Mwambare kwicisha bugufi
1 Umuhungu ukiri muto wari umushumba, yiringiye Yehova maze atsinda umugabo wari intwari mu ntambara (1 Sam 17:45-47). Umugabo wari umukire yahanganye n’akaga abigiranye ukwihangana (Yobu 1:20-22; 2:9, 10). Umwana w’Imana yavugaga ko ibyo yigishaga byose yabikomoraga kuri Se (Yoh 7:15-18; 8:28). Muri izi ngero zose, umuco wo kwicisha bugufi wagize uruhare rukomeye. Muri iki gihe na bwo, kwicisha bugufi ni iby’ingenzi mu mimerere duhangana na yo.—Kolo 3:12.
2 Mu gihe tubwiriza: Twebwe abakozi b’Abakristo, tubwiriza ubutumwa bwiza abantu b’ingeri zose twicishije bugufi, tutabagirira urwikekwe rushingiye ku bwoko, umuco cyangwa imimerere barerewemo (1 Kor 9:22, 23). Iyo duhuye n’abatagira ikinyabupfura cyangwa abanga ubutumwa bw’Ubwami babigiranye ubwirasi, ntitubihimuraho; ahubwo, dukomeza gushaka abantu bakwiriye tubigiranye ukwihangana (Mat 10:11, 14). Aho kugerageza gutuma abandi batangazwa n’ubumenyi dufite cyangwa amashuri twize, twerekeza ibitekerezo byabo ku Ijambo ry’Imana, tuzirikana ko ari ryo rishobora kubemeza kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose dushobora kuvuga (1 Kor 2:1-5; Heb 4:12). Twigana Yesu, tugahesha ikuzo Yehova wenyine.—Mar 10:17, 18.
3 Mu itorero: Abakristo bagomba nanone ‘gukenyera kwicisha bugufi kugira ngo bakorerane’ (1 Pet 5:5). Niba tubona ko abandi baturuta, tuzajya dushaka uburyo twagira icyo dukorera abavandimwe bacu, aho kwitega ko ari bo bagira icyo badukorera (Yoh 13:12-17; Fili 2:3, 4). Ntituzumva turi abantu bo mu rwego rwo hejuru ku buryo tutakora imirimo runaka nko gukoropa Inzu y’Ubwami.
4 Kwicisha bugufi bidufasha ‘kwihanganirana mu rukundo,’ bityo bikimakaza amahoro n’ubumwe mu itorero (Ef 4:1-3). Bidufasha kugandukira abashinzwe kutuyobora (Heb 13:17). Bidusunikira kwemera inama iyo ari yo yose cyangwa igihano dushobora guhabwa (Zab 141:5). Kandi kwicisha bugufi bituma twishingikiriza kuri Yehova mu gihe dusohoza inshingano izo ari zo zose dushobora guhabwa mu itorero (1 Pet 4:11). Kimwe na Dawidi, tuzirikana ko kugira ngo umuntu agire icyo ageraho bidashingira ku bushobozi bwe, ahubwo ko abifashwamo n’Imana.—1 Sam 17:37.
5 Imbere y’Imana yacu: Ikiruta byose ariko, tugomba ‘kwicisha bugufi turi munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana’ (1 Pet 5:6). Iyo duhanganye n’imimerere igerageza ukwizera kwacu, twifuza kubona ihumure tuzahabwa n’Ubwami. Icyakora, twihangana twicishije bugufi, dutegereje ko Yehova asohoza amasezerano ye mu gihe yagennye (Yak 5:7-11). Kimwe na Yobu wakomeje gushikama, ikintu twimiriza imbere ni uko ‘izina ry’Uwiteka rishimwa.’—Yobu 1:21.
6 Umuhanuzi Daniyeli ‘yicishaga bugufi imbere y’Imana ye,’ maze Yehova amugirira imbabazi kandi amuha inshingano nyinshi nziza (Dan 10:11, 12). Mu buryo nk’ubwo, nimucyo natwe twambare kwicisha bugufi, tuzirikana ko ‘uwicisha bugufi, akubaha Uwiteka, ingororano ye ari ubukire n’icyubahiro n’ubugingo.’—Imig 22:4.