ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 8/01 pp. 3-4
  • Imyifatire Myiza—Umuco Uranga Ubwoko Bwubaha Imana

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Imyifatire Myiza—Umuco Uranga Ubwoko Bwubaha Imana
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
  • Ibisa na byo
  • Tugire ikinyabupfura kuko turi abakozi b’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—2009
  • Ese kugira ikinyabupfura hari icyo bimaze?
    Ibibazo urubyiruko rwibaza
  • Ba Intangarugero mu Mvugo no mu Myifatire
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1996
  • Babyeyi—Nimuhe Abana Banyu Urugero Rwiza
    Umurimo Wacu w’Ubwami—1999
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2001
km 8/01 pp. 3-4

Imyifatire Myiza​—Umuco Uranga Ubwoko Bwubaha Imana

1 Muri iki gihe, abantu bagira imyifatire myiza basigaye ari mbarwa. Kuki bimeze bityo? Abantu bahora bahihibikana cyane ku buryo badashobora gutekereza kenshi ku bintu by’ibanze bigize ikinyabupfura, urugero nko kuvuga ngo “ndakwinginze,” “urakoze” cyangwa “mbabarira.” Ijambo ry’Imana ryahanuye ibihereranye no kononekara kw’imyifatire mu minsi y’imperuka, igihe ryavugaga ko abantu bari kuzaba ‘bikunda, birarira, bibona, indashima, badakunda n’ababo, batirinda, badakunda ibyiza kandi ari ibyigenge’ (2 Tim 3:1-4). Ibyo byose ni byo soko y’imyifatire mibi. Kubera ko Abakristo ari abantu bubaha Imana, bagomba kuba maso kugira ngo badatora imyifatire y’iyi si irangwa no kutubaha abandi.

2 Imyifatire Ni Iki? Imyifatire myiza ishobora kuvugwa ko ari ukwita cyane ku byiyumvo by’abandi, ubushobozi bwo kubana n’abandi mu mahoro. Ibintu biranga imyifatire myiza ni ukwita ku bandi, ikinyabupfura, ineza, amakenga no kuzirikana abandi. Ibyo bintu byose bikomoka ku rukundo umuntu akunda Imana na bagenzi be (Luka 10:27). N’ubwo ari nta kiguzi iyo mico isaba, ifite agaciro kenshi mu bihereranye no kunoza imishyikirano tugirana n’abandi.

3 Yesu Kristo yatanze urugero rutunganye. Yakurikizaga buri gihe Itegeko rya Zahabu rigira riti “kandi uko mushaka ko abantu babagirira, abe ari ko mubagirira namwe” (Luka 6:31). Mbese, ntidutangazwa n’imyifatire ya Yesu irangwa no kuzirikana abandi hamwe n’urukundo yagaragazaga mu mishyikirano yagiranaga n’abigishwa be (Mat 11:28-30)? Imyifatire ye myiza ntiyakomokaga mu mategeko yanditswe mu bitabo. Yakomokaga ku mutima mwiza uzira uburyarya. Tugomba kugerageza kwigana urugero rwe rwiza.

4 Ni ryari Abakristo baba bakeneye kugaragaza imyifatire myiza? Mbese, haba ari mu bihe byihariye gusa, igihe baba bashishikajwe no kugaragara neza mu bandi? Mbese, bayigaragaza gusa igihe baba bagerageza gusunikira abandi kuyigaragaza? Oya rwose! Tugomba kugaragaza imyifatire myiza mu bihe byose. Ni mu buhe buryo bw’umwihariko twagombye gushishikarira kugaragaza imico myiza mu mishyikirano tugirana n’abandi mu itorero?

