Ikoraniro ry’Intara ry’Abahamya ba Yehova ryo mu mwaka wa 2004 rifite umutwe uvuga ngo “Gendana n’Imana”
1 Ni iki gituma amakoraniro y’intara tugira buri mwaka aba ikintu cyihariye kuri wowe? Zaba se ari disikuru zubaka hamwe na darame tuba twarateguriwe n’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge’ (Mat 24:45-47)? Byaba se ari ibitabo bishya biba bikubiyemo ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka biziye igihe? Baba se ari abavandimwe na bashiki bacu bavuga inkuru zihereranye n’ukuntu Bibiliya yahinduye imibereho yabo ikarushaho kuba myiza? Zaba se ari raporo zihereranye n’ukuntu umurimo wo kubwiriza ugenda utera imbere mu bindi bihugu? Yaba se ari imishyikirano tugirana na bagenzi bacu duhuje ukwizera b’ingeri zose? Ni koko, izo mpamvu zose hamwe n’izindi nyinshi tutavuze zituma dutegerezanya amatsiko amakoraniro yacu.
2 Uzaterane muri iyo minsi yose uko ari itatu: Binyuriye kuri Mose, Yehova yatanze itegeko rigira riti “uzajye uteranya abantu . . . kugira ngo bayumve, bayige” (Guteg 31:12). Binyuriye ku itsinda ry’umugaragu ukiranuka w’ubwenge, Yehova yaduteguriye porogaramu yihariye yo kutwigisha kuri buri munsi w’ikoraniro. Kubera ko atwigisha ‘ibitugirira umumaro,’ turifuza kuzaba duhari igihe cyose inyigisho ze zizaba zitangwa (Yes 48:17). Niba ugomba gusaba umukoresha wawe konji, banza usenge Yehova maze ubone kuyisaba, wigane urugero rwiza rwa Nehemiya (Neh 1:11; 2:4). Nanone byaba byiza umenyesheje abo mu muryango wawe batizera ibihereranye na gahunda yawe yo kujya mu ikoraniro mbere y’igihe uko bishoboka kose.
3 Abafite ibyo bakeneye mu buryo bwihariye: Intumwa Pawulo yibukije amatorero y’i Galatiya ‘kugirira bose neza uko babonye uburyo, ariko cyane cyane ab’inzu y’abizera’ (Gal 6:10). N’ubwo abavandimwe na bashiki bacu bageze mu za bukuru, ab’ibimuga, ababyeyi b’abakene barera abana bonyine cyangwa abakora umurimo w’igihe cyose bashobora kutagusaba ubufasha, hari ibibazo baba bagomba guhangana na byo kugira ngo babone uko bajya mu ikoraniro. Ese ushobora ‘kubagirira neza’ ubaha ubufasha bakeneye? Abakristo bafitanye isano n’abo bantu hamwe n’abasaza b’itorero, bagombye kumenya imimerere yabo mu buryo bwihariye. Nimucyo twese dufashanye kugira ngo tuzaterane mu minsi itatu yose y’iyo porogaramu yubaka.
4 Kujya mu rindi koraniro: Ushobora kuba uri mu mimerere igusaba kujya mu rindi koraniro ritari iryo itorero ryawe rizifatanyamo. Turagusaba rero kwita ku itangazo riri muri uyu Murimo Wacu w’Ubwami, rihereranye n’ahantu amakoraniro azabera.
5 Mu ikoraniro ry’ubwoko bwa Yehova rimaze imyaka igera hafi ku 2.500 ribaye, Ezira na bagenzi be b’Abalewi basomeye Ijambo ry’Imana abantu bari bateranye kandi bararibasobanurira. Ibyo byaba byaragize izihe ngaruka? Muri Nehemiya 8:12 hatubwira ko ‘abantu bose bagiye bafite ibyishimo byinshi kuko bamenye amagambo babwirijwe.’ Ese ntidushimira ku bwo kuba itsinda ry’abagaragu basizwe rikoresha Ijambo ry’Imana nk’uko Ezira n’Abalewi babigenzaga, rikarisobanura kandi rikatwereka ukuntu twarishyira mu bikorwa mu mibereho yacu? Mu kubigenza atyo, uwo mugaragu aba yigana urukundo nyarwo Yehova akunda abantu be bose, hamwe n’ukuntu abitaho. Iyemeze kutazasiba umunsi n’umwe muri iryo Koraniro ry’Intara rifite umutwe uvuga ngo “Gendana n’Imana.”
[Agasanduku ko ku ipaji ya 3]
Amasaha ya porogaramu
Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu
saa 2:30 - saa 10:05
Ku Cyumweru
saa 2:30 - saa 9:05