Tubeho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu
1 Waba ubatijwe vuba cyangwa se umaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ubatijwe, nta gushidikanya ko wibuka icyo kintu cy’ingenzi mu mibereho yawe. Umubatizo wacu ntuba ari iherezo; ahubwo uba ari intangiriro y’igihe cyo gukora umurimo w’ubwitange ushobora gukorwa mu gihe cy’imibereho yacu yose (1 Yoh 2:17). Ni iki gikubiye mu kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu?
2 Gukurikiza urugero rwa Kristo: Yesu akimara kubatizwa yahise ‘atangira umurimo we,’ abwiriza “ubutumwa bwiza bw’Imana” (Luka 3:23; 4:43). Mu buryo nk’ubwo, iyo tumaze kugaragaza ko twiyeguriye Yehova binyuriye ku mubatizo, tuba tubaye abakozi bemewe b’ubutumwa bwiza. Nubwo twaba tugomba gukoresha igihe kinini n’imihati myinshi kugira ngo tubone ibintu bya ngombwa dukeneye mu mibereho yacu, akazi kacu cyangwa umurimo wacu w’ibanze ni umurimo wa Gikristo (Mat 6:33). Aho kwihatira kugera ku rwego rw’imibereho ruhanitse cyangwa icyubahiro, abiyeguriye Imana bashaka ‘kubahiriza umurimo wabo’ nk’uko intumwa Pawulo yabigenzaga (Rom 11:13). Mbese, uha agaciro umurimo wawe w’ingenzi wo gukorera Yehova kandi ugakora uko ushoboye kose kugira ngo uwuheshe ikuzo?
3 Kimwe na Yesu, natwe tugomba ‘kurwanya Satani’ (Yak 4:7). Satani yagerageje Yesu akimara kubatizwa, kandi mu buryo nk’ubwo, muri iki gihe yibasira abagaragu ba Yehova bamwiyeguriye (Luka 4:1-13). Kubera ko dukikijwe n’isi ya Satani, tugomba kwicyaha tukirinda ikintu icyo ari cyo cyose gishobora kwanduza ubwenge bwacu cyangwa konona umutima wacu (Imig 4:23; Mat 5:29, 30). Abakristo bagirwa inama y’uko ‘badashobora gusangira “ibyo ku meza y’Umwami wacu” n’ibyo ku meza y’abadayimoni’ (1 Kor 10:21). Ibyo bisaba ko twirinda imyidagaduro yanduye, incuti mbi n’akaga gashobora guterwa na internet. Nanone bisaba ko twirinda ibitabo by’abahakanyi. Kumenya neza ubwo buryo hamwe n’ubundi Satani akoresha bizadufasha kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu.
4 Ungukirwa n’uburyo bwatanzwe n’Imana: Kugira ngo Yehova adufashe kubaho mu buryo buhuje no kwitanga kwacu, yatanze ubufasha binyuriye ku Ijambo rye no ku itorero rya Gikristo. Jya ureka gusoma Bibiliya no gusenga Yehova bibe bimwe mu bigize gahunda yawe ya buri munsi (Yos 1:8; 1 Tes 5:17). Jya wishimira amateraniro y’itorero (Zab 122:1). Jya wifatanya n’abatinya Yehova kandi ukomeze amategeko ye.—Zab 119:63.
5 Ubifashijwemo na Yehova, ushobora kubaho mu buryo buhuje no kuba waramwiyeguriye kandi ukabonera ibyishimo mu kumukorera iteka ryose.—Zab 22:27, 28; Fili 4:13.