ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • wp20 No. 1 pp. 12-13
  • Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana
  • Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
  • Ibisa na byo
  • Icyo Yesu yigishije ku birebana n’Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2010
  • Ku birebana n’Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2008
  • Ubwami bw’Imana Burategeka
    Ubumenyi Buyobora ku Buzima bw’Iteka
  • Ubwami bw’Imana Ni Iki?
    Ni iki Imana Idusaba?
Reba ibindi
Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti y’abantu bose)—2020
wp20 No. 1 pp. 12-13
Izuba rirashe ku mubumbe w’isi uri mu kirere

Ukuri ku byerekeye Ubwami bw’Imana

Yesu yigishije abigishwa be gusenga agira ati: “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (Matayo 6:9, 10). Ubwami bw’Imana ni iki? Buzakora iki kandi se kuki tugomba gusenga dusaba ko buza?

Yesu ni Umwami w’Ubwami bw’Imana.

Luka 1:31-33: “Uzamwite Yesu. Uwo azaba umuntu ukomeye, azitwa Umwana w’Isumbabyose, kandi Yehova Imana azamuha intebe y’ubwami ya se Dawidi. Azaba umwami ategeke inzu ya Yakobo iteka ryose, kandi ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”

Iyo Yesu yabwirizaga yibandaga ku Bwami bw’Imana.

Matayo 9:35: “Yesu agenderera imigi yose n’imidugudu yose, yigisha mu masinagogi yabo kandi abwiriza ubutumwa bwiza bw’ubwami, akiza n’indwara z’ubwoko bwose n’ubumuga bw’uburyo bwose.”

Yesu yabwiye abigishwa be ibimenyetso byari kubereka ko Ubwami bw’Imana buri hafi.

Matayo 24:7: “Igihugu kizahagurukira ikindi n’ubwami buhagurukire ubundi, kandi hirya no hino hazabaho inzara n’imitingito.”

Muri iki gihe abigishwa ba Yesu babwiriza ku isi hose iby’Ubwami bw’Imana.

Matayo 24:14: “Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe, kugira ngo bubere amahanga yose ubuhamya; hanyuma imperuka ibone kuza.”

Ibintu bigaragaza ko Ubwami bw’Imana buriho

Aho butegekera. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwashyizweho n’Imana butegekera mu ijuru.​—DANIYELI 2:44; MATAYO 4:17.

Icyo buzakora. Ubwami bw’Imana buzahindura isi paradizo, abantu bayitureho mu mahoro, bunze ubumwe kandi ntibazigera barwara cyangwa ngo bapfe.​—ZABURI 37:11, 29.

Abazategeka muri ubwo Bwami. Imana yashyizeho Yesu ngo abe Umwami w’ubwo Bwami kandi azategekana n’abantu 144.000 bacunguwe bavanywe mu isi.​—LUKA 1:30-33; 12:32; IBYAHISHUWE 14:1, 3. 

Abayoboke b’ubwo Bwami. Abayoboke b’Ubwami bw’Imana bazatura ku isi, bashyigikire ubutegetsi bwa Yesu kandi bumvire amategeko agenga ubwo Bwami.​—MATAYO 7:21.

Impamvu Yesu azaba umutegetsi mwiza kuruta abandi bose

Igihe Yesu yari ku isi yagaragaje ko yari kuba umutegetsi mwiza kandi ushoboye, kubera ko . . .

  • Yitaga ku bakene.​—LUKA 14:13, 14.

  • Yangaga ruswa n’akarengane.​—MATAYO 21:12, 13.

  • Yagaragaje ko afite imbaraga zo kurwanya ibiza.​—MARIKO 4:39.

  • Yagaburiye abantu babarirwa mu bihumbi.​—MATAYO 14:19-21.

  • Yagiriye impuhwe abantu bari barwaye arabakiza.​—MATAYO 8:16.

  • Yazuye abapfuye.​—YOHANA 11:43, 44.

Uko Ubwami bw’Imana bwakugirira akamaro muri iki gihe

Uramutse ubaye umuyoboke w’Ubwami bw’Imana muri iki gihe, wagira ubuzima bwiza. Urugero, abayoboke b’Ubwami bw’Imana . . .

  • ‘Babana amahoro n’abantu bose.’​—ABAHEBURAYO 12:14.

  • Bagira umuryango mwiza kubera ko abashakanye bakundana kandi bakubahana.​—ABEFESO 5:22, 23, 33.

  • Baba bishimye kandi bakagira ubuzima bufite intego, kuko baba bazi ko gukora iby’Imana ishaka ari byo bibafitiye akamaro.​—MATAYO 5:3.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze