Tujye dufata neza ahantu dusengera
1. Ni akahe kamaro k’Inzu y’Ubwami?
1 Ku isi hose hari amatorero y’Abahamya ba Yehova asaga 94.000. Amenshi muri yo ateranira mu Nzu y’Ubwami kugira ngo yige Bibiliya, no kugira ngo Abakristo bayagize basabane. Inzu y’Ubwami iba ari n’ihuriro ry’ibikorwa byo gusenga kutanduye mu karere yubatsemo.
2. Kuki ari ngombwa ko Inzu y’Ubwami ihora isukuye kandi iboneye?
2 Gahunda ihoraho y’isuku: Umurimo wo gusukura no gusana Inzu y’Ubwami ni kimwe mu bintu by’ingenzi bigize umurimo wacu wera. Igitabo Umurimo Wacu ku ipaji ya 61 kigira kiti “abavandimwe bagombye kubona ko ari umwanya w’igikundiro kuba bahawe uburyo bwo kuyifata neza atari ku byerekeye amafaranga gusa, ahubwo no ku kwitanga babikunze ngo bakore imirimo ya ngombwa kugira ngo ihore ifite isuku, iteye ubwuzu kandi imeze neza. Uko Inzu y’Ubwami isa imbere n’inyuma bigomba gushushanya mu buryo bukwiriye umuteguro wa Yehova.” Kubera ko Inzu y’Ubwami ikoreshwa kenshi buri cyumweru, tugomba guhora tuyisukura kandi tukayifata neza. Ubusanzwe, abitangiye gukora imirimo bo mu matorero ateranira mu Nzu y’Ubwami ni bo babikora. Nk’uko byari bimeze mu bihe bya Bibiliya, muri iki gihe na bwo tugomba kugira umwete wo ‘gukomeza no gusana’ ahantu dusengera.—2 Ngoma 34:10.
3. Gahunda yo gusukura Inzu y’Ubwami ikorwa ite, kandi se ni bande bashobora kuyifatanyamo?
3 Gahunda yo gusukura Inzu y’Ubwami buri cyumweru igomba kumanikwa ku kibaho cy’amatangazo. Amatsinda y’ibyigisho by’igitabo ashobora kujya ajya ibihe byo kuyisukura buri cyumweru, hakurikijwe imirimo ikeneye gukorwa. Ababishoboye bose bashobora kwifatanya muri uwo murimo mwiza ukorwa buri cyumweru wo gutuma Inzu y’Ubwami ihora isukuye kandi iboneye. Abana na bo bashobora kujya bifatanya muri uwo murimo mwiza bari kumwe n’ababyeyi babo, muri ubwo buryo bakaba babatoza kuwufatana uburemere. Cyane cyane mu gihe hari amatorero menshi akoresha Inzu y’Ubwami imwe, hagomba kubaho ubufatanye kugira ngo uwo murimo w’ingenzi ugize ugusenga kwacu udaharirwa abantu bake gusa.
4. Hakorwa iki kugira ngo abagize itorero bamenye icyo bari bukore basukura Inzu y’Ubwami?
4 Urutonde rw’imirimo igomba gukorwa rushobora kugira aho rumanikwa, wenda nk’aho ibikoresho bibikwa. Urwo rutonde rugomba kuba rusobanura neza imirimo igomba gukorwa buri cyumweru, urugero nko koza amadirishya, guhanagura ivumbi ku meza no kuri platifomu, guhanagura intebe, kumena imyanda, gukoropa inzu, imisarani n’indi mirimo. Hari imirimo iba idakeneye gukorwa buri gihe.
5. Umutekano ni uw’ingenzi mu rugero rungana iki, kandi se ni ibihe bintu tugomba kujya dusuzuma buri gihe? (Reba agasanduku kari ku ipaji ya 4.)
5 Umutekano ku Nzu y’Ubwami ni ikindi kintu cy’ingenzi cyane (Guteg 22:8). Ku bihereranye n’ibyo, iyi ngingo ikubiyemo agasanduku k’ibintu tugomba kujya dusuzuma buri gihe kugira ngo twirinde impanuka.
