Agasanduku k’ibibazo
◼ Ni ryari gukora itsinda rikoresha ururimi rw’amahanga biba bikwiriye?
Igihe mu ifasi y’itorero haba hari umubare munini w’abantu bavuga ururimi rw’amahanga, abasaza bagombye gukora uko bashoboye bagashyiraho gahunda yo kubwiriza muri urwo rurimi (km-YW 7/02 p. 1; km-YW 2/98 p. 3-4). Hari igihe abantu bavuga ururimi rw’amahanga baba batuye hirya no hino mu mafasi y’amatorero abiri cyangwa menshi ahana imbibi. Mu mimerere nk’iyo, umugenzuzi w’akarere azatanga ubuyobozi bukenewe, bityo afashe ayo matorero ahana imbibi gufatanyiriza hamwe mu gukora umurimo wo kubwiriza. Nyuma y’igihe runaka, hashobora kujya hatangwa disikuru cyangwa hakayoborwa icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi kugira ngo barebe umubare w’abantu bitabira ayo materaniro ayoborwa mu rurimi rw’amahanga.
Itsinda rikoresha ururimi rw’amahanga rishobora gushingwa mu gihe ryujuje ibisabwa bikurikira: (1) Kuba hari ababwiriza cyangwa abantu bashimishijwe bumva neza kurushaho ubutumwa bwiza muri urwo rurimi rw’amahanga. (2) Kuba hari umusaza ubishoboye cyangwa umukozi w’imirimo ugomba gufata iya mbere mu kuyobora iteraniro rya buri cyumweru. (3) Kuba hari inteko y’abasaza biteguye gufasha iryo tsinda. Mu gihe ibyo bisabwa byujujwe, abasaza bagomba kubimenyesha ibiro by’ishami, bityo iryo tsinda rigashingwa mu buryo bwemewe n’amategeko kandi rigahabwa amabwiriza y’inyongera.
Amatsinda menshi atangira aterana Icyigisho cy’Igitabo cy’Itorero buri cyumweru. Nyuma y’igihe runaka, abasaza bashobora kwemeza ko hongerwaho andi materaniro, wenda nk’Iteraniro ry’abantu bose n’icyigisho cy’Umunara w’Umurinzi. Inyigisho No. 2, 3 n’iya 4 zo mu Ishuri ry’Umurimo wa Gitewokarasi zishobora kujya zitangirwa mu cyumba cyungirije igihe hari umusaza cyangwa umukozi w’imirimo ubishoboye uvuga urwo rurimi ushobora kujya atanga inama. Ariko kandi, iryo tsinda ryajya ryifatanya n’itorero ririfasha mu gihe hatangwa disikuru yigisha, ingingo z’ingenzi z’ibyasomwe muri Bibiliya n’Iteraniro ry’Umurimo. Nanone iryo tsinda rishobora kugira amateraniro y’umurimo wo kubwiriza.
Abagize itsinda bose bakorana mu buryo bwa bugufi kandi bakagenzurwa n’inteko y’abasaza. Abasaza bagomba kuyobora iryo tsinda mu buryo bushyize mu gaciro kandi bakagaragaza ko bashishikajwe no kwita ku byo abarigize bakeneye. Mu gihe umugenzuzi w’akarere asuye itorero rifasha iryo tsinda, akorana umurimo wo kubwiriza n’abagize iryo tsinda kugira ngo abubake mu buryo bw’umwuka. Ku bw’imigisha ya Yehova, itsinda rikoresha ururimi rw’amahanga rishobora guhinduka itorero mu gihe runaka.