ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/00 p. 8
  • Amateraniro yungura abakiri bato

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Amateraniro yungura abakiri bato
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
  • Ibisa na byo
  • Amateraniro y’Abahamya ba Yehova yagufasha ate?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Kuki twagombye kujya mu materaniro?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
  • Uburyo bwo Kubonera Ibyishimo Byinshi Kurushaho mu Materaniro
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
  • Uko Yehova arimo atuyobora
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2000
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2000
km 8/00 p. 8

Amateraniro yungura abakiri bato

1 Umukobwa umwe w’umwangavu yaravuze ati “rimwe na rimwe njya ntekereza ko urubyiruko ruri mu gihe cy’imibereho igoranye kurusha ikindi gihe cyose. Duhorana n’abantu basambana, bakoresha ibiyobyabwenge n’ibinyobwa bisindisha.” Mbese nawe ugira ibyiyumvo nk’ibyo? Niba ari uko bimeze se, utekereza ko ari iki kizagufasha kurwanya ayo moshya yangiza? Ukeneye kugira ukwizera, ukizera inzira zikiranuka za Yehova mu buryo butajegajega, kubera ko ‘bidashoboka ko umunezeza’ udafite uko kwizera (Heb 11:6). Kujya mu materaniro y’itorero bizagufasha gushimangira ukwemera kwawe kwa Gikristo, hamwe n’icyemezo wafashe cyo kwirinda ibibi.

2 Amateraniro Afite Byinshi Akungura: Ni iki gituma ifunguro ryiza risangiwe n’incuti za bugufi rishimisha? Mbese, ibyo ntibiterwa n’uko ibyokurya biba ari byiza kandi umuntu akaba ari kumwe n’abantu yishimira bari mu mimerere irangwa n’ubwisanzure? Koko rero, amateraniro yacu na yo atuma tuba mu mimerere nk’iyo ishimishije, ariko mu buryo bw’umwuka.

3 Ibintu biganirwaho mu materaniro biba byubaka, uhereye ku bihereranye n’ingorane za buri munsi zo mu mibereho, ukageza ku nyigisho z’ubuhanuzi bwa Bibiliya bushishikaje. Hatangirwa inyigisho z’ingirakamaro zikwigisha ukuntu wabaho mu buryo buhuje n’inzira y’ubuzima iruta izindi zose, n’ukuntu wahangana n’ibibazo by’ingorabahizi uhura na byo. Incuti ubonera mu materaniro ni nziza cyane kuruta izindi zose wabonera ahandi hantu aho ari ho hose, kandi uhasanga imimerere yo mu buryo bw’umwuka ishimishije kandi myiza (Zab 133:1). Ntibitangaje rero kuba umukobwa umwe yaravuze ati “njya ku ishuri nkirirwayo umunsi wose, bikanshegesha. Ariko kandi, amateraniro ameze nk’ahantu hatoshye mu butayu, aho ngarurirwa ubuyanja kugira ngo nshobore kurangiza neza umunsi ukurikiyeho ndi ku ishuri.” Undi mukobwa we yagize ati “nabonye ko kugira incuti za bugufi z’abantu bakunda Yehova bimfasha gukomeza kumuba hafi.”

4 Binyuriye mu kwiyandikisha mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi, witoza gukusanya ibitekerezo bishingiye kuri Bibiliya, ukabiteguramo disikuru, hanyuma ukayiha abaguteze amatwi mu Nzu y’Ubwami mu buryo bw’ikiganiro. Ngaho tekereza ku nyungu zibonerwa mu gutozwa kwigisha ibintu by’ukuri birokora ubuzima byo mu Ijambo ry’Imana ubigiranye ubuhanga! Ni hehe handi urubyiruko rushobora kubonera imyitozo y’agaciro kenshi nk’iyo?