6. Ni gute umurimo wo gufata neza Inzu y’Ubwami uyoborwa?
6 Gufata neza Inzu y’Ubwami: Inteko y’abasaza ifite inshingano yo kugenzura ko Inzu y’Ubwami ifashwe neza. Ubusanzwe, hashyirwaho umusaza cyangwa umukozi w’imirimo ushinzwe kugenzura uwo murimo. Akora gahunda y’ibigomba gukorwa buri gihe ku Nzu y’Ubwami, akagenzura ko ihora isukuye kandi ifashwe neza, kandi ko ifite ibikoresho byose bya ngombwa. Ibintu byose bishobora guteza akaga mu Nzu y’Ubwami no mu kibanza yubatsemo bigomba kuvanwaho. Iyo amatorero abiri cyangwa menshi akoresha Inzu y’Ubwami imwe, inteko z’abasaza zishyiraho komite ishinzwe imirimo yo kwita kuri iyo Nzu y’Ubwami n’ikibanza yubatsemo. Iyo komite iyoborwa n’inteko z’abasaza.
7. (a) Ni iki gikorwa buri mwaka mu rwego rwo gutuma Inzu y’Ubwami ikomeza kumera neza? (b) Ni ibihe bintu bigomba kujya byitabwaho buri gihe? (Reba agasanduku ko ku ipaji ya 5.)
7 Igenzura rusange ry’Inzu y’Ubwami rikorwa buri mwaka. Abasaza ni bo bagomba gukora gahunda zo kwita mu buryo bunonosoye ku bintu byose bikeneye kwitabwaho. Ababwiriza bashobora gusabwa gufasha mu gusana ibikeneye gusanwa. Bose bagomba kwitabira gusana ndetse n’utuntu duto duto no kwihutira gutunganya ibintu bikeneye kwitabwaho.
8. Ni ryari abasaza bashobora kwiyambaza Ibiro Bishinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami babigezaho ibibazo byo gusana Inzu y’Ubwami?
8 Iyo abasaza bakeneye inama cyangwa ubufasha mu birebana no gusana ibintu bimwe na bimwe byangiritse cyane ku Nzu y’Ubwami, bashobora kubiganiraho n’umugenzuzi w’akarere cyangwa bakiyambaza Ibiro Bishinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami bikorera ku biro by’ishami.
9. Hakorwa iki mu gihe bibaye ngombwa gupatanisha?
9 Gukoresha neza amafaranga y’itorero: Imyinshi mu mirimo ikorwa ku Nzu y’Ubwami n’aho yubatswe, ikorwa n’abitangiye gukora imirimo. Imihati bashyiraho bigomwa ni uburyo bwiza bwo kugaragaza urukundo, kandi ituma dukoresha amafaranga make. Iyo bibaye ngombwa ko umuntu wo hanze apatana gukora iyo mirimo, abasaza bashaka umuntu utazabahenda. Ibiro Bishinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami bishobora kubagira inama. Akenshi ariko ibyo ntibiba ngombwa kuko ubusanzwe haba hari abavandimwe bazi gukora iyo mirimo.
10. Ni iki gikorwa mu kugenzura ko amafaranga y’itorero akoreshwa neza?
10 Iyo amatorero menshi akoresha Inzu y’Ubwami imwe, komite ishinzwe kuyitaho igomba kugira konti yayo bwite itandukanye n’iz’amatorero, kandi ikajya iha buri nteko y’abasaza raporo yanditse y’amafaranga yinjiye n’ayasohotse buri kwezi, kugira ngo abasaza bamenye uko amafaranga akoreshwa. Abasaza bafite inshingano yo kugenzura niba amafaranga y’itorero akoreshwa neza.
