Kwihangana bihesha ingororano
1 “Nimwihangana muzakiza ubugingo bwanyu” (Luka 21:19). Ayo ni amwe mu magambo y’ubuhanuzi yavuzwe na Yesu, ahereranye n’ “imperuka y’isi.” Agaragaza neza ko kugira ngo dukomeze gushikama tugomba kuba twiteguye guhangana n’ibigeragezo byinshi. Ariko kandi ku bw’imbaraga za Yehova, buri wese muri twe ashobora ‘kwihangana akageza imperuka’ maze ‘agakizwa.’—Mat 24:3, 13; Fili 4:13.
2 Ibitotezo, uburwayi, ubukene no kwiheba, bishobora gutuma buri munsi utubera ikigeragezo. Icyakora, ntitugomba na rimwe kwibagirwa ko Satani ahora agerageza kudutandukanya na Yehova. Buri munsi wose tumara turi indahemuka kuri Data, uba ubaye undi munsi tuba twongeye kugira uruhare mu gusubiza Umutuka. Mbega ukuntu dushimishwa no kumenya ko “amarira” turira mu gihe duhanganye n’ibigeragezo atigera yibagirana! Ni ay’agaciro kenshi kuri Yehova, kandi iyo dukomeje gushikama tunezeza umutima we.—Zab 56:9; Imig 27:11.
3 Ukwizera gutunganywa n’ibigeragezo: Ikigeragezo gishobora kugaragaza niba dufite ukwizera kujegajega cyangwa indi nenge runaka, wenda nk’ubwibone cyangwa kutihangana. Aho gushaka gukwepa ibigeragezo cyangwa gutuma bitatugeraho dukoresheje uburyo bunyuranye n’Ibyanditswe, tugomba kumvira inama yo mu Ijambo ry’Imana igira iti “mureke kwihangana gusohoze umurimo wako.” Kuki? Kubera ko iyo twihanganiye ibigeragezo turi abizerwa, bituma tubona uko ‘dutungana rwose dushyitse’ (Yak 1:2-4). Kwihangana bishobora gutuma twihingamo imico y’agaciro kenshi, urugero nko gushyira mu gaciro, kwishyira mu mwanya w’abandi no kugira impuhwe.—Rom 12:15.
4 Ukwizera kwageragejwe: Iyo twihanganiye ibigeragezo, bituma tugira ukwizera kwageragejwe, kukaba ari ukw’agaciro kenshi mu maso y’Imana (1 Pet 1:6, 7). Ukwizera nk’uko kuduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tuzakomeze gushikama no mu bigeragezo byo mu gihe kizaza. Byongeye kandi, gutuma twumva ko twemerwa n’Imana kandi kugakomeza ibyiringiro byacu, tukarushaho kubona ko ari iby’ukuri.—Rom 5:3-5.
5 Ingororano nziza kuruta izindi tubona iyo twihanganye, ivugwa muri Yakobo 1:12 hagira hati “hahirwa umuntu wihanganira ibimugerageza, kuko namara kwemerwa azahabwa ikamba ry’ubugingo.” Ku bw’ibyo rero, nimucyo dukomeze kwizirika ku mwanzuro twafashe wo kwiyegurira Yehova, twiringiye ko azagororera cyane ‘abamukunda.’