Mbese, Ushobora Gukorera Umurimo Aho Ubufasha Bukenewe Cyane Kurusha Ahandi?
1 Mbese, waba warigeze utekereza kwimukira aho ababwiriza b’Ubwami bakenewe cyane kurusha ahandi? Uramutse usabwe ‘kwambuka ukajya gutabara,’ mbese, wabyitabira nk’uko Pawulo yabigenje (Ibyak 16:9, 10)? Mu matorero menshi, hakenewe imiryango ikomeye mu buryo bw’umwuka hamwe n’abapayiniya kugira ngo bafashe mu kurangiza ifasi, cyangwa abasaza n’abakozi b’imirimo bujuje ibisabwa kugira ngo bafashe mu gutanga ubuyobozi. Ifasi ishobora kuba igizwe n’insisiro zitandukanye ziri hirya no hino mu mafasi manini yo mu cyaro. Inzu y’Ubwami iri bugufi kurusha izindi, ishobora kuba iri ku birometero byinshi uvuye aho hantu. Hashobora kuba hadakunze kuboneka akazi. Imiterere y’ibihe na yo ishobora kuba atari myiza buri gihe. Mbese, waba witeguye kwemera iyo nshingano iruhije? Ni gute ushobora kuyigeraho?
2 Hakenewe Ukwizera n’Ibyiringiro: Ayobowe n’Imana, Aburamu yavuye mu mujyi yakomokagamo wa Uri, agenda ibirometero bigera ku 1.000 ajya i Harani ari kumwe n’umugore we, mwishywa we na se wari ugeze mu za bukuru, ari we Tera (Itang 11:31, 32; Neh 9:7). Tera amaze gupfa, Yehova yategetse Aburamu wari ufite imyaka 75 icyo gihe, kuva i Harani hamwe n’abari bafitanye isano na we, maze bakajya mu gihugu Imana yari kuzamwereka. Nuko Aburamu, Sarayi na Loti ‘baragenda’ (Itang 12:1, 4, 5). Birumvikana ariko ko Aburamu atimuwe no gukorera aho abakozi bari bakenewe cyane kurusha ahandi. Ariko kandi, kwimuka kwe hari icyo byamusabaga. Ni iki yasabwaga?
3 Kugira ngo Aburamu agerageze gutangira uwo mushinga, byamusabye kugira ibyiringiro no kumvira. Yagombaga guhindura imitekerereze ye n’uburyo bwe bwo kubaho. Yagombaga kuva mu mutekano yari afite ari muri bene wabo. Ariko kandi, yiringiraga ko Yehova yari kumurinda we n’ab’inzu ye. Mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe hari abantu benshi bagaragaje ko biringira Yehova.
4 Mbese, waba warigeze kwishimira imigisha ibonerwa mu gukorera umurimo mu ifasi itaratangwa? Muri kampeni yihariye y’amezi atatu yitwa “Makedoniya,” mu Rwanda Yehova yaduhaye umugisha wo gutangiza ibyigisho bishya bya Bibiliya bibarirwa mu magana hamwe n’amatsinda mashya menshi. Hari ababwiriza n’abapayiniya benshi biyemeje kwimukira muri ayo mafasi atangijwe vuba kandi barahaguma kugira ngo bateze imbere ugushimishwa kwabonetse. Mbega umwuka uhebuje!
5 Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, umuvandimwe umwe yaranditse ati “igihe nasabwaga ku ncuro ya mbere kujyana n’itsinda mu ifasi itabwirizwamo kenshi, narashidikanyije. Ariko kandi, niyemeje kwemera iyo nshingano. Uretse kuba ntarigeze na rimwe mbyicuza, ahubwo nanone byahinduye imibereho yanjye. Nshimira Yehova buri munsi ku bwo kuba naragize igikundiro cyo kuba umwe mu bakoze urwo rugendo.” Umuvandimwe wo mu ntara ya Florida wagiye mu ntara ya Tennessee, yavuze ko icyo ari igikorwa yibuka cyane kurusha ibindi mu myaka 20 amaze mu kuri! Umusore w’ingimbi wo mu ntara ya Connecticut wagiye muri Virginie y’i Burengerazuba yagize ati “icyo ni ikintu cyiza cyane kuruta ibindi nabonye mu mibereho yanjye!” Ababwiriza benshi bemera ko gukorera Yehova aho ubufasha bukenewe cyane n’ubwo byaba mu gihe gito, byatumye barushaho kwishimira umurimo. Girana ikiganiro n’ababikoze. Uzibonera ko ibyo byatumye barushaho kugira amajyambere mu buryo bw’umwuka, kandi ko bifuza kuba bakongera kubigenza batyo baramutse babonye uburyo.
6 Kwemera gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi bishobora kugeza umuntu ku yindi ntego. Ababigenza batyo bashobora kubona ibitekerezo by’ingirakamaro bibafasha “kubara ikiguzi” bashobora gukoresha kugira ngo bimukire mu kandi gace k’igihugu.—Luka 14:28, NW.
7 Yehova ashaka ko ubutumwa bwiza butangazwa “mu isi yose ituwe” mbere y’uko imperuka iza (Mat 24:14, NW ). Mbese, kuba uzi ibyo, ubaye ubishoboye wakwimukira aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi? Ubufasha bukenewe ahantu henshi.
8 Kwimukira Aho Ubufasha Bukenewe Cyane Kurusha Ahandi: Mbese, waba warahawe pansiyo? Waba se ufite umushahara ubona buri gihe? Niba nta wo se, ushobora kwikorera ku giti cyawe? Niba udashobora kwimuka se, ushobora gufasha umwe mu bagize umuryango kugira ngo abe yakorera umurimo ahandi hantu?
9 Niba nyuma yo kubisuzuma ubishyize mu isengesho ubonye ko ushobora kwemera iyo nshingano iruhije yo kwimukira aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi, biganireho n’umuryango wawe hamwe n’abasaza bo mu itorero ryawe. Hanyuma, uzategure ibaruwa uyihe abasaza kugira ngo na bo babe bakongeraho ibitekerezo by’ukuntu babona ibintu mbere y’uko yohererezwa ibiro by’ishami.
10 Ni iki ushobora kwandika mu ibaruwa yawe? Ushobora gushyiramo imyaka ufite, igihe wabatirijwe, inshingano ufite mu itorero, ukavuga niba warashatse cyangwa uri umuseribateri, cyangwa se niba ufite abana bakiri bato. Vuga ahantu wifuza gukorera umurimo ukurikije ibyo ukeneye ku giti cyawe.
11 Mbese, waba ufite ishyaka n’ubushake? Mbese, imimerere urimo yaba ikwemerera gukorera umurimo aho ubufasha bukenewe cyane kurusha ahandi? Niba ari ko biri rero, uzibonera ukuntu Yehova akomeza guhundagaza imigisha myinshi ku bamwiringira igihe bagaragaje umwuka w’ubwitange!—Zab 34:9, umurongo wa 8 muri Biblia Yera; Mal 3:10.