’izo, abasaza bazabizirikana mu gihe cyo kuragira umukumbi no kwigisha itorero. Kubera ko abasaza ari “ibyitegererezo by’umukumbi,” bahora biteguye gukorana nawe babigiranye ibyishimo (1 Pet 5:3). Gutega amatwi abo bavandimwe b’inararibonye igihe batanga ibitekerezo ku bihereranye n’amahame ya Bibiliya, bishobora gutuma umurimo wawe urushaho gutera imbere kandi bikanagufasha mu mibereho yawe bwite.—2 Tim 3:16, 17.

6 Yesu yaduhaye “impano [nyinshi] zigizwe n’abantu.” (Ef 4:8, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji.) Ibyo bisobanura ko abasaza babereyeho kugufasha. Baba biteguye kugufasha. Mu by’ukuri ‘ni abawe’ (1 Kor 3:21-23). Bityo rero, aho kugira ngo utinyatinye, atura uvuge ibikuri ku mutima. Saba ubufasha ukeneye.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze