ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 4/04 p. 6
  • Tugire isura iboneye kandi ishimishije

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Tugire isura iboneye kandi ishimishije
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Ibisa na byo
  • Kuki twagombye kwitondera uko twambara n’uko twirimbisha?
    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose—Amasomo Yagufasha Kwiga Bibiliya
  • Kwambara imyambaro ikwiriye bigaragaza ko twubaha Imana
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2003
  • Jya ushimira Yehova mu iteraniro rinini
    Umurimo Wacu w’Ubwami—2005
  • Ese imyambarire yawe ihesha Imana ikuzo?
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova (Igazeti yo kwigwa)—2016
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
km 4/04 p. 6

Tugire isura iboneye kandi ishimishije

1. Mu gihe twitegura ikoraniro ry’intara, kuki twagombye kwita ku isura yacu?

1 Mu gihe cy’ikoraniro ry’intara ryabaye umwaka ushize, hari umuyobozi umwe wa hoteli werekeje ku bavandimwe na bashiki bacu bari barijemo agira ati “Abahamya ba Yehova ni abantu beza cyane pe! Abantu banyu bagwa neza, bambara neza kandi bubaha abandi mu buryo bwimbitse.” Mu rindi koraniro ryari ryabereye ahandi, hari umukozi wo muri hoteli wagize ati “biragaragara ko abantu banyu bambara mu buryo bushimisha Imana.” Ni koko, abantu baje mu ikoraniro ntibashobora kuyoberana. Ku bw’ibyo, turifuza kwambara “nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza,” ibyo akenshi bikaba bisunikira abatureba kubidushimira, kandi bikagaragaza ko turi abakozi b’Imana (Fili 1:27). Mu gihe twitegura ikoraniro ry’intara, birakwiriye gutekereza ku isura yacu mbere y’igihe.

2. Kuki kwambara no kwirimbisha mu buryo buboneye bidusaba guhatana?

2 Umwigishwa Yakobo yaranditse ati “ubwenge buva mu ijuru . . . buraboneye” (Yak 3:17). Kugira isura iboneye, bidusaba guhatana. Iyi si ya Satani irangwa n’ubwiyandarike, yoshyoshya abantu kugira ngo bagire imyambarire idashyize mu gaciro, ibyutsa irari ry’ibitsina, itagira epfo na ruguru kandi idakwiriye (1 Yoh 2:15-17). Ku bw’ibyo, mu gihe dufata imyanzuro ihereranye no kwambara no kwirimbisha, tugomba kwita ku nama Bibiliya itanga yo “kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi,” ‘tukajya twirinda mu gihe cya none’ (Tito 2:12). Ntitwagombye na rimwe kubangamira abandi bitewe n’isura yacu, baba abavandimwe bacu, abakozi bo muri hoteli n’abo muri resitora, cyangwa abandi bantu batureba.​—1 Kor 10:32, 33.

3. Ni ibihe bibazo bizadufasha kugenzura uko isura yacu imeze?

3 Imyambarire ishyize mu gaciro kandi ikwiriye: Mu gihe witegura kujya mu ikoraniro, jya wibaza uti ‘mbese imyenda yanjye ishyize mu gaciro, cyangwa ituma abandi bandangarira bitari ngombwa? Mbese yaba igaragaza ko nita ku byiyumvo by’abandi? Amashati nambara se, yaba ari baratintugu, cyangwa ni magufi cyane ku buryo umukondo ugaragara? Ese aho imyenda yanjye ntiyaba inyambika ubusa cyangwa imfashe cyane? Yaba se ifite isuku kandi itanukira abandi? Mbese mu gihe cyo kwirangaza nyuma ya porogaramu y’ikoraniro, nzaba mfite isura ikeye kandi isukuye, ikwiriye umuntu w’umubwiriza, cyangwa imyambaro yanjye izaba isa nabi, ari ya yindi yitwa ko igezweho, kandi idakwiriye umuntu waje mu ikoraniro wambaye n’agakarita? Mbese imyenda nzambara mu gihe cyo kwirangaza, yaba izatuma ngira ipfunwe ryo kubwiriza mu buryo bufatiweho?’​—Rom 15:2, 3; 1 Tim 2:9.

4. Ni gute abandi bashobora kudufasha kugira isura iboneye?

4 Dushobora kungukirwa n’inama z’Abakristo bakuze mu buryo bw’umwuka. Abagore bagomba kubaza abagabo babo ukuntu imyenda yabo ishobora kuba igaragarira abandi. Ababyeyi bubaha Imana bashobora gufasha abana babo b’ingimbi n’abangavu mu bihereranye n’imyambarire. Byongeye kandi, abakecuru barangwa no kwiyubaha bashobora ‘gutoza abagore bato kudashayisha’ no kugira isura iboneye, “kugira ngo ijambo ry’Imana ridatukwa” (Tito 2:3-5). Ibitabo byacu biba birimo amafoto agaragaza imyambarire ishyize mu gaciro kandi ikwiriye.

5. Ni gute twese dushobora guhesha Yehova icyubahiro mu gihe cy’ikoraniro?

5 Jya uhesha Yehova icyubahiro: Amakoraniro y’intara ntaduha gusa uburyo bwiza cyane bwo kwifatanya muri porogaramu yayo, ahubwo aduha n’ubwo gusingiza Yehova. Nta gushidikanya rwose ko imyifatire yacu ya gikristo hamwe n’imvugo yacu bizamwubahisha. Ariko kandi ikintu cya mbere abatureba bahita babona, ni uburyo twambaye n’ukuntu twirimbishije. Nimucyo rero twese tuzaheshe Yehova icyubahiro binyuriye ku isura yacu iboneye kandi ishimishije.​—Zab 148:12, 13.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 6]

Ibintu byadufasha kugira isura ishimishije

◼ Ijambo ry’Imana

◼ Kwigenzura

◼ Inama duhabwa n’abandi

◼ Ibitabo by’umugaragu ukiranuka w’ubwenge

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze