Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’umurinzi 15 Kan.
“Abantu benshi bita cyane ku cyatuma bavugwa neza. Ndetse bamwe bajya bibaza icyo abantu bazajya babibukiraho nyuma yo gupfa kwabo. Waba se warigeze gutekereza ku bihereranye n’ibyo? [Reka asubize. Hanyuma soma mu Mubwiriza 7:1.] Iyi gazeti y’Umunara w’Umurinzi isuzuma icyo twakora kugira ngo twiheshe izina ryiza ku bantu no ku Mana.”
Réveillez-vous ! 22 août
“Niba warigeze kugirirwa urugomo cyangwa se umuntu wo mu muryango wawe, nta gushidikanya ko uzi ukuntu bibabaza. [Musabe kukubwira icyo abitekerezaho.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous ! igira inama zifatika abantu bakorewe urugomo. Nanone ivuga isezerano Imana yatanze rigaragaza ko hari igihe urugomo ruzavanwaho burundu.” Soma muri Mika 4:4.
Umunara w’umurinzi 1 Nzeri
“Abantu benshi bumva ko amadini anyuranye yo mu isi ari inzira zitandukanye ariko zijyana ahantu hamwe. Abandi bo bumva ko hari idini rimwe gusa ry’ukuri. Mbese waba warigeze gutekereza kuri icyo kibazo? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma umugani wa kera usobanura icyo kibazo.” Vuga igitekerezo gikubiye muri Matayo 13:24-30.
Réveillez-vous ! 8 sept.
“Muri iki gihe, imideri igira ingaruka zikomeye ku mibereho y’abantu benshi. Hari ababona ko abantu bakabya kwibanda ku byo umuntu yambaye n’ukuntu agaragara. Ibyo ubitekerezaho iki? [Reka asubize.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous ! itwereka uko twashyira mu gaciro mu birebana n’imideri.” Soma mu Bakolosayi 3:12.