ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 5/03 p. 1
  • Singiza Yehova ubwiriza mu buryo bufatiweho

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Singiza Yehova ubwiriza mu buryo bufatiweho
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Ibisa na byo
  • Ushobora kubwiriza mu buryo bufatiweho
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2010
  • Tuvuge icyuhahiro cy’Ubwami bw’Imana
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1988
  • Mbese witeguye kubwiriza mu buryo bufatiweho?
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2009
  • Jya Ugira Umwete wo ‘Kubwiriza mu Buryo Bunonosoye’
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
km 5/03 p. 1

Singiza Yehova ubwiriza mu buryo bufatiweho

1 Abagaragu b’indahemuka ba Yehova bashaka ukuntu bamusingiza buri munsi (Zab 96:2, 3; Heb 13:15). Uburyo bumwe dushobora gukoramo ibyo ni ukubwiriza mu buryo bufatiweho. Muri iki gihe, abasenga Yehova benshi bishimira kuba hari umuntu runaka wabagejejeho ubutumwa bw’Ubwami ababwirije mu buryo bufatiweho.

2 Kubwiriza umuntu mu buryo bufatiweho, akenshi bituma n’abandi bashobora kumva ubutumwa bw’Ubwami. Urugero, ikiganiro Yesu yagiranye n’Umusamariyakazi ku iriba rya Yakobo cyatumye abandi bantu benshi bishimira ubutumwa bwiza (Yoh 4:6-30, 39-42). Igihe Pawulo na Sila bari bafungiwe i Filipi, babwirije umurinzi w’inzu y’imbohe maze abagize umuryango we bose bemera ukuri.​—Ibyak 16:25-34.

3 Igihe cyo kubikora: Ni ryari wabona igihe cyo kubwiriza mu buryo bufatiweho? Bamwe babikora mu gihe bagura ibintu mu iduka, bari mu modoka zitwara abagenzi, cyangwa bategereje kubonana na muganga. Abandi bo babikora mu gihe cy’ikiruhuko ku kazi cyangwa ku ishuri. Gushyira ahagaragara ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya, ubwabyo bishobora gusunikira abandi kutubaza ibihereranye n’imyizerere yacu.​—1 Pet 3:15.

4 Uko watangiza ikiganiro: Agakobwa k’imyaka irindwi kagiraga amasonisoni, kumvise mu materaniro bavuga ukuntu ari iby’ingenzi cyane ko abantu bose babwiriza. Ku bw’ibyo, igihe kari kajyanye na nyina guhaha, kashyize udutabo tubiri mu isakoshi yako. Mu gihe nyina yari arimo yishyura ibyo yaguze, ako gakobwa kahaye umugore agatabo maze akakirana ubwuzu. Ubwo babazaga ako gakobwa ukuntu katinyutse kwegera uwo mugore, karashubije kati “numvise umutima umbwira ngo genda! Nuko ndagenda!”

5 Kugira ngo tubwirize mu buryo bufatiweho, twese dukeneye kugira umwuka nk’uw’ako gakobwa. Ni iki gishobora kubidufashamo? Senga usaba ubutwari bwo gutinyuka kuvuga (1 Tes 2:2). Tegura ikibazo cyangwa igitekerezo gihereranye n’ingingo ishishikaje ushobora gukoresha mu gutangiza ikiganiro. Hanyuma, ujye wiringira ko Yehova ari buhire imihati yawe.—Luka 12:11, 12.

6 Kubwiriza mu buryo bufatiweho abantu duhura na bo buri munsi, bihesha Yehova ikuzo kandi bikadutera ibyishimo. Bishobora gufasha umuntu kujya mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze