Porogaramu nshya y’umunsi w’ikoraniro ryihariye
Turamutse tubonye ikimenyetso cyangwa tukumva ijwi riduha umuburo w’uko hari akaga kegereje maze tukidamararira, ntitwabura kugerwaho n’ingorane. Kwitabira ubuyobozi bwo mu buryo bw’umwuka duhabwa na Yehova, byo ni iby’ingenzi kurushaho. Ibyo bizatsindagirizwa muri porogaramu y’umunsi w’ikoraniro ryihariye ryo mu mwaka w’umurimo utaha. Iryo koraniro rizaba rifite umutwe uvuga ngo “Mwirinde uko mwumva.”—Luka 8:18.
Muri disikuru ya mbere umushyitsi azatanga, azasuzuma ukuntu inama Pawulo yatanze mu bice bibanza by’urwandiko rwahumetswe yandikiye Abaheburayo zitureba muri iki gihe. Muri disikuru ye isoza ifite umutwe uvuga ngo “Jya uhora utega amatwi inyigisho ziva ku Mana,” azafasha abateranye bose kwisuzuma bakareba niba koko batega amatwi ijwi rya Yehova, iry’Umwana we, n’iry’‘umugaragu ukiranuka w’ubwenge.’—Mat 24:45.
Disikuru nyinshi zizatangwa muri iyo porogaramu zizaba ari ingirakamaro cyane cyane ku miryango. Disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Imiryango itega amatwi Ijambo ry’Imana ari na ko yirinda ibiyirangaza,” izadufasha gukumira ibintu byo muri iyi si ngo bitamunga imimerere yacu yo mu buryo bw’umwuka. Muri iyo disikuru, abantu bagize ihinduka mu mibereho yabo maze bagashyira ibintu byo mu buryo bw’umwuka mu mwanya wa mbere, bazagira ibyo babazwa. Muri disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Gutega amatwi Ijambo ry’Imana bikomeza urubyiruko rwacu,” abakiri bato bashyigikiye ukuri ku ishuri, igihe bari bari kumwe n’urungano rwabo cyangwa mu murimo wo kubwiriza, na bo bazagira ibyo babazwa. Disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Abana bato batega amatwi ibyo Imana ivuga kandi bakiga,” izadufasha kudapfobya ubushobozi abana bafite bwo kwiga. Ibibazo bizabazwa abakiri bato hamwe n’ababyeyi babo, bizatuma tubona inyungu zibonerwa mu gutoza abana inzira za Yehova kuva bakiri bato.
N’ubwo Satani ‘ayobya abari mu isi bose,’ Yehova yereka abagaragu be bizerwa inzira bagomba kunyuramo (Ibyah 12:9; Yes 30:21). Gutega amatwi inama ze twitonze kandi tukazikurikiza mu mibereho yacu bituma tuba abanyabwenge, bikaduhesha ibyishimo kandi bikatuyobora ku buzima bw’iteka.—Imig 8:32-35.