5 Uko Twavana Inyungu Nyinshi Uko bishoboka Kose mu Materaniro: Kubonera inyungu nyinshi uko bishoboka kose mu materaniro bikubiyemo ibintu bitatu by’ingenzi. Ibyo ni ugutegura, kwifatanya mu materaniro no gushyira mu bikorwa ibyo twiga.

6 Yategure: Gena igihe kidahindagurika cyo gutegura amateraniro. Ntukareke ngo umukoro wo ku ishuri, akazi k’ibiraka cyangwa imyidagaduro bigutware igihe ukeneye cyo gusuzuma mbere y’igihe ibintu bizaganirwaho muri buri teraniro. Ibyo bizagufasha kugira akamenyero keza. Icya mbere kandi cy’ingenzi kuruta ibindi, ujye ugendana na gahunda y’umwihariko wo gusoma Bibiliya buri cyumweru yo mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi. Ibyo bifata iminota mike gusa yo gusoma no gutekereza buri munsi ku bice byatanzwe. Gena igihe cyo gutegura Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero n’Icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Hari bamwe babigenza batyo hasigaye nibura umunsi umwe cyangwa ibiri mbere y’ayo materaniro. Jya ubigenza utyo uko bishoboka kose no ku bice bikubiye muri porogaramu y’Iteraniro ry’Umurimo ry’icyo cyumweru.

7 Yifatanyemo: Bibiliya ivuga ko igihe Yesu yari afite imyaka 12 bamubonye mu rusengero ateze amatwi, abaza ibibazo kandi agatanga ibisubizo (Luka 2:46, 47). Mu yandi magambo, yarifatanyaga mu buryo bwuzuye. Uzarushaho kubonera inyungu nyinshi mu materaniro niwihatira kuyifatanyamo.—Imig 15:23.

8 Ugomba kwerekeza ibitekerezo ku bintu biba birimo byigishwa mu materaniro ubishishikariye. Rimwe na rimwe, gutega amatwi disikuru biragoye kurusha kuyitanga. Kubera iki? Ibitekerezo byawe bishobora kuzerera hirya no hino igihe undi muntu arimo avuga. Ni gute ibyo wabirwanya? Wabirwanya binyuriye mu kugira ibyo wandika. Andika ingingo z’ingenzi wifuza kuzongera kwifashisha nyuma y’aho. Kugira icyo wandika bizagufasha gukomeza kwerekeza ibitekerezo kuri porogaramu. Nanone kandi, reba imirongo y’Ibyanditswe kandi ukurikire igihe utanga disikuru ari bube ayisoma.

9 Byongeye kandi, ishyirireho intego yo kwifatanya muri buri kiganiro kigizwe n’ibibazo n’ibisubizo mu materaniro. Ndetse uzarushaho kungukirwa cyane igihe uzajya utekereza witonze ku byo ushaka kuvuga. Mu Migani 15:28 hagira hati “umutima w’umukiranutsi utekereza icyo ari busubize.”

10 Shyira mu Bikorwa Ibyo Wiga: Intambwe ya nyuma ni ukureba ko ibyo wiga ‘bigukoreramo’ (1 Tes 2:13). Uko uzagenda ushyira mu bikorwa ibintu byiza cyane wiga muri buri teraniro, ni na ko uzagenda urushaho kwegera Yehova Imana. Azaba nyakuri kuri wowe, kandi uzagira ibyishimo byinshi no kunyurwa, uko uzakomeza ‘kugendera mu kuri,’ ukakugira ukwawe.—3 Yoh 4.

11 Bavandimwe na bashiki bacu mukiri bato, uko mutegura amateraniro buri gihe, mukayifatanyamo kandi mugashyira mu bikorwa ibyo mwiga, ni na ko muzayishimira mu buryo bwuzuye. Nanone kandi, muzayaboneramo inyungu zose mushobora kuyaboneramo. Ukwizera kwanyu kuzarushaho gukomera, kimwe n’icyemezo mwafashe cyo gukomeza kuba indahemuka kuri So wo mu ijuru, Yehova.—Zab 145:18.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze