Umurimo uruhura abantu
1 Ubutumwa bukubiye muri Bibiliya buruhura abantu bose babwemera maze bakabushyira mu bikorwa mu mibereho yabo (Zab 19:8, 9). Bubafasha kwibatura ku nyigisho z’ibinyoma n’ibikorwa byangiza, maze bukabahesha ibyiringiro bidashidikanywaho by’igihe kizaza. Icyakora, abemera ubutumwa bwiza si bo bonyine bungukirwa. Abageza ku bandi ukuri kwa Bibiliya na bo ubwabo bumva baruhutse.—Imig 11:25.
2 Yakomezwaga n’umurimo wo kubwiriza: Yesu yavuze ko abari kuzemera umugogo w’ikigereranyo wo kuba abigishwa be, ibyo bikaba bikubiyemo n’umurimo wo kubwiriza no guhindura abantu abigishwa, bari ‘kuzabona uburuhukiro mu mitima yabo’ (Mat 11:29). We ubwe yakomezwaga no kubwiriza abandi. Kuri we byari nk’ibyokurya (Yoh 4:34). Igihe yoherezaga abigishwa 70 kubwiriza, bashimishijwe no kubona ko Yehova yari abashyigikiye.—Luka 10:17.
3 Muri iki gihe na bwo, Abakristo benshi bakomezwa no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Hari mushiki wacu wagize ati “umurimo wo kubwiriza utuma numva nduhutse kuko utuma imibereho yanjye igira aho yerekera, ikagira n’intego. Iyo nifatanya mu murimo wo kubwiriza, ibibazo byanjye n’imihangayiko ya buri munsi biragabanuka.” Undi mushiki wacu ukorana umwete yagize ati “umurimo wo kubwiriza . . . utuma uko bwije n’uko bukeye numva ko Yehova ariho koko, kandi ugatuma ngira amahoro n’ibyishimo byo mu mutima ntashobora kubonera ahandi.” Mbega ishema duterwa no kuba turi “abakozi bakorana n’Imana”!—1 Kor 3:9, NW.
4 Umugogo wa Kristo nturuhije: N’ubwo Abakristo duterwa inkunga yo ‘kugira umwete,’ si ukuvuga ko Yesu adusaba ibirenze ubushobozi bwacu (Luka 13:24). N’ikimenyimenyi, urukundo adukunda rutuma adutumirira ‘kwikorera umugogo we’ (Mat 11:29, NW, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji). Abantu babaho mu mimerere igoye bashobora kwiringira ko umurimo bakorana ubugingo bwabo bwose ushimisha Imana, kabone n’iyo waba uciriritse.—Mar 14:6-8; Kolo 3:23.
5 Mbega ukuntu gukorera Imana ishimishwa n’ibyo dukora byose ku bw’izina ryayo bituma twumva turuhutse (Heb 6:10)! Nimucyo buri gihe tujye twihatira kuyikorera ibyiza kuruta ibindi.