Twigane kugira neza kwa Yehova
1 Mbese iyo tumaze kwitegereza akazuba ka kiberinka karimo kurenga cyangwa iyo tumaze gufata ifunguro ryiza, ntidusunikirwa gushimira Yehova, we Soko y’ibyiza byose? Kugira neza kwe bituma dushaka kumwigana (Zab 119:66, 68; Ef 5:1). Ni gute twagaragaza uwo muco wo kugira neza?
2 Kugirira neza abantu batizera: Uburyo bumwe dushobora kwiganamo kugira neza kwa Yehova, ni ukugaragaza ko twita nta buryarya ku bantu tudahuje ukwizera (Gal 6:10). Kugira neza duhuje n’imimerere barimo, bishobora kugira ingaruka nziza ku kuntu babona Abahamya ba Yehova n’ubutumwa tubwiriza.
3 Urugero, hari umusore w’umupayiniya wari utegereje kubonana na muganga, yicaye imbere y’umukecuru wasaga n’aho arembye cyane kurusha abarwayi benshi mu bari aho. Igihe cye cyo kubonana na muganga kigeze, yararetse uwo mugore yinjira mu mwanya we. Nyuma y’aho bongeye guhura, ariko noneho bahurira mu isoko, maze uwo mugore ashimishwa no kubona uwo musore. N’ubwo mbere y’aho uwo mugore yari yaranze kwakira ubutumwa bwiza, yavuze ko noneho yari amaze kumenya ko Abahamya ba Yehova bakunda abandi by’ukuri. Yatangiye kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya.
4 Kugirira neza abavandimwe bacu: Nanone twigana kugira neza kwa Yehova igihe twitangira gufasha bagenzi bacu duhuje ukwizera. Iyo habaye impanuka kamere, turi mu ba mbere baza gufasha abavandimwe babo. Nanone tugaragaza uwo muco mu gihe dufasha abantu babikeneye kugera aho duteranira, iyo dusura abamugaye, n’iyo twaguye urukundo rwacu rukagera no ku bantu bo mu itorero tutaramenyana neza.—2 Kor 6:11-13; Heb 13:16.
5 Ubundi buryo Yehova agaragazamo ko agira neza, ni uko aba ‘yiteguye kubabarira’ (Zab 86:5). Mu kumwigana, dushobora kugaragaza ko dukunda kugira neza tubabarira abandi (Ef 4:32). Ibyo bituma tugirana imishyikirano ‘myiza’ na bagenzi bacu duhuje ukwizera.—Zab 133:1-3.
6 Nimucyo kugira neza kwinshi kwa Yehova kudutere kumusingiza no kurabagiranishwa n’ibyishimo. Nimucyo kandi bitume twihatira kwigana kugira neza kwe mu byo dukora byose.—Zab 145:7; Yer 31:12.