Ni Gute Wigaburira Neza mu Buryo bw’Umwuka?
1 Hari abajya bavuga bati ‘uko umuntu arya ni ko angana.’ Mu by’ukuri, imbaraga zacu z’umubiri hamwe n’ubuzima bwacu bifitanye isano n’akamenyero kacu ko kwigaburira. Kubera ko Yesu yavuze ati “umuntu ntatungwa n’umutsima gusa, ahubwo atungwa n’amagambo yose ava mu kanwa k’Imana,” akamenyero kacu ko kwigaburira mu buryo bw’umwuka katugiraho ingaruka nziza cyangwa mbi (Mat 4:4). Ku bw’ibyo se, ni gute wigaburira neza mu buryo bw’umwuka? Mbese, urya ujogora? Mbese, urya uhushura? Cyangwa wishimira gufata igihe cyo kwigaburira buri gihe ifunguro rikungahaye ryo mu buryo bw’umwuka kandi rishyize mu gaciro?
2 Suzuma Imirire Yawe: Yehova atanga ‘igerero igihe cyaryo,’ hamwe n’ “ibibyibushye byuzuye imisokoro” binyuriye ku “mugaragu ukiranuka w’ubwenge” (Mat 24:45; Yes 25:6). Kugira ngo twungukirwe mu buryo bwuzuye n’ubwo buryo bwuje urukundo, tugomba gushyiraho imihati kugira ngo twigaburire neza mu buryo bw’umwuka.
3 Ushobora kwibaza uti ‘mbese, nsoma isomo ry’umunsi n’ibisobanuro byaryo buri munsi? Mbese, nsoma kandi ngatekereza kuri Bibiliya buri munsi? Mbese, ntegura amateraniro y’itorero binyuriye mu kwiyigisha ibiyakubiyemo mbere y’igihe? Mbese, naba naramaze gusoma ibitabo bisohotse vuba, hakubiyemo n’imibumbe ibiri y’igitabo La prophétie d’Isaie, lumière pour tous les humains?’
4 Yesu yasezeranyije agira ati “abafite ibyishimo ni abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka . . . Abafite ibyishimo ni abafite inzara n’inyota byo gukiranuka, kuko bazahazwa” (Mat 5:3, 6, NW ). Bityo rero, igaburire neza mu buryo bw’umwuka binyuriye mu kuzuza ubwenge bwawe n’umutima wawe ubumenyi ku byerekeye Imana.