5 Ku Nzu y’Ubwami: Inzu y’Ubwami ni ahantu dusengera. Igihe turi aho hantu, tuba twatumiwe na Yehova Imana. Muri ubwo buryo, tuba turi abashyitsi (Zab 15:1). Mbese, iyo tuje ku Nzu y’Ubwami, tuba turi abashyitsi b’intangarugero? Mbese, twita mu buryo bukwiriye ku buryo bwacu bwo kwambara no kwirimbisha? Nta gushidikanya, twagombye kwirinda kwirimbisha uko twiboneye kose cyangwa kurenza urugero. Haba mu makoraniro cyangwa mu materaniro y’itorero tugira buri cyumweru, ubwoko bwa Yehova buzwiho kuba bugaragaza imyifatire ikwiriye abantu bavuga ko bubaha Imana (1 Tim 2:9, 10). Muri ubwo buryo, tugaragaza ko tuzirikana kandi tukubaha Uwadutumiye wo mu ijuru hamwe n’abandi bashyitsi batumiwe.

6 Ubundi buryo tugaragazamo imyifatire myiza ku bihereranye n’amateraniro, ni ukuhagerera igihe. Mu by’ukuri, ibyo ntibiba byoroshye buri gihe. Hari bamwe bashobora kuba batuye kure cyangwa bafite imiryango migari bagomba kubanza kwitaho. Nyamara kandi, byaragaragaye ko mu matorero amwe n’amwe, ababwiriza bagera kuri 25 ku ijana bafite akamenyero ko kuhagera nyuma y’indirimbo n’isengesho bibanza. Icyo ni ikintu gikomeye. Twagombye kwibuka ko imyifatire yacu ifitanye isano n’ukuntu twita ku byiyumvo by’abandi. Yehova, We udutumira abigiranye ubugwaneza, yateguye ayo mafunguro yo mu buryo bw’umwuka ku bw’inyungu zacu. Tugaragaza ko dufatana uburemere kandi tukita ku byiyumvo bye binyuriye mu kuhagerera igihe. Byongeye kandi, kugera ku materaniro twakererewe birarangaza kandi bikagaragaza ko tutubaha ababa bateranye.

7 Mbese, igihe duteranye, tugerageza kumenya abantu bashya baje mu materaniro? Kubaha ikaze ni kimwe mu bigize imyifatire myiza (Mat 5:47; Rom 15:7). Kubasuhuzanya akanyamuneza, kubaha umukono tubigiranye igishyuhirane no kumwenyura—utwo ni utuntu duto cyane ariko tugira icyo twongera ku bintu bigaragaza ko turi Abakristo b’ukuri (Yoh 13:35). Umugabo wari uvuye ku Nzu y’Ubwami ku ncuro ya mbere yagize ati “mu munsi umwe gusa, nahuye n’abantu benshi tutaziranye, barangwa n’urukundo nyakuri, baruta abo nahuriraga na bo mu rusengero nakuze nsengeramo. Byagaragaraga ko nari mbonye ukuri.” Ingaruka zabaye iz’uko yahinduye imibereho ye, kandi mu mezi arindwi yakurikiyeho akabatizwa. Ni koko, imyifatire myiza ishobora kugira ingaruka zikomeye!

8 Mbese, niba tugaragariza imyifatire myiza abantu tutaziranye duhura na bo, ntitwagombye no kuyigaragariza “cyane cyane ab’inzu y’abizera” (Gal 6:10)? Iri hame riratureba, ihame rigira riti “ujye uhagurukira umeze imvi, wubahe umusaza, utinye Imana yawe” (Lewi 19:32). Ntituzigere na rimwe twirengagiza abantu nk’abo mu materaniro yacu.

9 Gutega Amatwi Cyane: Mu gihe cy’amateraniro y’itorero, abakozi b’Imana b’Abakristo batanga ibiganiro kugira ngo baduhe impano y’umwuka yo kudukomeza (Rom 1:11). Turamutse dusinziriye, tukongorerana kenshi n’umuntu twicaranye, tukajya kwituma buri kanya bitari ngombwa, tugasoma ibintu bidafite aho bihuriye n’amateraniro cyangwa tugahugira mu bindi bintu, ibyo byaba bigaragaza rwose ko dufite imyifatire itari myiza. Abasaza bagombye kuba intangarugero mu birebana n’ibyo. Imyifatire myiza ya Gikristo izadusunikira kugaragariza icyubahiro gikwiriye umuntu utanga disikuru hamwe n’ubutumwa bwe bushingiye kuri Bibiliya binyuriye mu kumutega amatwi nta guhuga.

