Girana na Yehova imishyikirano yimbitse
1. Ni iki mushiki wacu yaje kubona ku bihereranye n’imibereho yari afite yo mu buryo bw’umwuka?
1 Hari Umukristokazi umwe wagize ati “mu myaka 20 maze mu kuri najyaga mu materaniro nkifatanya no mu murimo wo kubwiriza bigacira aho.” Ariko kandi, akomeza agira ati “naje kubona ko n’ubwo ibyo bintu ari iby’ingenzi, ubwabyo byonyine bidashobora kunkomeza mu gihe ibintu byaba bitangiye gukomera. . . . Ubu mbona ko ngomba guhindura imitekerereze yanjye kandi ngatangira porogaramu ifite ireme yo kwiyigisha, kugira ngo mu by’ukuri nshobore kumenya Yehova kandi mukunde, kandi nshimire icyo Umwana we yaduhaye.”
2. Kuki ari iby’ingenzi kugirana na Yehova imishyikirano yimbitse?
2 Kugira ngo tugirane na Yehova imishyikirano ya bugufi bisaba gushyiraho imihati. Birenze ibi byo kugira akamenyero ko kwifatanya buri gihe mu bikorwa bya Gikristo. Iyo tunaniwe gushyikirana na Yehova buri gihe, mu gihe runaka ashobora guhinduka nka ya ncuti yahoze ari inkoramutima yacu kera, ariko ubu tukaba tutagisurana (Ibyah 2:4). Nimucyo dusuzume ukuntu icyigisho cya bwite cya Bibiliya n’isengesho bishobora kudufasha kugirana na Yehova imishyikirano yimbitse.—Zab 25:14.
3. Icyigisho cya bwite cyadufasha kwegera Yehova ni icyakorwa mu buhe buryo?
3 Isengesho no gutekereza ku byo twiga ni iby’ingenzi: Icyigisho cya bwite gikomeza umutima gikubiyemo ibirenze ibi byo guca akarongo ku ngingo z’ingenzi zo mu gice twiga, no kureba imirongo y’Ibyanditswe yatanzwe. Gisaba gutekereza ku cyo ibyo twiga bihishura ku migirire ya Yehova, ku mahame ye no kuri kamere ye (Kuva 33:13). Gusobanukirwa ibintu byo mu buryo bw’umwuka bikangura ibyiyumvo byacu kandi bikadusunikira gutekereza ku mibereho yacu bwite (Zab 119:35, 111). Twagombye kwiyigisha dufite intego yo kwegera Yehova (Yak 4:8). Kugira ngo wiyigishe bya nyabyo ugomba kuba ufite igihe gihagije kandi uri ahantu hakwiriye; nanone kwiyigisha buri gihe bisaba kwicyaha (Dan 6:11). None se, n’ubwo buri munsi waba ugira akazi kenshi, ujya ufata igihe cyo gutekereza ku mico itangaje ya Yehova?—Zab 119:147, 148; 143:5.
4. Ni gute gutangiza isengesho icyigisho cya bwite bidufasha kugirana na Yehova imishyikirano yimbitse?
4 Isengesho rivuye ku mutima ni igice cy’ingenzi kigize icyigisho cya bwite gifite ireme. Dukeneye umwuka w’Imana kugira ngo ukuri ko muri Bibiliya kubone uko gushishikaza imitima yacu kandi kudusunikire ‘gukorera Imana . . . tuyubaha tuyitinya’ (Heb 12:28). Ku bw’ibyo, tugomba iteka gutangira buri cyigisho dusaba Yehova umwuka we (Mat 5:3). Uko dutekereza ku mirongo y’Ibyanditswe kandi tugakoresha imfashanyigisho zitangwa n’umuteguro wa Yehova, ni na ko tuba dukingurira Yehova imitima yacu (Zab 62:9). Iyo dutangiye icyigisho muri ubwo buryo, tuba dukoze igikorwa cyo gusenga kigaragaza ko twiyeguriye Yehova, kandi tugakomeza imishyikirano dufitanye na we.—Yuda 20, 21.
5. Kuki ari iby’ingenzi gutekereza ku Ijambo ry’Imana buri munsi?
5 Nk’uko tubungabunga imishyikirano yose tugirana n’abantu muri rusange, ni na ko tugomba guhora tubungabunga imishyikirano dufitanye na Yehova kugira ngo ikomeze gusagamba mu mibereho yacu yose. Ku bw’ibyo rero, nimucyo buri munsi tujye dushaka igihe cyo kwegera Imana twiringiye ko na yo izatwegera.—Zab 1:2, 3; Ef 5:15, 16.