Imiryango Mishya Yashyizweho
Igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki ya 15 Mutarama 2001 yavuze ibihereranye n’uburyo bufite gahunda Abahamya ba Yehova bakomeje gukoresha kugira ngo bateze imbere umurimo w’Ubwami ukorerwa ku isi hose. Nanone yasobanuye ukuntu hari imiryango inyuranye yemewe n’amategeko irimo ikoreshwa mu gutuma umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza woroha. Iyo miryango irakenewe kugira ngo hakurikizwe amategeko yo mu karere aka n’aka cyangwa igihugu iki n’iki, nk’uko bisabwa n’Ijambo ry’Imana (Rom 13:1). Kubera ko umurimo wacu ukorwa mu buryo bunyuranye kandi ukaba wagutse cyane, Inteko Nyobozi yemeye ko hashyirwaho imiryango y’inyongera kugira ngo yite ku bintu bimwe na bimwe bikenewe n’Abahamya ba Yehova muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iyo miryango mishya ni iyi ikurikira:
Christian Congregation of Jehovah’s Witnesses (Itorero rya Gikristo ry’Abahamya ba Yehova)
Religious Order of Jehovah’s Witnesses (Gahunda yo mu Rwego rw’Idini y’Abahamya ba Yehova)
Kingdom Support Services, Inc. (Inzego z’Imirimo zo Gushyigikira Ubwami)
Iyo miryango izakorana na Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania na Watchtower Bible and Tract Society of New York, Inc. Amatorero hamwe n’ababwiriza bashobora kohererezwa ubutumwa buturutse kuri umwe muri iyo miryango. Ubufatanye bwanyu ku bihereranye n’ibyo bintu byahinduwe n’Inteko Nyobozi kugira ngo isohoze inshingano yayo yo kwita ku bintu bya Shebuja byose, buzishimirwa cyane.—Mat 24:45-47.