ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • km 7/04 p. 1
  • Jya wigana ubutabera bwa Yehova

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

  • Jya wigana ubutabera bwa Yehova
  • Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
  • Ibisa na byo
  • Igane Yehova—Ukurikize Ubutabera no Gukiranuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • Yehova—Isoko y’Ubutabera Nyakuri no Gukiranuka
    Umunara w’Umurinzi utangaza Ubwami bwa Yehova—1998
  • ‘Ibikorwa bye byose bihuje n’ubutabera’
    Egera Yehova
  • ‘Kurikiza ubutabera’ ugendana n’Imana
    Egera Yehova
Reba ibindi
Umurimo Wacu w’Ubwami—2004
km 7/04 p. 1

Jya wigana ubutabera bwa Yehova

1 “Uwiteka akunda imanza zitabera” (Zab 37:28). Ku bw’ibyo, n’ubwo yamaze guca iteka ryo kurimbura iyi si ikiranirwa, yashyizeho gahunda yo kubanza kuyiburira (Mar 13:10). Ibyo bituma abantu babona uburyo bwo kwicuza maze bagakizwa (2 Pet 3:9). Ese twaba twihatira kwigana ubutabera bwa Yehova? Mbese imibereho mibi n’imibabaro byugarije abantu muri rusange byaba bidusunikira kugeza ku bandi ibyiringiro by’Ubwami (Imig 3:27)? Niba dukunda ubutabera, bizadusunikira kwifatanya mu murimo wo kubwiriza tubishishikariye.

2 Jya ubwiriza utarobanura ku butoni: Iyo tubwira buri wese ibihereranye n’umugambi w’Imana kandi twirinda kurobanura ku butoni, tuba dukora ibihuje n’“ubutabera” (Mika 6:8, NW). Tugomba kunanira kamere yacu idatunganye ibogamira ku kugirira abandi urwikekwe dushingiye ku isura yabo (Yak 2:1-4, 9). Yehova ‘ashaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri’ (1 Tim 2:4). Ijambo ry’Imana ry’ukuri rishobora gutuma abantu bagira ihinduka ritangaje mu mibereho yabo (Heb 4:12). Kumenya ibyo bintu bishobora kudusunikira kujya dusanga abantu dufite icyizere, ndetse na ba bandi bashobora kuba barangaga kudutega amatwi mu gihe cyashize.

3 Hari mushiki wacu ukora mu mangazini waterwaga ubwoba n’igihagararo cy’umukiriya wajyaga agurira ibintu iwe. Icyakora yaje kubona uburyo bwiza bwo kumubwiriza, agerageza kumubwira ibihereranye na paradizo yasezeranyijwe n’Imana. Uwo mukiriya yahise amubwira ko atemeraga inkuru z’impimbano, kandi ko yari icyigomeke cyabaswe n’ibiyobyabwenge. Icyakora, uwo mushiki wacu ntiyacitse intege. Umunsi umwe, uwo mukiriya yamubajije icyo atekereza ku bihereranye n’imisatsi miremire yari afite, maze uwo mushiki wacu amusobanurira icyo Bibiliya ivuga kuri iyo ngingo abigiranye amakenga (1 Kor 11:14). Ku munsi wakurikiyeho, uwo mushiki wacu yatangajwe cyane no kubona uwo mukiriya yaragarutse yiyogoshesheje ubwanwa kandi yagabanyije umusatsi we. Yahise asaba kuyoborerwa icyigisho cya Bibiliya, maze uwo mushiki wacu amushakira umuvandimwe wishimiye kumuyobora icyigisho kugeza ubwo yitanze kandi akabatizwa. Kimwe n’uwo mugabo, abantu benshi bakorera Yehova muri iki gihe bishimira cyane kuba ababagejejeho ubutumwa bw’Ubwami batararobanuye ku butoni kandi bagakomeza gushyiraho imihati ubudacogora.

4 Vuba aha, Yehova agiye kuvana ugukiranirwa ku isi hose (2 Pet 3:10, 13). Mu gihe gito dusigaranye, nimucyo twigane ubutabera bwa Yehova, duha abantu bose uburyo bwo kurokoka irimbuka ryegereje ry’iyi si ikiranirwa ya Satani.—1 Yoh 2:17.

    Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
    Sohoka
    Injira
    • Ikinyarwanda
    • Yohereze
    • Hitamo
    • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
    • Amategeko agenga Imikoreshereze
    • Ibijyanye n'ibanga
    • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
    • JW.ORG
    • Injira
    Yohereze