Kujya mu materaniro buri gihe bigomba gushyirwa mu mwanya wa mbere
1 Mu miryango y’Abakristo, kujya mu materaniro buri gihe ni byo biza mu mwanya wa mbere. Icyakora, inshingano tuba dufite mu buzima muri iki gihe zishobora gutuma ibyo bitoroha. Mbese, imirimo yo mu rugo, akazi cyangwa umukoro wo ku ishuri byaba bitangiye gutwara igihe wajyaga ugenera gusenga Yehova? Nitubona ibintu nk’uko Yehova abibona bizadufasha gukomeza gushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere.—1 Sam 24:7; 26:11.
2 Umugabo umwe w’Umwisirayeli yanze nkana kuzirikana uko Yehova abona ibintu, maze ajya kwitahiriza inkwi ku Isabato. Ashobora kuba yaratekereje ko yarimo yita ku muryango we, cyangwa se ko icyo cyari ikintu cyoroheje cyane kitagize icyo gitwaye. Ariko kandi, Yehova yagaragaje binyuriye ku rubanza yaciye ko gukora imirimo isanzwe mu bihe byagenewe ugusenga ari ikintu kiremereye cyane.—Kub 15:32-36.
3 Guhangana n’ingorane: Abantu benshi barwana intambara kugira ngo akazi katababuza kujya mu materaniro. Kugira ngo bamwe batsinde iyo ngorane, bagiye babiganiraho n’umukoresha wabo, bakajya ibihe n’abo bakorana, bagashaka akazi kabanogeye kurushaho, cyangwa se bakoroshya imibereho yabo. Nta gushidikanya, Imana ishimishwa n’uko kwigomwa bagira bagamije gushyigikira ugusenga k’ukuri.—Heb 13:16.
4 Nanone umukoro wo ku ishuri ushobora kuba imbogamizi. Hari umukobwa umwe wagize ati “nkora imwe mu mikoro yanjye mbere yo kujya mu materaniro, isigaye nkayikora ngarutse mu rugo.” Iyo imikoro yose idashobora kurangira ku mugoroba w’amateraniro, hari ababyeyi bagiye basobanurira abarimu ko kujya mu materaniro ya Gikristo ari cyo kintu gishyirwa mu mwanya wa mbere mu muryango wabo.
5 Kugira ngo abagize umuryango bose bitegure kujya mu materaniro kandi bahagerere igihe, bagomba gufatanya uturimo two mu rugo kandi bakagira gahunda nziza (Imig 20:18). Ndetse n’abana bato cyane bashobora gutozwa kuba barangije kwambara ku isaha runaka, biteguye guhita bajya mu materaniro. Ababyeyi bashobora kumvisha abana babo akamaro k’amateraniro binyuriye ku rugero batanga.—Imig 20:7.
6 Uko ibigeragezo duterwa n’iyi si bigenda byiyongera, ni iby’ingenzi ko tujya buri gihe mu materaniro y’itorero. Nimucyo rero dukomeze kubona ibintu nk’uko Yehova abibona, kandi dushyire mu mwanya wa mbere ibyo kujya mu materaniro buri gihe.—Heb 10:24, 25.