Kuyobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere—Igice cya 1
Icyigisho cya Bibiliya ni iki?
1 Ku isi hose, ubwoko bw’Imana buyobora ibyigisho bya Bibiliya bigera kuri miriyoni esheshatu buri kwezi. Turamutse dukoresheje uburyo bwiza bwo kwigisha, dushobora gufasha abo bantu biga Bibiliya bakagira amajyambere kugeza ubwo bitanze kandi bakabatizwa, bityo na bo ‘bagashobora kwigisha abandi’ (2 Tim 2:2). Mbese waba wifuza gufasha uwo mwigana Bibiliya kugira ngo agire amajyambere nk’ayo? Guhera kuri iyi nomero, Umurimo Wacu w’Ubwami uzajya usohokamo ingingo z’uruhererekane zizajya zisobanura ibintu by’ibanze bituma umuntu ayobora ibyigisho bya Bibiliya bigira amajyambere.
2 Ni ryari watanga raporo y’uko uyobora icyigisho cya Bibiliya? Iyo ugirana n’umuntu ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya, kabone n’iyo byaba ari bigufi, ariko mukabikora buri gihe kandi kuri gahunda mwifashishije Bibiliya hamwe na kimwe mu bitabo byagenewe kuyoborerwamo icyigisho, icyo gihe rwose uba uyobora icyigisho cya Bibiliya. Ndetse n’iyo ibyo mwaba mubikora muhagaze ku muryango cyangwa mukoresheje telefoni, na bwo uba uyobora icyigisho cya Bibiliya. Iyo umaze kwereka umuntu uko icyigisho kiyoborwa, hanyuma mukigana incuro ebyiri nyuma y’aho kandi ukaba ufite icyizere cy’uko icyo cyigisho kizakomeza, uba ushobora gutanga raporo y’uko uyobora icyigisho.
3 Agatabo Ni Iki Imana Idusaba? hamwe n’igitabo Ubumenyi ni byo bikoreshwa mu kuyobora ibyigisho byinshi bya Bibiliya. Iyo umuntu amaze kwiga ibyo bitabo kandi bikaba bigaragara ko agira amajyambere n’ubwo yaba ari make, ariko akaba yaratangiye kugenda arushaho kwishimira ibyo yiga, ashobora gukomereza icyigisho mu gitabo Yoboka Imana. Agatabo Ushobora Kuba Incuti y’Imana! gashobora gukoreshwa mu kuyoborera icyigisho abantu bize amashuri aciriritse cyangwa abatazi gusoma neza.
4 Umurimo wo kuyobora ibyigisho wagize ingaruka nziza mu gufasha abantu babarirwa muri za miriyoni kugira ngo babe abigishwa nyakuri ba Yesu Kristo (Mat 28:19, 20). Nushyira mu bikorwa inama zizatangwa mu ngingo dutegereje zizakurikira iyi ngiyi, ushobora kuzajya uyobora icyigisho cya Bibiliya kigira amajyambere.