Jya ufasha abantu “bari mu mimerere ikwiriye”
1. Ni bande Yehova yireherezaho muri iki gihe?
1 Buri muntu wese afite imimerere iba yarashinze imizi mu mutima we w’ikigereranyo (Mat 12:35). Bibiliya ivuga ko habaho umuntu ugira ‘umutima wibwira iby’intambara gusa’ (Zab 55:22). Nanone hari abantu b’ “inkazi” (Imig 29:22). Ariko nanone hari abantu baba “bari mu mimerere ikwiriye yatuma babona ubuzima bw’iteka” (Ibyak 13:48, NW ). Muri iki gihe, Yehova yireherezaho abo bantu bafite imitima ikwiriye (Hag 2:7). Ni gute dushobora kubafasha kuba abasenga Yehova?
2. Gusohoza inshingano yacu yo guhindura abantu abigishwa bikubiyemo iki?
2 Jya wihatira gusubira gusura: Kubona mu buryo bukwiriye ibihereranye no gusubira gusura ni iby’ingenzi kugira ngo dusohoze inshingano yacu yo guhindura abantu abigishwa (Mat 28:19, 20). Mbese twihutira gukurikirana abantu bagaragaje ugushimishwa? Ese tujya dusubira gusura abantu bose bakira ibitabo cyangwa abagaragaza ko bashimishijwe n’ubutumwa bwiza? Twaba se dushyiraho imihati ubudacogora kugira ngo tubafashe gukura mu buryo bw’umwuka? Kubera ko ubuzima bw’abantu buri mu kaga, tugomba gushaka uko twakwita ku bagaragaje ugushimishwa bose.
3. Ni iki twagombye gukora nyuma yo kuganira n’umuntu mu murimo wo kubwiriza?
3 Utaribagirwa ikiganiro wagiranye n’umuntu ushimishijwe, andika izina rye n’ukuntu uzongera kumenya aho inzu ye iherereye. Andika ingingo mwaganiriyeho, imirongo y’Ibyanditswe mwasomye n’igitabo wamuhaye. Hanyuma, ishyirireho intego yo gusubira kumusura vuba uko bishoboka kose.
4. Ni gute dushobora gusubira gusura mu buryo bugira ingaruka nziza?
4 Uko wasubira gusura: Iyo usubiye gusura, ni byiza kurangwa n’ibyishimo n’umwuka wa gicuti, kandi ukagaragaza ubikuye ku mutima ko witaye kuri nyir’inzu. Mujye mugirana ikiganiro cyoroheje kandi gishingiye ku Byanditswe. Tegura ingingo ishishikaje ishingiye kuri Bibiliya kugira ngo muyiganireho, kandi mbere yo gutaha umubaze ikibazo uzasubiza ugarutse kumusura. Ni byiza kwirinda kujya mu mpaka zitari ngombwa z’ibitekerezo bidashingiye ku Byanditswe nyir’inzu ashobora kuzana. Ihatire gushingira ikiganiro cyawe ku bintu muvugaho rumwe.—Kolo 4:6.
5. Ni iyihe mihati umupayiniya umwe yashyizeho, kandi ibyo byagize izihe ngaruka?
5 N’ubwo gusubira gusura bisaba gushyiraho imihati, bihesha ingororano zishimishije. Hari umupayiniya wo mu Buyapani wishyiriyeho intego yo gusubira gusura kenshi buri kwezi. Yatangiye kujya yandika abantu bose yahuraga na bo mu murimo wo ku nzu n’inzu, hanyuma agasubira kubasura mu minsi irindwi. Yateguraga neza ibyo yabaga ari buvuge kandi agakora umurimo we agaragaza ko yiringira mu buryo bwuzuye ubutumwa yabwirizaga. Incuro imwe ubwo yari asubiye gusura, yashoboye gutangiza icyigisho umuntu wari waramubwiye ati “mpora nirukana bene wanyu baba baje hano. Ubu ni ubwa mbere numvise ibyo mubwiriza.” Kuba uwo mupayiniya yarakomeje kwihangana abigiranye urukundo byagize ingaruka nziza. Ku mpera z’ukwezi, yatanze raporo y’ibyigisho bya Bibiliya icumi.
6. Kuki tugomba gukomeza gusubira gusura?
6 Imimerere y’abantu ihora ihinduka (1 Kor 7:31). Kugira ngo usange umuntu ushimishijwe imuhira, akenshi bisaba kumusura incuro nyinshi. Nitwihatira gusubira gusura, dushobora gufasha abantu bari mu mimerere ikwiriye kugira ngo bajye mu nzira iyobora ku buzima bw’iteka.—Mat 7:13, 14.