11. Hakorwa iki mu gihe bibaye ngombwa gusana Inzu y’Ubwami yangiritse cyane cyangwa kuyivugurura?
11 Gusana no kuvugurura Inzu yangiritse cyane: Iyo komite ishinzwe Inzu y’Ubwami ibonye ko yangiritse cyane ku buryo igomba gusanwa, ibimenyesha inteko z’abasaza zikaba ari zo zifata umwanzuro w’icyakorwa. Niba hafashwe umwanzuro wo kuyisana cyangwa kuyivugurura, cyangwa niba hazakenerwa ubufasha buturutse hanze y’amatorero ateranira muri iyo Nzu y’Ubwami, abasaza babimenyesha abahagarariye Ibiro Bishinzwe Kubaka Amazu y’Ubwami. Abo bavandimwe bujuje ibisabwa kandi b’inararibonye babunganira mu bitekerezo kandi bakagenzura iyo mirimo. Niba iyo mirimo isaba amafaranga menshi, bizaba ngombwa kumenya neza umubare wayo no gutegura umwanzuro ugomba kubanza kwemezwa n’abagize itorero bose.—Reba Agasanduku k’Ibibazo ko mu Murimo Wacu w’Ubwami wo muri Kamena 1984.
12. Ni gute dushobora kugaragaza ko twishimira kuba duteranira mu Nzu y’Ubwami?
12 Mbega ukuntu twishimira cyane kuba duteranira mu Nzu y’Ubwami! Ntituzigera na rimwe twirengagiza amateraniro yacu cyangwa ngo tuyafatane uburemere buke. Twese turamutse twifatanyije mu buryo bwuzuye mu kwita ku Nzu y’Ubwami yacu, dushobora kugira uruhare mu gutuma ayo materaniro agenda neza kandi akadutera inkunga. Ibyo biteza imbere ugusenga k’ukuri kandi bikubahisha izina rya Yehova. Nimucyo rero twiyemeze guhora dufashe neza ahantu dusengera.
[Agasanduku ko ku ipaji ya 4]
Ilisiti y’ibigomba gukorwa ku bihereranye n’umutekano
◻ Kuba umuntu ashobora kugera ku miryango no ku ngazi mu buryo bworoshye, kandi ingazi zigomba kuba zikikijwe n’uruzitiro rwo gufataho.
◻ Icyumba cya kabiri kigomba kuba gisukuye, giteguye neza kandi nta bintu birimo bishobora guteza inkongi y’umuriro, cyangwa imyanda.
◻ Igisenge kigomba guhora kigenzurwa kandi kigasanwa.
◻ Amabaraza n’aho imodoka zihagarara hagomba kuba hamurikirwa kandi hakavanwa ibintu byose bishobora gutuma abantu banyerera cyangwa bakagwa.
◻ Ahantu hose hava hagomba gusanwa mu maguru mashya. Intebe zikeneye gusanwa zigomba gusanwa.
◻ Inzu y’Ubwami igomba gufungwa igihe cyose nta muntu uyirimo. Byaba byiza kuyizitira n’ikibanza cyayo.
◻ Mbese nta myobo idatwikiriye abana bashobora kugwamo yaba iri mu kibanza? Nta hantu hahanamye cyane haba hakeneye kuzitirwa kugira ngo abantu batazahagwa?
[Agasanduku ko ku ipaji ya 5]
Kwita ku Nzu y’Ubwami n’ikibanza yubatsemo
◻ Inyuma: Mbese igisenge, inkuta, amarangi, amadirishya n’icyapa kiranga Inzu y’Ubwami byaba bimeze neza?
◻ Ahakikije inzu: Mbese inzira, ibyatsi, n’indabyo n’ikibanza ubwacyo byaba bimeze neza? Mbese inzira, ibaraza, uruzitiro n’aho bahagarika imodoka, byaba bisukuye?
◻ Imbere: Mbese intebe, akabati k’ibitabo n’icyapa cyanditseho isomo ry’umwaka byaba biboneye?
◻ Ibikoresho: Mbese amatara n’ibyuma birangurura amajwi byaba bikora neza?
◻ Imisarani: Yaba isukuye kandi ikora neza? Inzugi zayo zaba zifungika neza?
◻ Amadosiye y’itorero: Amadosiye y’itorero yaba ahuje n’igihe kandi yanditswe neza?