Icyo umuntu yavuga ku bihereranye n’amagazeti
Umunara w’Umurinzi 15 Gic.
“Waba warigeze kwibaza niba ibintu abantu bakora bigira ingaruka runaka ku Mana? [Reka asubize.] Reba ukuntu ibikorwa byacu bishobora kugira ingaruka ku Mana. [Soma mu Migani 27:11.] Iyi gazeti itanga zimwe mu ngero z’abantu banejeje umutima w’Imana, kandi igasobanura uko natwe dushobora kubigenza dutyo.”
Réveillez-vous!22 mai
“Ubuvuzi bwarakataje mu kurwanya indwara; ariko se utekereza ko hari igihe mu isi hazaba ari nta murwayi n’umwe uhari? [Reka asubize.] Iyi gazeti isobanura ko hari igihe umuntu wese azishimira ubuzima butunganye ku isi, ubwo aya masezerano azaba yashohojwe.” Soma muri Yesaya 33:24.
Umunara w’Umurinzi 1 Kam.
“Abantu bamwe bumva ko kugira ngo umuntu asenge Imana atari ngombwa kujya mu idini runaka. Mbese waba warigeze ubyibazaho? [Reka asubize.] Iyi gazeti isuzuma inkuru zivuga ibintu Imana yagiye ikorera abantu mu bihe byashize. Nanone isuzuma icyo gusenga Imana mu mwuka no mu kuri bisobanura.” Soma muri Yohana 4:24.
Réveillez-vous!8 juin
“Abantu benshi muri iki gihe bugarijwe n’ubwigunge. Ibyo bikubiyemo no kumva bitaruye abandi. Mbese wowe ntiwemera ko ibyo bintu bishobora kubabaza? [Reka asubize. Hanyuma, soma muri Zaburi ya 25:16.] Iyi gazeti ya Réveillez-vous! itanga ibitekerezo by’ingirakamaro byadufasha kurwanya ubwigunge.”