10 Byongeye kandi, uretse kugaragaza ko twita ku muntu utanga disikuru no ku bateze amatwi, tugomba gufunga radiyo zo gutumanaho na telefoni zigendanwa kugira ngo bitarogoya amateraniro yacu.

11 Imyifatire n’Abana: Ababyeyi bagomba kwita buri gihe ku myifatire y’abana babo. Niba umwana ukiri muto atangiye kurira cyangwa gukubagana mu gihe cy’amateraniro kandi ibyo bikabuza abandi amahwemo, ni byiza kumujyana hanze vuba uko bishoboka kose kugira ngo bamuhoze. Ibyo bishobora kugorana rimwe na rimwe, ariko wibuke ko bigaragaza ko wita ku byiyumvo by’abandi. Ababyeyi bafite abana bakiri bato cyane bakunda gukubagana, akenshi bicara ku ntebe z’inyuma zo mu cyumba cy’amateraniro kugira ngo batabangamira abantu benshi igihe bibaye ngombwa ko bahaguruka mu gihe cy’amateraniro. Birumvikana ko abandi bantu bateranye bashobora kugaragaza ko bita koko kuri iyo miryango bareka kwicara ku ntebe z’inyuma kugirango izicareho niba ibyifuza.

12 Nanone kandi, ababyeyi bagomba kwita ku myifatire y’abana babo mbere na nyuma y’amateraniro. Abana ntibagomba kwirukanka mu Nzu y’Ubwami kubera ko ibyo bishobora guteza impanuka. Nanone kwirukanka hanze bazenguruka Inzu y’Ubwami bishobora guteza akaga, cyane cyane nimugoroba igihe haba hatabona neza. Gusakuza cyane igihe dusohotse mu Nzu y’Ubwami bishobora kubuza amahwemo abaturanyi kandi bigahesha isura mbi ugusenga kwacu. Ababyeyi bashyiraho imihati ivuye ku mutima kugira ngo bagenzure abana babo, haba mu Nzu y’Ubwami no hanze yayo, ni abo kubishimirwa, kubera ko ibyo bitwongerera ibyishimo igihe turi hamwe kandi twunze ubumwe.—Zab 133:1.

13 Mu Cyigisho cy’Igitabo: Tugaragaza ugushimira ku bw’umuco wo kwakira abashyitsi w’abavandimwe bacu batanga amazu yabo kugira ngo aberemo amateraniro y’itorero. Igihe duteranye, tugomba kugaragaza ko twubaha kandi tukita ku nzu yabo. Tugomba guhanagura neza inkweto zacu kugira ngo twirinde kuyanduza. Ababyeyi bagomba kugenzura abana babo, bakabitaho kugira ngo bakomeze guhama ahantu hagenewe icyigisho cy’igitabo. N’ubwo itsinda rishobora kuba ari rito cyane kandi hakaba hari umwuka w’ubusabane, ntitugomba kwisanzura mu buryo burengeje urugero mu mazu y’abandi. Umubyeyi ufite umwana ukiri muto agomba kumuherekeza igihe agiye kwituma. Byongeye kandi, kubera ko icyigisho cy’igitabo ari iteraniro ry’itorero, tugomba kwambara nk’uko twambara igihe tugiye ku Nzu y’Ubwami.

14 Imyifatire Myiza Ni Ingenzi: Kugira imyifatire ya Gikristo ntibituma umurimo wacu ugaragara neza gusa, ahubwo nanone bituma tugirana imishyikirano myiza n’abandi (2 Kor 6:3, 4, 6). Kubera ko dusenga Imana igira ibyishimo, twagombye kubangukirwa no kumwenyura, kugaragaza ibyishimo, ndetse tukanakora utuntu duto duto turangwa n’ineza dushimisha abandi. Ibyo bintu bigize imico myiza birimbisha imibereho yacu, twebwe ubwoko bw’Imana.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze