Ongera Ibyishimo Ubonera mu Murimo wo Kubwiriza
1 Ibyishimo bibonerwa mu kugeza ku bandi ubutumwa bwiza—mbese, nawe ubibonera mu murimo wawe? Turamutse tutabaye maso, isi mbi idukikije ishobora kudutera kujya tugira isoni mu bihereranye no kubwiriza, bigatuma dutakaza ibyishimo byacu. Nanone gukorera umurimo mu ifasi ituwe n’abantu batitabira ibyo tubabwira bishobora kuduca intege. Ni izihe ntambwe z’ingirakamaro dushobora gutera kugira ngo twongere ibyishimo tubonera mu murimo wo kubwiriza?
2 Jya Urangwa n’Icyizere: Gukomeza kugira imyifatire irangwa n’icyizere birafasha rwose. Uburyo bumwe bwo gukora ibyo, ni ugutekereza ku gikundiro dufite cyo kuba turi “abakozi bakorana n’Imana” (1 Kor 3:9, NW). Nanone kandi, Yesu aba ari kumwe natwe igihe dusohoza uwo murimo (Mat 28:20). Kandi adushyigikira akoresheje ingabo z’abamarayika (Mat 13:41, 49). Ku bw’ibyo, dushobora kwiringira tudashidikanya ko imihati dushyiraho iba iyobowe n’Imana (Ibyah 14:6, 7). Bityo rero, uko abantu bamwe na bamwe bashobora kwitabira umurimo wacu kose, uko mu ijuru bawitabira ni cyo kintu kidushimisha cyane!
3 Jya Utegura Neza: Nanone gutegura neza bigira icyo byongera ku byishimo byacu. Kuba witeguye neza kugira ngo ujye mu murimo wo kubwiriza ntibisaba gukora ibintu bihambaye. Bifata iminota mike gusa yo gusuzuma ingingo zishishikaje zo mu magazeti asohotse vuba cyangwa izo mu bitabo bitangwa muri uko kwezi. Toranya uburyo bumwe bwo gutangiza ibiganiro buri mu Murimo Wacu w’Ubwami munsi y’umutwe uvuga ngo “Icyo Umuntu Yavuga ku Bihereranye n’Amagazeti.” Reba umugereka wo muri Mutarama 2002, ku mutwe uvuga ngo “Uburyo Bwatanzwe bwo Gutangiza Ibiganiro mu Murimo wo Kubwiriza,” cyangwa se urebe mu gitabo Raisonner, ku bihereranye n’uburyo bwo gutangiza ibiganiro bugira ingaruka nziza. Niba uhanganye n’imbogamirabiganiro ikunze kuzamurwa na ba nyir’inzu kenshi, tegura igisubizo kizabemeza, maze werekeze ibitekerezo byabo ku ngingo ibyutsa ugushimishwa. Igitabo Raisonner gishobora kugufasha cyane igihe ubigenza utyo. Gukoresha izo mfashanyigisho bizaduha icyizere dukeneye kugira ngo tubwirize tubigiranye ibyishimo.
4 Jya Usenga Ubishishikariye: Isengesho ni iry’ingenzi kugira ngo tugire ibyishimo birambye. Kubera ko dukora umurimo wa Yehova, tugomba kumusaba umwuka we, imwe mu mbuto zawo ikaba ari ibyishimo (Gal 5:22). Yehova azaduha imbaraga kugira ngo dukomeze kubwiriza (Fili 4:13). Gushyira mu isengesho ibihereranye n’umurimo wacu bishobora kudufasha kubona ibintu mu buryo buhuje n’ukuri igihe duhuye n’ibintu bitadushimishije (Ibyak 13:52; 1 Pet 4:13, 14). Niba twumvise tugize ubwoba, isengesho rishobora kudufasha gukomeza kwihangana dushize amanga kandi tubigiranye ibyishimo.—Ibyak 4:31.
5 Jya Ushakisha Uburyo: Nta gushidikanya, umurimo wacu urushaho kudutera ibyishimo igihe dushoboye kubona abantu kandi tukabaha ubuhamya. Guhindura gahunda yawe yo kujya ku nzu n’inzu maze ukabikora ikindi gihe, wenda nko ku gicamunsi cyangwa bugorobye, bishobora kugira ingaruka nziza kurushaho. Uhura n’abantu buri gihe ugenda mu muhanda, ugiye mu iduka, winjiye muri bisi cyangwa igihe witemberera. Kuki se utategura uburyo buhinnye bwo gutangiza ibiganiro maze ugafata iya mbere mu kwegera abantu bagaragaza umwuka wa gicuti? Cyangwa se, ushobora kubwiriza aho ukorera akazi k’umubiri cyangwa ukajya ku kigo cy’amashuri, aho ushobora kugirana ikiganiro n’abandi bantu buri munsi. Ushobora kubona uko utanga ubuhamya binyuriye gusa mu kuzamura ingingo ishingiye ku Byanditswe kandi ibyutsa ugushimishwa. Hari ibitekerezo byiza biboneka ku ipaji ya mbere y’umugereka wo mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Mutarama 2002. Imihati iyo ari yo yose muri iyo umuntu ashobora gushyiraho, ishobora kugira uruhare runini mu kongera ibyishimo abonera mu murimo wo kubwiriza.
6 Kubera ko ibyishimo bidufasha kwihangana, mbega ukuntu ari iby’ingenzi ko dukomeza kugira ibyishimo! Nitubigenza dutyo, tuzabona ingororano nyinshi igihe uyu murimo utazongera gusubirwamo ukundi uzaba urangiye. Ibyo byiringiro ubwabyo bishobora kutwongerera ibyishimo mu murimo wo kubwiriza.—Mat 25:21.