Tanga Ubuhamya Uri Umuturanyi Mwiza
1 Yesu yagize ati “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Mat 22:39). Nta gushidikanya ko ‘ugirira neza’ bagenzi bawe muhuje ukwizera; ariko se, ushobora kwagura urukundo rwawe ukarugaragariza abantu muturanye (Gal 6:10)? Mu buhe buryo?
2 Binyuriye mu Kwimenyekanisha: Mbese, abaturanyi bawe bazi ko uri Umuhamya? Niba batabizi se, kuki utabasura mu murimo wo kubwiriza? Ingaruka zishobora kugutangaza! Cyangwa se wagerageza kubaha ubuhamya mu buryo bufatiweho niba ari bwo ushobora kumva wisanzuye kurushaho. Igihe usohotse hari aho ugiye, ushobora kubabona batunganya ku muharuro wabo cyangwa bitemberera mu muhanda. Begere umwenyura mu buryo bwa gicuti. Ihatire kuvuga ibihereranye n’imyizerere yawe, aho Inzu y’Ubwami iri n’ibihabera, kandi ubamenyeshe undi muntu uwo ari we wese baturanye usanzwe ajya mu materaniro. Batumire kuza mu materaniro. Iyemeze guha buri muntu wese uzi ubuhamya burambuye ku bihereranye n’ubutumwa bwiza.—Ibyak 10:42; 28:23.
3 Binyuriye ku Myifatire Yawe y’Intangarugero: Imyifatire yawe ya gicuti ivuga byinshi ku bikwerekeyeho kandi ishobora kuguha uburyo bwo gutanga ubuhamya. Nanone kandi, ‘yizihiza inyigisho z’Imana’ (Tito 2:7, 10). Garagaza ko wishimira abaturanyi bawe by’ukuri. Garagaza umwuka wa gicuti n’ubugwaneza. Ujye wubahiriza uburenganzira bwabo bwo kutavogerwa no kuba mu mimerere ituje y’ibibakikije. Niba hari umwe muri bo urwaye, byiteho kandi witangire gutanga ubufasha. Igihe haba hari umuryango mushyashya wimukiye mu karere mutuyemo, hanyure ubasure kugira ngo ubahe ikaze. Ibikorwa byiza nk’ibyo byakirwa neza kandi bishimisha Yehova.—Heb 13:16.
4 Binyuriye mu Buryo Aho Utuye Hagaragara: Kuba umuturanyi mwiza bikubiyemo no kwita ku nzu yawe kugira ngo igaragare neza. Inzu n’imbuga isukuye kandi inogeye ijisho, byo ubwabyo bitanga ubuhamya. Ariko inzu yanduye cyangwa ikikijwe n’imyanda, ishobora rwose kubera inkomyi ubutumwa bw’Ubwami. Ku bw’ibyo rero, ni iby’ingenzi ko inzu yawe, imbuga yawe n’imodoka yawe bihora bisukuye kandi biri mu mimerere myiza.
5 Kugaragaza ko wita ku bantu batari abo mu itorero rya Gikristo bigaragaza ko ukunda abaturanyi bawe. Ingaruka ishobora kuba iyihe? Birashoboka rwose ko bamwe muri bo ‘bazabona imirimo yawe myiza ikabatera guhimbaza Imana.’—1 Pet 2:12.