Ikoraniro ry’Intara ridushishikariza kugendana n’Imana
Mbega ukuntu ikoraniro ry’intara rifite umutwe uvuga ngo “Gendana n’Imana” ryatsindagirije ubuyobozi busobanutse neza Yehova aduha agira ati “iyi ni yo nzira mube ari yo mukomeza” (Yes 30:21)! Gushyira mu bikorwa inyigisho twahawe bizadufasha ‘kwirinda cyane uko tugenda’ (Ef 5:15). Gutekereza ku byo twigiye muri iryo koraniro bizadufasha gukomeza ‘kugendera mu kuri.’—3 Yoh 3.
Koresha ibi bibazo bikurikira hamwe n’ibintu wanditse mu ikoraniro kugira ngo utegure kandi uzifatanye mu isubiramo rishingiye kuri porogaramu y’ikoraniro ry’uyu mwaka. Iryo subiramo rizaba mu cyumweru gitangira ku itariki ya 18 Ukwakira.
1. Ni gute Henoki yashoboye kugendana n’Imana n’ubwo yabayeho mu bihe by’umuvurungano? (Heb 11:1, 5, 6; Yuda 14, 15; “Gendana n’Imana muri ibi bihe by’umuvurungano”)
2. Ni mu bihe bice bigize imibereho yacu dushobora gukurikiza ihame ryo muri Luka 16:10? (“Ese ‘ukiranuka ku cyoroheje cyane’ ?”)
3. (a) Vuga ibintu bine bifatika twigishwa n’amagambo aboneka muri Hoseya igice cya 6 kugeza ku cya 9, bizadufasha kugendana n’Imana (Hos 6:6, 7; 7:14; 8:7). (b) Ni ibihe bitekerezo by’inyongera biboneka muri Hoseya igice cya 10 kugeza ku cya 14, bidufasha kugendana n’Imana? (“Ubuhanuzi bwa Hoseya budufasha kugendana n’Imana”—Umutwe ugizwe n’ingingo z’uruhererekane)
4. Ni ibihe bintu bifatika umugabo n’umugore b’Abakristo bakora kugira ngo bakomeze ishyingiranwa ryabo? (Imig 12:4; Ef 5:29; “Ntugatandukanye ‘icyo Imana yateranyije hamwe’ ”)
5. Ni gute tugaragaza ko twubaha amateraniro yacu yera? (Umubw 4:17; Yes 66:23; “Tujye tugaragaza ko twubaha amateraniro yacu yera”)
6. (a) Ni ibihe bintu bitatu by’ingenzi bigize umurimo wacu wo kubwiriza tugomba gusuzuma kugira ngo tumenye niba tuwugiramo uruhare rugaragara (Yes 52:7; Zek 8:23; Mar 6:34)? (b) Ni ibihe bintu bigize agatabo Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose wabonye ari iby’ingenzi mu buryo bwihariye? (“Ubutumwa bwiza ku bantu bo mu mahanga yose”; “Dufasha abavuga urundi rurimi”)
7. Ni gute dushobora gufasha abantu bashya kujya barangwa n’icyizere mu gihe babwiriza ubutumwa bw’Ubwami? (Abac 7:17; “Dufasha abantu benshi kwifatanya natwe mu murimo”)
8. Twagaragaza dute ko twemera tudashidikanya ko “umunsi ukomeye w’Uwiteka uri bugufi”? (Zef 1:14; “Tugenda tuyoborwa no kwizera, tutayoborwa n’ibyo tureba”)
9. (a) Kubera abandi igisitaza ni ibintu biremereye mu rugero rungana iki (Mar 9:42-48)? (b) Ni gute dushobora kwirinda icyadusitaza (Zab 119:165)? (c) Ni gute twakwirinda kubera abandi igisitaza (1 Kor 10:24; “Twirinde ‘igisitaza’ cyose”)
10. Ni gute twakomeza gushyira mu gaciro mu gihe dushaka uwo tuzabana, mu gihe duharanira kugira ubuzima bwiza no mu gihe dukora imirimo y’ubucuruzi? (Zab 26:4; Mat 6:25; 1 Tim 6:9; “Mukomeze kuba maso”)
11. (a) Ni ikihe kintu cyabaga ari icy’ingenzi igihe Yesu yabaga yakiriwe n’abantu mu ngo zabo (Luka 10:42; 24:32)? (b) Ni gute twe n’abandi dushobora guhaza ibyo dukeneye mu bihereranye no kuruhuka, kandi tugasigara rwose twumva tugaruriwe ubuyanja? (1 Kor 10:31-33; “Ibikorwa byiza bitugarurira ubuyanja”)
12. Dukurikije ibivugwa muri Zaburi ya 23, ni iyihe migisha dukesha kuba turi intama za Yehova, kandi ni iyihe nshingano dufite? (1 Kor 10:21; “Yehova ni we mwungeri wacu”)
13. Ni gute Abakristo bumvira inama yahumetswe yo ‘gucungura igihe gikwiriye’? (Ef 5:16, NW; “Ducungure igihe gikwiriye”)
14. (a) “Igihe cyo gucira abantu urubanza” kivugwa mu Byahishuwe 14:7 gikubiyemo iki? (b) Ni gute twagaragaza ko twitandukanyije rwose na Babuloni ikomeye? (“ ‘Mube maso,’ igihe cy’urubanza kirageze”) (c) Ni ibihe bintu byo mu gatabo Mukomeze kuba maso! byagushimishije?
15. Vuga imico itatu dukeneye yadufasha kwirinda ‘kuva mu nzira igororotse.’ (2 Pet 2:15; “Irinde kuva ‘mu nzira igororotse’ ”)
16. Ni gute urubyiruko rwakwirinda ‘inzira y’inkozi z’ibibi’? (Imig 4:14; “Rubyiruko, nimugendere mu nzira yo gukiranuka”)
17. (a) Ni mu buhe buryo Pawulo yatanze urugero ruhebuje rwo kwihangana (Ibyak 14:19, 20; 16:25-33)? (b) Kuki tutagomba gutinya abarwanya ugusenga k’ukuri? (Darame na disikuru ifite umutwe uvuga ngo “Komeza kubwiriza ubutumwa bwiza muri iki gihe n’ubwo warwanywa”)
18. Ni iyihe migisha igera ku bantu bagendana n’Imana? (“Kugendana n’Imana biduhesha imigisha ubu n’iteka ryose”)
Nimucyo twiyemeze kumvira ijambo ‘riduturutse inyuma,’ bityo tugendane na Data wo mu ijuru iteka ryose.—Yes 30:21; Yoh 3:36.