Yehova Atanga Imbaraga
1 Ni iki kigutangaza ku bihereranye n’intumwa Pawulo? Iyo dusomye igitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, tubona ukuntu intumwa Pawulo yagiraga ishyaka mu murimo wa Yehova. Ni gute Pawulo yashoboye gusohoza ibintu byose yakoze? Yagize ati ‘nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga’ (Fili 4:13). Natwe dushobora kungukirwa n’imbaraga zitangwa na Yehova. Mu buhe buryo? Binyuriye mu kungukirwa n’uburyo butandatu aduteganyiriza kugira ngo tugarurirwe ubuyanja kandi dukomezwe mu buryo bw’umwuka.
2 Ijambo ry’Imana: Nk’uko tugomba kugira icyo turya kugira ngo dukomeze kugira imbaraga zo mu buryo bw’umubiri, ni na ko tugomba kwigaburira Ijambo ry’Imana kugira ngo dukomeze kuba bazima mu buryo bw’umwuka (Mat 4:4). Bibiliya iduha imbaraga zo kudukomeza. Kugira ngo dukomeze kugira ishyaka n’igishyuhirane mu bihereranye n’ukuri, tugomba kugira icyigisho cya bwite gifite ireme kandi tugatekereza ku byo twiga, byashoboka tukabikora buri munsi.—Zab 1:2, 3.
3 Isengesho: Ni iby’ingenzi kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, cyane cyane mu bihe tuba dufite ibyo dukeneye mu buryo bwihariye. Binyuriye ku mwuka we, atanga imbaraga zikomeza abazimusaba mu isengesho (Luka 11:13; Ef 3:16). Ibyanditswe bidutera inkunga yo ‘gukomeza gusenga dushikamye’ (Rom 12:12). Mbese, ibyo urabikora?
4 Itorero: Nanone tubonera imbaraga n’inkunga mu materaniro y’itorero no mu mishyikirano irangwa n’igishyuhirane tugirana n’abavandimwe na bashiki bacu (Heb 10:24, 25). Iyo duhangayitse, badutera inkunga kandi bakadufasha mu buryo burangwa n’urukundo.—Imig 17:17; Umubw 4:10.
5 Umurimo wo Kubwiriza: Kwifatanya buri gihe mu murimo wo kubwiriza bidufasha guhora twerekeje ibitekerezo byacu ku Bwami no ku migisha yabwo. Iyo dufasha abandi kumenya ibihereranye na Yehova, bituma tugarura ubuyanja (Ibyak 20:35). N’ubwo atari ko twese dushobora kwimuka kugira ngo dukorere umurimo aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi cyangwa ngo twifatanye mu murimo w’igihe cyose, dushobora kugira uruhare rugaragara mu murimo mu bundi buryo.—Heb 6:10-12.
6 Abagenzuzi b’Abakristo: Twungukirwa n’inkunga n’ubufasha duhabwa n’abasaza. Yehova yabashyiriyeho kuragira umukumbi w’Imana bashinzwe kurinda (1 Pet 5:2). Abagenzuzi basura amatorero bubaka mu buryo bw’umwuka amatorero bakoreramo, nk’uko Pawulo yabigenzaga mu gihe cye.—Rom 1:11, 12.
7 Ingero z’Abantu Bizerwa: Tugarurirwa ubuyanja no gusuzuma ingero zitera inkunga z’abakozi bagenzi bacu bizerwa, baba abo mu gihe cya kera cyangwa abo muri iki gihe (Heb 12:1). Mu gihe waba ukeneye kugarurirwa ubuyanja se, ni kuki utasoma inkuru zivuga ibyabaye mu mibereho zitera inkunga zo mu magazeti yacu, raporo yubaka yo muri Annuaire, cyangwa zimwe mu nkuru zishishikaje zivuga iby’Abahamya ba Yehova bo muri iki gihe ziri mu gitabo Prédicateurs?
8 Umuvandimwe umwe, ubu ugeze mu kigero cy’imyaka 90, yakiriye ukuri akiri muto. Icyo gihe, ukwizera kwe kwarageragejwe. Mbere na mbere, abantu bamwe bari barahoze bifatanya n’itorero bashishikaye baje kuva mu muteguro wa Yehova. Hanyuma, hari umurimo wakorwaga wo kubwiriza ku nzu n’inzu, na wo akaba yarabonaga ko ugoye cyane. Nyamara kandi, yakomeje kwishingikiriza kuri Yehova. Bidatinze, yaje kwishimira gukora uwo murimo. Naho muri iki gihe bwo se bimeze bite? N’ubwo ubuzima bwe bugenda bukendera, aracyari umwe mu bagize umuryango wa Beteli y’i Brooklyn, akaba akorera umurimo we mu Nteko Nyobozi. Ntiyicuza ku bihereranye no kuba yariziritse ku muteguro wa Yehova.
9 Hari mushiki wacu umwe, ubu akaba ari umwe mu bagize umuryango wa Beteli mu Bwongereza, wabatijwe afite imyaka 13. Mu mwaka wakurikiyeho yatangiye gukorana umurimo w’ubupayiniya na musaza we akurikira, hanyuma umwaka umwe nyuma y’aho, se yarafunzwe bitewe no kutabogama kwe mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Yakomeje kwishingikiriza kuri Yehova kugira ngo amuhe imbaraga, kandi akomeza gukorera Imana y’ukuri. Mu gihe runaka, yashakanye n’umuvandimwe wizerwa, maze bombi bakomeza gukorera hamwe ibyo Imana ishaka. Nyuma y’imyaka 35 bashyingiranywe, umugabo we yaje gupfa mu buryo butunguranye. Nanone yaboneye imbaraga kuri Yehova kandi akomeza kumukorera kugeza n’ubu, akaba ategerezanyije amatsiko kuzamukorera iteka ryose ari umwe mu bagize umuryango wo ku isi wa Yehova.
10 Yehova afasha kandi agaha imbaraga abagaragu be bizerwa. “Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga.” Dushobora kwisunga iyo soko y’imbaraga zitagira imipaka binyuriye mu kungukirwa n’uburyo butandatu bwose bwavuzwe haruguru. Ujye uzirikana ko “abategereza Uwiteka, bazasubizwamo intege nshya, . . . baziruka, be kunanirwa, bazagenda be gucogora” (Yes 40:29-31). Pawulo yishingikirizaga cyane kuri Yehova kugira ngo amuhe imbaraga, bityo natwe tugomba kubigenza dutyo.