Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni nde ugomba guhabwa agakarita kambarwa mu gihe cy’ikoraniro ry’intara?
Udukarita twambarwa mu gihe cy’ikoraniro ry’intara dushobora kuba ingirakamaro cyane mu kudufasha kumenya abavandimwe bacu no kwamamaza ikoraniro. Nyamara kandi, utwo dukarita ntitugomba gupfa guhabwa buri wese nta kurobanura. Kagaragaza ko umuntu ukambaye afite igihagararo cyiza mu itorero runaka ry’Abahamya ba Yehova.
Agakarita gafite umwanya wandikwamo izina ry’umuntu n’uwandikwamo izina ry’itorero. Ku bw’ibyo, uwo muntu yagombye kuba yifatanya mu rugero rwagutse n’itorero ryavuzwe. Sosayiti yoherereza buri torero utwo dukarita. Byaba bikwiriye rero guha ako gakarita umubwiriza wabatijwe n’umubwiriza utarabatizwa. Nanone kandi, abana hamwe n’abandi bantu bifatanya mu materaniro buri gihe kandi barimo bagira amajyambere kugira ngo bifatanye mu murimo wo kubwiriza na bo bashobora guhabwa agakarita. Ntibyaba bikwiriye guha umuntu waciwe mu itorero agakarita k’ikoraniro.
Igihe udukarita tumaze kuboneka, abasaza bagomba kureba ko dutangwa mu buryo buhuje n’ayo mabwiriza.